Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mandats d’arrêt z’abasirikare b’u Rwanda bakekwagaho guhanura indege ya Habyarimana zakuweho.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umucamanza ushinzwe iperereza (Juge d’instruction) mu Bufaransa amaze gusaba urukiko gutesha agaciro impapuro zishakisha bamwe mu bategetsi n’abasirikare bakuru b’u Rwanda (abantu 9), bakurikiranwaho ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal tariki ya 6 Mata 1994 n’ubwicanyi bwarikurikiye.


Bamwe mu ngabo z’u Rwanda bari bashyiriweho Mandats d’arrêt zamaze gukurwaho.

Bamwe mu bari kuri urwo rutonde ni nka Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarere James, Gen Kayumba Nyamwasa, Kabuye Rose, Nziza Jack, Sam Kaka n’abandi. Izi mpapuro zatanzwe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere mu 2006, nizo zabaye intandaro y’itabwa muri yombi rya Rose Kabuye mu 2008. Abanyarwanda babyibukira ku ngendo (imyiyerekano) zabaye mu gihugu cyose zo kwamagana igihugu cy’ubudage cyari cyamutaye muri yombi.

Iyi nyandiko igizwe n’amapaji 94, yasohowe ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, ishyikirizwa impande zirebwa n’iki kibazo n’abunganizi tariki 11 Ukwakira, umunsi umwe mbere y’uko umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise atorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku isi.

Iyi nyandiko, igaragaza uko ikibazo cy’ihanurwa ry’indege giteye, abatangabuhamya bakivuzeho ndetse n’abo cyagizeho ingaruka.

Abantu 9 bavugwa n’icyo bakora ( uko biri mu nyandiko, uko bakurikirana)

1.Bwana Kabarebe James, Minisitiri w’Ingabo

2.Bwana Nziza Jack, umusirikare mukuru

3.Madame Kanyange Rose washakanye na Kabuye, umuyobozi mukuru wa porotokole ya Leta

4.Bwana Kanyermera Sam Kaka, umusirikare mukuru

5.Bwana Nziza Frank, umusirikare

6.Bwana Kayonga Charles, umusirikare

7.Bwana Tumwine Jacob, umucuruzi
8.Bwana Kayumba Nyamwasa Faustin,

9.Bwana Hahizimana Eric

Bose bakurikiranwagaho ibyaha by’ubwicanyi ku giti cyabo cyangwa ku bufatanye n’abandi, ndetse no kurema agatsiko k’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, hagamijwe guhungabanYa ituze n’umudendezo bya rubanda.

Ubwo bwicanyi ni ubwabaye tariki ya 6 Mata 1994 saa mbiri n’igice z’ijoro, buhitana abantu 12 bari mu ndege imwe na perezida Habyarimana avuye mu nama muri Tanzaniya, harimo na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira Cyprien.

Abayiguyemo ni aba, uko inyandiko ibivuga:

1. HABYARIMANA Juvenal, Perezida w’u Rwanda

2. NTARYAMIRA Cyprien Perezida w’u Burundi

3. NSABIMANA Deogratias, General akaba n’umugaba mukuru w’ingabo,
4. SAGATWA Elia, Colonel akaba umuyobozi muri perezidansi

5. BAGARAGAZA Thadee, Major akaba umukuru w’abasirikare barinda perezida(maison militaire de la presidence)

6. RENZAHO Juvenal, umujyana wa perezida mu by’ububanyi n’amahanga

7. AKINGENEYE Emmanuel, umuganga wa perezida

8. CIZA Bernard, Minisitiri w’imigambi mu Burundi

9. SIMBIZI Cyriaque, Minisitiri w’itumanaho mu Burundi
10. HERAUD Jack, umupilote w’indege ukomoka mu Bufaransa

11. MINABERRY Jean Pierre, umupilote wungirije nawe ukomoka mu Bufaransa
12. PERRINE Jean Marc, umukanishi w’indege, nawe ukomoka mu Bufaransa

Abaregera indishyi basaga 40, biganjemo abafitanye isano n’aba baguye mu ndege n’ababakomokaho.

Umucamanza ushinzwe iperereza rero yanzuye ko ibyatahuwe bitarimo impamvu ifatika yo gukomeza gukurikirana abaregwa, asaba urukiko kutesha agaciro impapuro zibata muri yombi, no kutakita nk’ikikiri ikirego.

Mu kwanzura kwayo igira iti, ubucukumbuzi bumaze imyaka isaga 20 bwasanze ibi birego ari ibihimbano, ndetse hari n’ababyihishe inyuma, ngo cyane ko abatangabuhamya benshi bagenda bivuguruza. Magingo aya kandi ngo haracyari abari ibikomerezwa ku ngoma ya Habyarimana bitsitsa ku ihanurwa ry’indege, nk’intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ngo uwo rihama yitirirwe ingaruka zaryo.

Abo bavuga ko FPR yahanuye indege, igateza akajagari mu gihugu kugira ngo ibone uko ifata ubutegetsi. Naho abategetsi ba FPR bo bakavuga ko Abahutu bashakaga kugundira ingoma yabo, bashyiraho ubuyobozi bushya, maze birara mu bataravugaga rumwe nabwo baratsemba.

Uko iyi nyandiko ivuga, ngo buri ruhande rugaragaza ko urwo bari bahanganye rwari rufite inyungu mu rupfu rwa Habyarimana, nk’inzira yo kugumana ubutegetsi cyangwa kubufata.

Mu bimenyetso bifatika byari kugaragaza uwahanuye indege, icy’ingenzi ntikiraboneka kugeza ubu: agasanduku k’umukara (boite noire), kabamo amakuru ya vuba areba iby’indege.

Ikindi nibura ngo cyabonetse ni ibisigazwa bya misile zarashe iyo ndege, byagaragaye nyuma y’iminsi aho yarasiwe. Ibi byombi rero bituma habaho gushidikanya gukabije ku waba yarahanuye indege. Ngo mu makuru babonye, nta na hamwe bigaragara ko FPR yari itunze izo misile zahanuye indege.

Abatangabuhamya bivuguruza b’inkotanyi zotanye zatannye

Uko inyandiko ibivuga, ngo habuze ibimenyetso bifatika hifashishwa ubuhamya bw’abantu. Ubu rero ngo bwaranzwe no kwivuguruza cyane, cyane ubwatanzwe n’abahoze muri FPR bakaza kuyivamo bagahunga, bakabutanga nk’abihimura ku butegetsi bwayo.

Abo ni nka Ruzibiza Abdul, Ruzigana Emmanuel, Ruyenzi Aloys, Marara Innocent na Musoni Evariste. Aba bose ngo bahuriza ku kuba FPR yari ishishikajwe no gufata ubutegetsi, ngo umuyobozi wayo Kagame akaba atarahwemaga kubivuga mu nama nyinshi zaberaga ku Mulindi(1993 na 1994), aho Inkotanyi zari zifite ibirindiro.

Ubuhamya bw’izi Nkotanyi zotanye zigatana rero, ngo buvuga ko ziriya misile zavanwe ku Mulindi zijyanwa kuri CND (ahari abasirikare 600 barindaga abanyapolitiki bari baje kujya muri Leta). Mu ijoro indege yahanuwemo, ngo misile zajyanywe i Masaka, noneho abafozi b’indahusha, Hakizimna Eric na Nziza Frank barasa indege.

Ubu buhamya rero ngo bwaje guteshwa agaciro uko iminsi igenda, ngo kuko ba nyirabwo baranzwe no kwivuguruza, bamwe bakanavuga ko batigeze bagera aho igikorwa cyabereye.

Ikindi umucamanza avuga, aba bakunze kwitwa ‘Ibigarasha’ bahuriza ku gushinja ubuyobozi bwa FPR ariko bakavuguruzanya. Urugero ngo ni nk’aho Rudasingwa Theogene yavuze ko ihanurwa ry’indege ryapangiwe mu nama yarimo abantu benshi, ariko ngo nk’uwitwa Ruyenzi yari “umusirikare ucirirtse cyane utahinguka aho Kagame akoreshereza inama”.

Umucamanza ati rero, “ ibyabonetse mu iperereza harimo ibipapirano, ntibyizewe ku buryo byashingirwaho ngo urukiko rwakire ikirego, cyane ko iyo habaye gushidikanya, uregwa (ukekwa) niwe ubyungukiramo.

Ati rero, “bariya bantu bose uko ari 9, nta kimenyetso gifatika cyerekana ko bakoze biriya byaha, none ntacyo bakwiye gukurikiranwaho”.

Bikorewe i Paris, tariki 10 Ukwakira 2018. Mu mwana w’umushinjacyaha mukuru, umushinjacyaha mukuru wungirije , Nicholas Renucci niwe ushyizeho umukono.

Source:Bwiza.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA