Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Urutonde rw’abayobozi bakuru bakuwe ku myanya yabo ntibahabwe indi muri guverinoma nshya.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abayobozi bakuru bagera ku 10 nibo bakuwe ku myanya yabo y’ubuyobozi ntibanahabwa indi mirimo muri guverinoma shya y’ urwanda yaraye ivuguruwe na Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 18 Ukwakira 2018.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma anashyira abandi bayobozi batandukanye mu myanya y’ubuyobozi. Muri iyi nkuru turagaruka ku bakuwe ku myanya bari barimo ntibahite bahabwa indi myanya.

1. UWACU Julienne

Uwacu Julienne yari asanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, ariko yakuwe kuri uyu mwanya asimburwa na NYIRASAFALI Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Uwacu Julienne yagiye kuri uyu mwanya tariki 24 Gashyantare 2015 asimbuye Joseph Habineza. Ubu Uwacu Julienne yari amaze imyaka irenga 3 ari Minisitiri, ariko mbere yo kujya kuri uyu mwanya yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umwanya yari yaratorewe muri 2008.

2. KABONEKA Francis

Francis Kaboneka ni umunyapolitiki wagiye akora imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu akaba yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yasimbuweho na Prof. SHYAKA Anastase wari usanzwe ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Kaboneka yatangiye kugaragara cyane muri Politiki muri 2003 ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko. Kuva muri uwo mwaka yinjiye mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda nk’umudepite kugeza muri 2014 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, umwanya yari amazeho imyaka 4.

3. MUNYESHYAKA Vincent

MUNYESHYAKA Vincent wari Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda yasimbuwe kuri uyu mwanya na HAKIZUMUREMYI Soraya. Munyeshyaka Vincent nawe utari umaze igihe kirekire ayobora iyi Minisiteri, nta wundi mwanya yahawe. Yari yaragiye kuri uyu mwanya tariki 31 Kanama 2017, mbere yaho akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

4. RURANGIRWA Jean de Dieu


RURANGIRWA Jean de Dieu i buryo, ahabwa umwanya na Jean Philbert yasimbuye

RURANGIRWA Jean de Dieu yari amaze igihe gito agizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, umwanya yagiyeho mu kwezi k’Ukuboza 2017 asimbuye Jean Philbert Nsengimana, bivuga ko nta n’umwaka yari awumazeho, kubera imbaraga z’uwo yasimbuye (Jean Philbert Nsenyimana) bamwe mu babonye ibyo Jean Philbert yakoze mu ikoranabuhanga n’itumanaho bavuga ko mu gihe gito yari amaze kuri uyu mwanya atigeze yigaragaza nk’umuhanga, mu gihe bari biteze ko ashobora kuba yabengutswemo ubuhanga kurusha uwo yawusimbuyeho. Rurangirwa yasimbuwe kuri uyu mwanya na INGABIRE Paula, ndetse na Minisiteri ihindurirwa izina yitwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Ministry of ICT and Innovation.

5. DE BONHEUR Jeanne d’Arc

Debonheur Jeanne d’Arc yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, umwanya yagiyeho tariki 31 Kanama 2017. Minisiteri yayoboraga yahinduriwe izina yitwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Ministry in charge of Emergency Management ihita inahabwa KAMAYIRESE Germaine wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi.

6. TUMUSHIME Francine

Tumushime Francine yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, iyi Minisiteri ubwayo ikaba yari nshya kuko yagiyeho tariki 31 Kanama 2017 ari nabwo yahitaga ayibera Minisitiri, ubu akaba yakuwe kuri uyu mwanya ndetse na Minisiteri yayoboraga ntigaragara ku rutonde rwa Minisiteri nshya ziri muri Guverinoma y’u Rwanda.

7. MURESHYANKWANO Marie Rose

Mureshyankwano Marie Rose wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yakuwe kuri uyu mwanya asimburwa na CG Emmanuel Gasana wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Mureshyankwano yari yaragiye kuri uyu mwanya tariki 4 Ukwakira 2016, bivuga ko yari awumazeho imyaka ibiri. Mbere yaho yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

8. RWAMUKWAYA Olivier

RWAMUKWAYA Olivier yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, gusa uyu mwanya ntugaragara ku rutonde rw’Abanyamabanga ba Leta dore ko basanzwe ari 11 none impinduka zasize babaye 7 gusa.

9. NSENGIYUMVA Fulgence

NSENGIYUMVA Fulgence yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, nawe akaba atahiriwe n’igabanuka ry’Abanyamabanga ba Leta kuko uyu mwanya nawe utakigaragara.

10. HARELIMANA Cyriaque

HARELIMANA Cyriaque yari asanzwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, ariko igabanuka ry’Abanyamabanga ba Leta muri za Minisiteri nawe ntiryamusize kuko uyu mwanya utakigaragaramo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA