Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

The Profile: Ministre w’ingabo z’ u Rwanda mushya wasimbuye Gen. Kabarebe ni muntu ki?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Minisitiri wa 10 wahawe kuyobora Minisiteri y’Ingabo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 ni General Major Albert Murasira. Yasimbuye General James Kabarebe wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya. Gen. MURASIRA yigeze kuba mu ngabo za EX-FAR, ni umunyamibare ukomeye.


General Major Albert MURASIRA, Umunyamibare wasimbuye Gen. Kabarebe

Major General Albert Murasira afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza mu mwaka wa 2016. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1983 kugeza mu 1988 aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imibare ayihabwa mu 1986 ndetse mu 1988 ahabwa iy’imibare (math Pur).

Major General Murasira kandi afite impamyabumenyi mu by’ubuyobozi yakuye muri Kaminuza yo mu Ghana, akagira n’impamyabumenyi mu bya gisirikare aho yize ibijyanye n’ubuhanga mu byo kurinda umutekano, iyi akaba yarayikuye mu Bushinwa muri 2011.

Major General Albert Murasira yabaye umusirikare mu 1989 bivuga ko agiye kumara imyaka 30 mu bikorwa bya gisirikare, akaba yaranagiye abona imyanya itandukanye mu nzego za gisirikare. Turayikurikiranya duhereye ku ya vuba:

• Kuva muri Gashyantare 2012 kugeza ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo, yari asanzwe ari mu muyobozi bakuru mu kigo cy’imari cy’Abasirikare n’Abapolisi (Chief Executive Officer of Zigama Credit and Saving Society)
• Kuva muri Mutarama 2007 kugeza muri Gashyantare 2012, yari umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe abakozi n’imiyoborere (Chief J1 - Joint General Staff in charge of Administration and Human Resource Management at the Rwanda Defence Force)
• Kuva muri Mutarama 2006 kugeza muri Mutarama 2007, yari umuyobozi wungirije w’ikigo cy’imyitozo cya gisirikare kiri i Gako.
• Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2004 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2005, yari umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga mu itsinda ry’ingabo z’Afurika yunze ubumwe zabungabungaga amahoro muri Sudan (AMIS).
• Kuva mu kwezi k’Ukwakira 1999 kugeza muri 2004 yari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.
• Kuva mu 1995 kugeza mu 1998 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigishaga imibare mu ishami ry’ubumenyi (Faculty of Applied Sciences)

Major General Albert Murasira yavutse tariki 11 Ugushyingo 1962, arubatse akaba afite umugore witwa Marie Goretti Rafiki bafitanye abana batatu. Ni umuntu ukunda imikino cyane. Yahoze mu gisirikare cya Leta ya mbere ya Jenoside (EX-Far) akaba yaraje guhita ashyirwa mu gisirikare cy’ingabo za FPR Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, nk’umwe mu basirikare batigeze bashyigikira umugambi w’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Source:MoD na Ukwezi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA