Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi bamaze kurahirira imbere y’umukuru w’Igihugu



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi, nyuma yo gushyirwaho kuri uyu wa Kane.

Ni Guverinoma irimo impinduka kuko ubusanzwe bari ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bari 11. Mu Baminisitiri 19 bagize guverinoma abagera kuri 11 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 58%.

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose ni 26, harimo abagore 13. Bivuze ko muri Guverinoma yose abagore bangana na 50%. Abagize Guverinoma bagabanutseho 15%, aho bavuye kuri 31 bagera kuri 26.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu ari bo; Prof. SHYAKA Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’uko igihe kibitangaza.

Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent, Ingabire Paula wasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya, nyuma yo guhindurirwa izina nabo barahiye.

Yakiriye kandi indahiro za Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro za DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

Yavuze ko impinduka iyo ari yo yose iba igamije kunoza imikorere, kongera umusaruro, no kugeza ibikorwa na serivisi nziza ku baturage.

Yagize ati "Twese dufite ubushobozi n’impano, ariko ntabwo umuntu wenyine yatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu. Gukorana n’abandi tugahuza ibikorwa, imbaraga mu byo dukora byose tukabikora twumva ko dukorera abaturage n’igihugu, ntabwo ari twe ubwacu".

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bifuza kugera kuri byinshi kandi iyo byihuse biba byiza. Ati "Dukwiye guhora tubyumva dutyo. Umusanzu wa buri wese urakenewe cyane kugira ngo igihgu kigere ku cyifuzo. Ibyo byose nibyo duteze ku bayobozi ari abashya n’abasanzwe".


NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Prof.Shyaka Anastase Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu


Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda


Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo


DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu


Dr.Richard SEZIBERA, Ministiri w’ububanyi n’amahanga





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA