Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Dr.Sezibera Ministre w’ububanyi n’amahanga mushya ni muntu ki?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Dr. Richard Sezibera wari usanzwe ari umusenateri niwe wasimbuye Mushikiwabo ku buyobozi bwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga, yigeze no kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.


Ministre w’ububanyi n’amahanga Dr.Richard SEZIBERA

Dr Richard Sezibera ni Umunyarwanda wubatse, afite umugore n’ abana batanu. Yavukiye i Kigali tariki 5 Kamena 1964 ariko amashuri abanza n’ ayisumbuye ayiga mu Burundi.

Icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize mu ishuri ry’ ubuganga muri Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda, akomereza muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakuye yo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubugeni.

Mu 1989, Dr Sezibera yakoze mu bitaro bya Mbuya i Kampala muri Uganda no mu bitaro bya Mbale.

Mu 1990 yinjiye muri FPR, aho yari umusikirare akaba n’umuvuzi mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yagiye azamurwa mu mapeti aza no guhabwa ipeti rya Major mu 1993.

Mu 1995 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko aza no kugirwa Perezida wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage, guverinoma inamusaba kwita ku bibazo by’ ubuvuzi.

Mu 1999 yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Argentine na Brésil. Muri 2003 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida mu karere k’Ibiyaga bigari.

Mu 2008, Dr Sezibera yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, ayobora iyi Minisiteri kugeza muri 2011.

Muri 2011 yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asoza manda ye mu 2016 ahita yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umusenateri ari naho yavuye agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA