Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Guma mu rugo: Covid-19 yerekanye uburyo bwiza bwo gucyesha ikirere igihe tugabanyije cyane ingendo dukora



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Guhumana kw’ikirere ni bimwe mu bintu byica benshi, buri mwaka bishobora kwica abagera kuri miliyoni zirindwi. Ariko, Covid-19 ku isi yerekanye uburyo bwiza dushobora gucyesha ikirere igihe tugabanyije cyane ingendo dukora...

Guhumana kw’ikirere ni bumwe mu buryo bubi cyane bwo kwangiza ibidukikije.

Imibare y’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO ivuga ko guhumana kw’ikirere kwica abagera kuri miliyoni zirindwi ku isi buri mwaka.

Ivuga kandi ko abantu 9 ku 10 bahumeka umwuka urengeje ibipimo bya WHO by’ibihumanya umwuka.

Ikinyuranyo gikomeye

Imyuka izamuka mu kirere ivuye ku gutwika ibitoro igize hafi 1/4 cy’imyuka yose ya CO2 yoherezwa n’ibikorwa by’abantu.

Bityo amabwiriza ya ’lockdown’ (guma mu rugo) henshi ku isi mu gihe cya Covid-19 yakoze itandukaniro rikomeye ku bwikorezi.

International Energy Agency ivuga ko imikoresherezwe y’imihanda ku isi yagabanutseho hafi 50% ugereranyije no mu 2019.

Umusaruro w’ibi ku mwuka abantu bahumeka hamwe na hamwe uboneka n’amaso.

Mu gihe gitoya, imijyi yagize kugabanuka gukomeye kw’imyuka ihumanya igendanye n’ibyo moteli z’ibinyabiziga zitwika.

Amakuru yakusanyijwe na National Centre for Atmospheric Science yerekana kugabanuka kw’imyuka ya nitrogen dioxide (NO2) na particulate matter (PM2.5) mu mijyi 10 y’Ubwongereza.

Mu Buhinde abantu bashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yerekana ikirere gicyeye nyuma y’uko ingendo zigera kuri 90% zihagaritswe mu bihe bya ’guma mu rugo’.

Mu kwezi kwa kane, Sunil Dahiya wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku ngufu n’umwuka mwiza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Iki cyorezo cyatweretse ko ikirere gicyeye n’umwuka mwiza twabigeraho vuba cyane hafashwe ingamba zikwiye zo kugabanya gutwika ibitoro."

Gusa, uko umwuka wabaye mwiza vuba vuba mu bihe bya guma mu rugo, byabonetse ko ibintu bisubira nka mbere vuba vuba nanone iyo ’guma mu rugo’ zorohejwe cyangwa zivanyweho.

Ingaruka ntoya kuri CO2

World Meterological Organization (WMO) ivuga ko umuhate w’isi mu guhangana na Covid-19 wahinduye ikintu gitoya ku kwiyongera gukomeje kw’imyuka ya CO2 mu kirere.

Nubwo imyuka ihumanya ikirere yagabanutse bigaragara kubera za ’guma mu rugo’ zagabanyije ingendo n’ibikorwa by’inganda cyane, imibare ya WMO yerekana ko yagabanyijeho gito ku kwiyongera kw’imyuka yose muri rusange.

Amakuru arambuye yatangajwe mu kanyamakuru ka buri mwaka ka WMO kavuga kuri ’greenhouse gas’.

Mu gihe ubu isi isa n’iri gusubira mu buzima busanzwe, biraboneka ko igishyizwe imbere ari ugusubiza ibikorwa uko byahoze mbere, nubwo bwose byangiza ikirere.

Impirimbanyi zo zikomeza gusaba za leta gufata ingamba zose zishoboka zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.


Mu mijyi 10, ibice bya ’particulate matter’ biri hasi

KURIKIRA ANDI MAKURU Y’IGICAMUNSI KURI IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO