Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

The Profile: Prof Shyaka Anastase wasimbuye Kaboneka ku mwanya ni muntu ki?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Prof.Shyaka abaye Ministre w’ubutegetsi bw’Igihugu nyuma y’igihe kinini ari umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB.


Prof. SHYAKA Anastase,Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu

Prof Shyaka Anastase Afite ubunararibonye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi mu Rwanda no muri Afurika, aho yakoze mu bushakashatsi ku bintu bitandukanye birimo amahoro n’amakimbirane mu karere.

Prof Shyaka yanabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane, Center for Conflict Management (CCM) muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri iyi kaminuza, Prof Shyaka yatangije amasomo atandukanye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ashamikiye kuri CCM, arimo Master’s mu masomo arebana na Jenoside no kuyikumira na Masters’ mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Ku buyobozi bwe muri RGB ni nabwo hatangiye kujya hatangazwa raporo zirimo izijyanye n’imiyoborere n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa.

Prof Shyaka yanabaye mu nama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yakoze mu miryango mpuzamahanga irimo COMESA, EAC na ICGLR cyane cyane mu mirimo irebana n’imiyoborere, iterambere mu bya politiki, gukemura amakimbirane no kubaka amahoro.

Mu 2008-9 Guverinoma y’u Rwanda yamugize umuyobozi w’itsinda ryari rishinzwe gukurikirana ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC mu bijyanye na politiki, mu 2010/2011 aba umwe mu itsinda ry’impuguke zashyizweho n’abakuru b’ibihugu mu kwiga uko byagerwaho.

Yananditse ibitabo bitandukanye. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi muri politiki, yakuye muri Kaminuza ya Gdansk muri Pologne.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Mubyukuri nibyiza cyane kuba dufite umuntu nka prof shyaka mubyukuri nibyagaciro kandi dukunda nakazi ukora niyomoamvu mfashe umwanya ngo mbashimire kandi mbasaba Inama ngewe mubyukuri numva mfite intego zokuzaba umuyobozi murikino gihugu kugirango nzagere kutizo ntego nzabigenze gt cyangwa nzakore iki murakoze cyane nnzanezezwa nigisubizo cys nyu prof shyaka ndagukunda cyane

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA