Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Eddy Kenzo na Diamond babengutse impano za ’Kanazi Kids’ - Menya imishinga bafitanye



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Safi Munanira washinze Kanazi Talent Kids yujuje imyaka 20 y’amavuko tariki ya 6 Kamena 2021, yishimira ko yujuje imyaka 20, aboneraho gushimira Eddy Kenzo na Diamond bamweretse urukundo rutangaje binyuze muri Kanazi Talent Kids ibyinwamo na Karyuri wabaye icyamamare.

Uyu musore yatangaje ko yishimiye imyaka afite ndetse avuga ko icyo yishimira cyane ari ibyo amaze kugera ho birimo abana bazwi nka Kanazi Talent Kids yatoje ahereye kuri Karyuri gusa bakaba bageze aho bifuza kubaka inzu bazajya babyiniramo iri ku rwego mpuzamahanga.

Uyu musore yagize ati “Mu by’ukuri ubu tumeze neza, uyu munsi tariki 6 Kamena ni bwo nujuje imyaka 20 y’amavuko ariko ndumva ari umwanya wo kureba inyuma nkakosora ndetse nkashyiramo n’imbaraga mu byo ntabashije gukora neza. Twakoze byinshi ndetse twagize n’umugisha wo kumenyekana ku buryo umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo na Diamond Platinumz wo muri Tanzania batwishimiye ku rwego rwo hejuru ku buryo ubu byatumye imbaraga ziba nyinshi kugeza ubwo tugiye gukora umushinga wo kubaka inzu tuzajya tubyiniramo izaba iri mpuzamahanga”.

Agaruka ku kiganiro yagiranye na Eddy Kenzo, Safi Munanira washinze Kanazi Talent Kids, yatangaje ko umuhanzi w’icyamamare uri muri Uganda, Eddy Kenzo yabandikiye kuri Email yabo, akabashimira uburyo bakorana imbaraga ndetse akanababwira ko bashoboye akarangiza abasabira umugisha ku Mana. Muri Email Eddy Kenzo yabandikiye nk’uko tuyifitiye kopi yagize ati:

“Akazi keza! Ndizera ko ibi ari byiza kuri mwe. Nashakaga kubabwira ko muri gukora akazi gakomeye cyane, mukomereze aho kandi mwese Imana ibahe umugisha”.

Loui ukora muri Afrima Awards, afite umuhanzi afasha ubu uri kubarizwa muri Wasafi Records ya Diamond Platinumz. Loui ageze muri Wasafi ajyanyeyo umuhanzi we ugiye kuhakorera umuzingo wose, yabajije Diamond, abantu abona bazamufasha mu ifatwa ry’amashusho bakagaragaramo babyina, Diamond amurangira Kanazi Talent Kids kugeza ubu aba bana ni bo bazafasha uwo muhanzi, ibintu Safi afata nk’ibitangaza kuri we.


Karyugahawe Bright uzwi nka Karyuri muri Kanazi Talent Kids

Amakuru agera kuri InyaRwanda avuga ko kugeza ubu Kanazi Talents Kids bafite indirimbo ya Eddy Kenzo bari kubyina bahawe n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afrika, ndetse bari gutegura umushinga ukomeye wo kubaka inyubako yabo yo kubyiniramo, izaba iri ku rwego mpuzamahanga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO