Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Aimable Karasira ni muntu ki? Menya ukuri ku nkomoko y’amafaranga yasanganywe



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Inkomoko y’umutungo we niyo tugiye kwinjiramo turebe niba koko akazi yakoraga katamwemerera gutunga Milioni zisaga 31 mu gihe yakamazemo, ukubye n’ingano y’amafranga yinjizaga ku kwezi aturutse mu mfuruka zitandukanye z’ubushabitsi bwa muntu.

Hagati aho Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rufite ibimenyetso bigaragaza ko amwe muri aya mafaranga. Yayahawe nk’impano yavuye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Bityo kuba Aimable atabasha gusobanura imvano yayo bigatuma uyu mutungo w’amafaranga umubera icyaha akekwaho kugeza ubu.

Inkuru IGIHE giherutse kwandika iradufasha kwinjira neza mu byaha n’icyaha cy’inyongera Karasira Aimable akurikiranweho.

Kitangira kigira kiti “Karasira Aimable yasanganywe akayabo! Asaga Miliyoni 30 Frw yafatiwe iwe no kuri Mobile Money”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongereye icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ku bindi bukurikiranyeho Karasira Aimable uherutse gutabwa muri yombi.

Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha bitatu yari akurikiranyweho mbere ni icyo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Byari bishingiye ku magambo yari amaze iminsi avuga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga “biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda”.

IGIHE gikomeza cyandika ko mu iperereza ry’ibanze ryakorwaga, byagaragaje ko Karasira afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo.

Ibyo bigize icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya cyenda mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Bivugwa ko ubwo yasakwaga mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitsemo 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

Igiteranyo cyose cy’amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

Ikindi ni uko afite konti muri banki zitandukanye mu Rwanda, nazo zasanzweho amafaranga menshi.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Ayo mafaranga yose Karasira ntabasha kugaragaza aho yaturutse.”

IGIHE yamenye ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, rigaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba mu mahanga bayamwohererezaga.

Mu bihe bitandukanye, Karasira yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bamutera inkunga, cyane cyane mu gihe yari amaze kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2020 kubera imyitwarire mibi.

Ni nabwo yakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akajya yerura ko hari abantu bamwoshya kugira ngo avuge amagambo aharabika Leta y’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

RIB isobanura ko abo bantu bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n’abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu banyarwanda.

Dr Murangira ati “Ayo ni mafaranga akomoka ku cyaha.”

Karasira yatawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

Dr Murangira yaburiye abantu bose bibeshya ko bashobora gucuruza igihugu cyabo, bifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga, bagakwiza ibihuha, bagambanira igihugu ngo babone amafaranga baba bihemukira.

Ati “Ibi twabigereranya n’umuntu utema igiti yicayeho, kuko ingaruka z’ibikorwa bibi nawe byanze bikunze zimugeraho.”

Yihanangirije abantu bose bakora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, basebya igihugu kugira ngo babone indonke, ko igihe cyose bizagaragara ko ayo mafaranga yaturutse muri ibyo bikorwa by’ubugambanyi, gusebya no gukurura amacakubiri mu banyarwanda amategeko azakurikizwa.

Ati “RIB ntawe izabangamira mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ariko igihe cyose, uwo ariwe wese uzitwaza akazi akora akarenga umurongo ntarengwa washyizweho n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 38, amategeko azakurikizwa. Nta muntu ucuruza amagambo asenya, asebya igihugu cyangwa agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda uzihanganirwa.”

"N’abandi bakora nkawe bararye bari menge kuko uwo bizagaragaraho ko ahemberwa gusebya igihugu no gukurura amacakubiri mu banyarwanda ntibizamugwa amahoro. Nta muntu wagambaniye igihugu byaguye amahoro."

Hari amakuru IGIHE yabonye ko Karasira benshi bakunze gufata nk’umuntu ushobora kuba afite uburwayi bwihariye kuva yakwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, afite imitungo myinshi muri Kigali irimo n’inzu akodesha.

Bivugwa kandi ko usibye amadolari n’ama-euro yasanganywe mu rugo rwe, hari n’izindi miliyoni 3.142 Frw yari afite mu Biryogo aho atuye.

Dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena 2021.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk’ibi by’abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk’umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, baterateranyiriza amafaranga hamwe, hanyuma bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

RIB itangaza kandi ko Karasira ameze neza, yivuza indwara n’ubundi yari asanzwe yivuza, ko nta kibazo cy’ubuzima kidasanzwe afite.

Reka tugaruke mu bihe bye, duhere igihe yasohoraga Album mu nkuru yanditswe mu Kinyamakuru The New Times taliki 26 zukwa 12, 2010

Yagiraga iti “Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda yasohoye umuzingo”

Aimable Uzaramba Karasira, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Sciences) muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, kuwa Kane yasohoye alubumu ye ya mbere yise ‘Mureke kunyitiranya.’ Iyi alubumu yakorewe mu nzu itunganya umuziki yitwa Maurix music studio, ikorera mu karere ka Huye. Si ibyo gusa, uyu muhanzi ukora injyana ya Hip-hop, wamenyekanye ku izina rya Prof. Nigga NDC vuba aha azashyira ahagaragara indirimbo ze eshatu ’Shikaleti’, ’Si Gitera’ na ‘Si Impamvu.’

Prof. Nigga NDC yagize ati: "Yesu yigishije ibijyanye n’ubukristo, Bob Marley yabikoze uko yishakiye, ndetse na Che Guevara n’abandi benshi," ariko, sosiyete ntiyigeze ihinduka. "

Yakomeje agira ati: "ariko, nzi neza ko uramutse utanze ubutumwa bwiza muri sosiyete, nubwo abantu bamwe bashobora kubyirengagiza ariko abandi bakabufata."

Prof. Nigga NDC, ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na Software Engineering, yavuze ko, ahitamo Hip-hop nk’uburyo bworoshye bwo kwerekana ibyiyumvo.

Yongeyeho ko ahanini yatewe inkunga n’umuhanzi w’u Rwanda, Byumvuhore, ndetse n’umunyamerika w’icyamamare muri reggae Peter Toch hamwe n’umuraperi w’umunyamerika 2 Pac.

Karasira Aimable AKA Prof. Nigga NDC ni muntu ki?

Aimable Uzaramba Karasira yavutse 1977, i Rwaniro, mu Karere ka Huye.

Mu 1980, umuryango we wimukiye i Kigali maze yiga amashuri abanza muri EPA, Gitega muri Kigali, naho ayisumbuye ayiga muri Lycee ya Kigali.

Karasira yiyandikishije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu 1998 arangiza afite impamyabumenyi ya Bachelor mu bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse na porogaramu ya master’s muri Software Engineering, yakuye muri Suwede.

Yakoze nk’umwarimu wa Nyakabyizi muri UNR kuva 2006 kugeza 2008, kuva ubwo aba umwarimu mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda nka mwarimu uhoraho(Full Lecturer).

Ku italiki 20 z’ukwa 8, 2020 handitswe inkuru ko Karasira Aimable yirukanwe na kaminuza y’u Rwanda, mu nkuru ya Jean d’Amour Mbonyinshuti yaciye mu kinyamakuru universityworldnews.com yagiraga iti “Kaminuza yirukanye umwarimu wayo wirekuraga mu gutanga ibitekerezo”

Iragira iti “Mu cyumweru gishize, kaminuza y’u Rwanda yirukanye umwarimu utavuga rumwe n’icyo yise “guhuza amakosa y’ibihano” binyuranye n’indangagaciro z’umukozi wa Leta kandi bikaba binyuranyije n’indangagaciro z’umwuga, imyitwarire n’inshingano by’umurezi.

Aimable Karasira yigishije amasomo ya ICT mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri kaminuza yu Rwanda mu myaka irenga 15.

Yamenyekanye cyane mu 2009 ubwo yatangiraga umwuga wa muzika nk’umuraperi. Nyuma yaje kugaragara mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye, cyane cyane abakorera hanze y’igihugu. Mu biganiro nk’ibi, yakunze kunenga guverinoma.

Nyuma yaje gukora umuyoboro we wa YouTube yise “Ukuri Mbona”, bisobanurwa ngo “Ukuri nk’uko mbibona” aho akunze guha umwanya abantu batavugwaho rumwe n’abayobozi b’imitwe ya politiki itarandikwa.

Kimwe mu biganiro yagaragayemo yari kumwe na Ingabire Victoire umuhoza , wigeze guhabwa igihembo cya Sakharov uyu Ingabire icyo gihe yashinjwaga kuba perezida w’ihuriro Imbaraga ziharanira demokarasi, (Unified Democratic Forces) ihuriro ry’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Nk’uko BBC ibitangaza, Ingabire yahamijwe icyaha akatirwa imyaka 15 y’igifungo ashinjwa "umugambi wo kugambanira igihugu binyuze mu iterabwoba n’intambara" no "guhakana jenoside". Yakiriye imbabazi za perezida mu 2018, nyuma y’imyaka umunani yakatiwe, ariko akomeza kunenga guverinoma.

Mu ibaruwa yo ku ya 14 Kanama yabonywe n’ikinyamakuru universityworldnews.com agashyirwaho umukono n’umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Porofeseri Philip Cotton, Karasira yirukanwe nyuma y’ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu ntangiriro za 12 Kanama 2020, na nyuma yo kuyitanga. ya raporo yatanzwe na komite ishinzwe imyitwarire y’imbere. Cotton yavuze ko ibaruwa ndetse na raporo byombi, byasabye ko Karasira yirukanwa muri kaminuza nk ’“igihano cyo hejuru cy’ubuyobozi kubera ko hari amakosa menshi y’imyitwarire”.

Amagambo atavugwaho rumwe uyu mwarimu yaba yaravuze

Muri iyo baruwa, Cotton yagize ati: "Amakosa" yarimo "kwerekana imyumvire n’ibitekerezo binyuze mu magambo atavugwaho rumwe yatangajwe ku mugaragaro akoresheje imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru cyane cyane amagambo atandukanye n’indangagaciro z’umwuga, imyitwarire n’inshingano nk’umurezi".

Byongeye kandi, Karasira yashinjwaga "gukwirakwiza amakuru agamije gushishikariza abantu kudakunda cyangwa gusuzugura ibigo bya Leta muri rusange", igikorwa kinyuranyije n’ingingo ya 4 y’itegeko rya perezida no 45/01 ryo ku wa 30/06/2015 rishyiraho amahame mbwirizamuco y’umwuga ku baturage ategeka abakozi ba Leta “guhora bubaha inzego za Leta, politiki na gahunda za guverinoma”.

Iyi kaminuza kandi yashinje Karasira kuba yarakoresheje igihe kitari gito mu bikorwa bidahembwa kandi bitishyuwe hanze ya kaminuza binyuranyije n’amategeko ngengamyitwarire y’abakozi ba Leta.

Nk’uko Cotton abitangaza ngo Karasira yakoze kandi imirimo ijyanye n’akazi yahawe yirengagije, cyane cyane yatinze kohereza ibikoresho byo kwigisha ku rubuga rwa kaminuza (eLearning ) kandi ananirwa gutanga icyifuzo cye cy’ubushakashatsi bwa PhD.

Yakomeje agira ati: "Urebye ko nta mpamvu yo kugufasha kugabanya amakosa yavuzwe haruguru, urebye ko hari impamvu zongera ububi bw’icyaha ndetse no guhuza amakosa menshi y’imyitwarire, ndicujije kubamenyesha ko wirukanwe ku kazi kawe muri kaminuza y’u Rwanda ni icyemezo kigomba guhita gikurikizwa ako kanya. ”

Ibirego yarezwe yabiteye utwatsi

Karasira yahakanye ibivugwa byose ku mikorere mibi avuga ko inyandiko ze zerekana ko yabonye amanota arenga 70%, akaba ari cyo kimenyetso gisabwa ku bakozi ba Leta.

Ati: "Hariho ibimenyetso byerekana ko ntigeze nkora nabi kuva natangira gukorera kaminuza. Imikorere yanjye yamye iri hejuru ya 80% kandi ibyo byose byanditswe. "

Karasira yavuze ko kwirukanwa kwe bituruka ku bitekerezo bye bitavugwaho rumwe yagiye agaragaza mu gihe runaka ku bibazo bitandukanye nko kuba leta yananiwe kurwanya ubukene n’ubusumbane, ndetse no kurwanya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Yavuze ko yari azi mbere ko umugambi wo kumwirukana uhimbwa kandi ko yiteguye gutangira igice gishya.

Yavuze ko ibyamubayeho ari akarengane kandi ko agiye kurenganurwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati: "Ndashaka gushaka ubutabera, nzajyana mu nkiko, ibirego byose nta shingiro bifite kandi nizera ko bizagaragazwa mu nkiko".

Arateganya gukoresha umuyoboro wa YouTube uriho ubu nk’isoko yinjiza no gushaka akazi nyuma nubwo itsinda ry’abantu bakusanya inkunga binyuze kumurongo wa Go Fund Me. Nko ku ya 20 Kanama, urubuga rwakusanyije amapound 5.900 ku mwarimu wirukanwe.

Usibye aya mafranga yahawe nk’ubufasha reka nanone, twifashishe imbuga nka www.averagesalarysurvey.com na mywage.org

Izi mbuga zigaragaza ko umuntu ukora mu mwanya w’umwarimu wa kaminuza mu Rwanda aba ari umukandida wo kwinjza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 922,000 RWF ku kwezi mu gihe yaba ahembwa umushahara uri mu rugero.

Mu gihe yaba ahemberwa ku kayiko cg se abaye abona umushahara wo hasi cyane ntiyahembwa munsi 424,000 RWF ku kwezi, icyakora na none abaye ari wa mwarimu kabuhariwe mu bumenyi n’uburambe ahembwa umushahara utagomba kujya hejuru ya 1,470,000 RWF buri kwezi. Mwibuke ko iki ari ikigereranyo ashobora kurenza cg akajya munsi bitewe n’impamvu zitunguranye.

Reka dukomeze ducengere muri iyi Mishahara, izi mbuga zigaragaza ko buri mwaka umwarimu wa Kaminuza mu Rwanda aba ashobora kwinjiza 19,073,325 RWF ($19,223 USD) ku Mwaka mu gihe yaba ahembwa agashahara ko hasi, akaba kandi ashobora kwinjiza 26,789,772 RWF ($27,000 USD) ku mwaka mu gihe yaba ahembeshwa igitiyo, icyakora iyo bigeze ku bagore burya iyi mishahara iragabanuka kuko mu gihe umugabo uhembwa make ku mwaka aba afata 19,454,335 RWF ku mwaka, mugenzi we w’umugore aba ahembwa 18,500,818 RWF. Iyi mibare ishingiye ku bushakashatsi 5 bwakozwe mu bihe bitandukanye nkuko izi mbuga zibigarukaho.

Izi mbuga zigaragaza ko iyinjiza ry’umushahara rigenda rihinduka bitewe n’uburambe buri mwigisha afite mu kazi, umwalimu umaze imyaka iri hagati ya 12-16 y’uburambe aba agomba guhembwa 21,300,845 RWF Ku mwaka, aho ufite uburambe buri hagati y’imyaka 4-8 mu kazi aba agomba guhembwa atari munsi ya 18,531,576 RWF ku mwaka. Mwibuke ko Bwana Karasira Aimable we yirukanwe afite uburambe buri hejuru y’imyaka 15 mu kazi, bivuze ko atashoboraga kujya munsi ya za 21,300,845 RWF twavuze haruguru.

Icyakora urubuga mywage.org rwo rufata inguni rugahamya ko Umwarimu w’iyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda aba ari mu kazi ko mu cyiciro cya 3, akaba agomba guhembwa 7,81,594 Frw. Ubwo twe, reka dufate ko aya ariyo KARASIRA Aimable yahembwaga ku kwezi, noneho dukube n’imyaka y’ikigereranyo yamaze yigisha itari munsi ya 15; twabisomye haruguru. Turasanga uyu mugabo wahagaritswe mu kwezi kwa 8/2020 yaba yarakoreye amafaranga arenga 140,686,920Frw.

Reka tujye kuri Channel ye ya Youtube UKURI Mbona

Twifashishije rumwe mu mbuga zishobora kugaragaza ikigereranyo cy’amafaranga buri Shene ya Youtube yinjiza, twasanze umurongo we wa Youtube UKURI MBONA, umaze kugira abawufasheho ifatabuguzi bagera ku bihumbi 62.7K, kugera afunzwe yari amaze gushyiraho video 244. Ni channel yakorewe gushyirwaho umuziki n’ubwo ahanini yari asigaye yishyiriraho ibiganiro bya Politiki akavangamo n’akaziki gake, iyi Channel ifite icyicaro mu Rwanda, abayisura bakora umubare wa 7,663,856 w’abarebyi kuva yashingwa bamwe bakunda kubita Views mu ndimi z’amahanga, ni channel ibarirwa ku Inota rya B, cg se grade B.

Mu ruhando rwa Channel zakorewe gushyirwaho umuziki Ukuri Mbona ifite nimero y’ 49,107 ku isi hose, ikaba iya 19 mu Rwanda, ukurikije uko irebwa cg ikurikirwa, iri ku mwanya wa 611,400 ku isi hose, naho ukurikije abayiyandikishijeho ni iy’ 366,149 ku isi yose.

Ikaba iya 319,543 ku Isi yose mu miyoboro ya youtube ukurikije uko uru rubuga twifashishije rubigaragaza.

Uyu muyoboro wa Youtube yawushinze taliki 27, zukwa 11, 2011 bivuze ko umaze imyaka 10 mu kazi n’ubwo mbere yabanje kujya yishyiriraho umuziki we utarakurikirwaga cyane, bigeze mu myaka ya vuba yarayihagurukije n’ibiganiro bye bwite yatangiye gushyiraho neza mu mwaka wa 2019, bivuze ko uyu muyoboro umaze imyaka itarenze 3 Uri mu kazi gakarishye kandi gakururira abarebyi kuwushakisha ku isakazamakuru rusange rya Youtube, Video ye ya mbere itari umuziki yagiyeho taliki 15 z’ukwa 9, 2019 yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri Mbona Part1 :IBYO YAKORA ABAYE RIB-NUKURI KARASIRA AIMABLE NTAZISAZIRA!!!”
Ni umutwe utangara cyane. Iyi Video ya mbere yarebwe n’abantu ibihumbi 39,344 ku isi hose, ahita abona ishusho ko gahunda ari iyo, bityo umuziki atangira kuwugabanyaho, akawuhanga kubw’impamvu ikomeye cg se igihe hari uwo ashaka guha ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Iyi myaka wari umaze mu kazi gakarishye, uru rubuga dusomaho ibi, rugaragaza ko umuyoboro ’UKURI MBONA’ ufite ubushobozi bwo kwinjiza amadolali atari munsi y’146 icyakora yaba menshi akaba 2.3K by’amadorali buri kwezi.

Ni ukuvuga ko, inyungu yamwinjirizaga buri kwezi iri hagati aho, icyakora reka twirinde kugira umubare ujya kuba nyawo yaba yabonaga n’ubwo bwose uri hagati y’izo mpembe zombi.

’UKURI MBONA’ ya Karasira Aimable ntiyashoboraga kujya munsi y’amadolali 1.8K ariko ntarenze ibihumbi 28.1K by’amadorali buri mwaka

Iri gereranya cishiriza ry’uru rubuga rigaragaza ko buriya umuyoboro w’Ukuri MBONA udashobora kujya munsi y’amadolali 5 ku munsi yinjira kuri compte ye, yaba menshi akaba adashobora kurenga amadolali 78 ku munsi. Bivuze ko nibura mu myaka itatu yari amaze akoresha Channel ye yashobora kuba yinjije amafaranga ari hagati y’5.4K na 140.5K by’amadolali (Ariko abazi igereranya ry’iyi mibare, bashobora kubona umubare ujya kuba uhamye kuri iri yinjiza rye)

Natwe mu bumenyi dufite muri ubu buryo bwo kwigwanaho, biduha ishusho isobanura ko kuri youtube yonyinye, Karasira Aimable na Chanel ye, buri kwezi yabashaga kwinjiza amafaranga akubye nk’inshuro 1.5 umushahara yabonaga akiri umwarimu wa Kaminuza muri Kaminuza y’U Rwanda, hakiyongeraho impano z’abakunda ibyo yakoraga, akaba atarashoboraga kugira ihungabana ry’ubukungu n’ubwo yari yaratakaje akazi ke nk’Umwarimu.

Usibye kuba mu iperereza ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB hagaragazwa ko yasanganwe amafaranga arenga milioni 31 bitewe no kwakira impano zavaga mu barwanya Leta y’u Rwanda, aya mafaranga yo ni make ugereranyije n’igihe yamaze yigisha n’ubundi buryo bushya yari yaratangiye bwo kumufasha kubonamo amafrw.

Ibi birashingira ku kuba uko umushahara we wazaga kose, atari yakagize inshingano zitwara amafranga menshi zishingiye ku muryango ( Urugo rwe ) kuko yari akiri Umuhungu. Ahubwo twe nka ibigwi.rw na ITV Rwanda tugasanga amafaranga bamusangaye ari make cyane, ndetse cyane mu gihe yaba yari Nyamutegera akazaza ejo mwiza, ni ukuvuga umwizigamyi wa cyane. Ibi bishingira ku kuba imibare twakoze igaragaza ko mu myaka isaga 15 yamaze yigisha muri Kaminuza, yahembwe igiteranyo gito gishoboka nibura cya Milioni zisaga 140 Frw. Kandi niyo yaba yarayifashishaga cyane nk’umuntu umwe, ntiyaba yararengeje Milioni 100 asigaye akaba ubwizigame bwiyongera ku yandi yinjizaga ku ruhande.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE KURI IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO