Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kagugu: Umugabo wo mu kigero cy’ingobokarugamba yishinze inzoga n’indaya ata ikuzo mu ruhame.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 tariki 20 Ukwakira 2018, hafi n’ibiro by’umudugudu wa Nyakabungo mu Kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya, Inzego zishinzwe umutekano zahasanze umugabo wakubiswe akanakomeretswa n’abagizi ba nabi. Abatuye hafi y’aho uyu mugabo yari aryamye yagizwe intere, bakeka ko ashobora kuba ari igisambo cyakubitiwe mu gipangu gishaka kwiba. Nyamara we avuga ko yitwa NZAMWITA Joseph kandi akaba yakubiswe ahururijwe n’indaya yari agiye gugura bitewe n’ubusinzi.


NZAMWITWA Joseph ahanganye n’ingaruka z’ubusinzi

Aryamye hasi, yambaye ipantalo y’ikoboyi n’ishati idafunze, ibirenge byambaye ubusa kandi imyamaro ye yose yahindutse ibyondo nk’uwagaraguwe mu giteka cyuzuye ibyondo, yakomerekejwe ku maguru no mu mutwe kandi ataka mu mbavu no mu gatuza; igoranye kuvuga ngo ruve mu kanwa NZAMWITWA Joseph avuga ko yatangiye gukubitwa guhera saa 10h00 z’ijoro kugeza saa 1h00 z’igitondo, bivuze ko yakubiswe mu gihe cy’amasaha 3 n’abo atabashije kumenya amazina.

Uyu mugabo twamwise Ingobokarugamba kuko avuga ko afite imyaka 38 y’amavuko kandi abafite imyaka nk’iye iyi ikaba ariyo ngamba babarizwamo.
Yatangarije ikinyamakuru Theprofile.rw ko, akomoka mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata, akagali ka Kanzenze mu mudugudu wa Nyamabuye.
Arubatse kandi ngo afite umugore witwa UWAMARIYA Aline, bafitanye abana 2. Ntiyashatse kugaragaza aho indaya yari yaje kureba ituye muri uyu mudugudu wa Nyakabungo, kandi ngo ntazi n’amazina yayo. N’ubwo bamwe mu baturage b’aho yasanzwe aryamye bemeje ko yigeze gufatirwa mu cyuho yagiye kwibisha ibyuma mu murenge wa Nduba ahazwi nk’igasanze, we atera utwatsi abavuga ibi, kuko ngo ubusanzwe atari igisambo, ahubwo ko ari umunyabiraka mu bwubatsi (Umufundi).

Yemera ko ingeso yamubase ari ubusinzi, kurwana no gukenera Indaya, yagize ati “ Njye nari nasinze, njya kureba indaya ntazi izina, ariko turaziranye, mpageze nasanze idahari, ije mbona izanye n’abandi bagabo 2, ihita inahamagara undi wa 3 yitaga Afande, ahageze niwe watangije kunkubita hamwe n’abo bagabo 2. Nakubiswe n’amabago 3 kuva saa 10 kugeza saa 1h z’ijoro gusa nabanje kwihagararaho ndwananabo niyo mpamvu ntatabaje kugeza ubwo banyangije gutya”


NZAMWITA Joseph, asanganwe ibikomere yatewe n’ibimene by’amacupa

Ku mugongo, ibitugu no mu gikanu bya NZAMWITA Joseph, hagaragara ibikomere biri gukira, byiyongera ku byo abamukubise bamusigiye, ibi byose abaturage babiheragaho bemeza ko asanzwe yarabaswe n’ingezso y’ubujura, kandi ko ajya afatwa akagirirwa nabi ntazibukire.


Joseph yannyezwe na rubanda kandi banamukekaho kuba igisambo

Joseph we, ashimangira ko ibikomere bya mbere yabitewe no kugwira ibimene by’amacupa yasinze. Yashoboye kuhabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bahageze mbere burimo imiti igabanya ububabare, arakaraba ndetse anahabwa n’indi myenda ajyanwa kwa muganga n’inzego z’umutekano z’umurenge wa Kinyinya.


Yiyambuye ahabwa indi myenda n’imiti, apfukirwa n’ibikomere

Ubwo yiyamburaga imyambaro yakubitanwe yambara indi mu ruhame, umunyamakuru yamubajije niba nta soni bimuteye, mu mvugo ye ati ”N’ubundi narutanze byarangiye ntacyo nkiramira, ndasaba imbabazi umugore wanjye ngiye kuzibukira inzoga n’indaya”

Uyu Mugabo avuga ko abamukubise bamwambuye ibyangombwa bye birimo indangamuntu, ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, ikweto, umukandara n’amafaranga ibihumbi 10Frw, nta cyangombwa na kimwe yasanganwe.
Magingo aya Joseph avuga ko acumbitse mu mudugudu wa Kadobogo, naho ni mu Kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya.


Joseph yemeza ko yabaswe n’ubusinzi n’uburaya

Usomye ibivugwa ku businzi mu mategeko y’u Rwanda, bigaragara neza ko aho umuntu yemerewe gusindira ari iwe mu rugo gusa, cyangwa se ahandi yaryama akahaguma agategereza ko zimushiramo ntawe umuciye iryera.

Ingingo ya 599 y’Itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda igira iti: “Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000 Frw) kugeza ku bihumbi ijana (100.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano…”

Ibi bisobanuye neza ko bitemewe gusindira ahantu aho ari ho hose mu ruhame, kabone n’iyo waba uri mu nzira ugenda.

Kuba Joseph NZAMWITA yajyanwe kwitabwaho n’abaganga kubwo gukomeretswa, ntibikuraho ko yakagomye guhanwa n’iyi ngingo y’itegeko amaze gushinjwa iki cyaha cy’ubusinzi mu ruhame n’inzego zibifitiye ububasha, hakurikijwe ubuhamya we ubwe yitangira ko yari yasinze.


Joseph yiswe ingobokarugamba itaratojwe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA