Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burundi: Umuhanzi Big Fizzo yinjiye muri sinema



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umunyamuziki akaba icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cy’u Burundi, Big Fizzo cyangwa Farious,#yamaze kwinjira muri sinema.

Uyu mugabo umaze imyaka itari mike akunzwe mu muziki w’i Burundi, ari gukina muri filime yitwa ‘Nobela’.Ni filime imaze amezi atandatu itangiye gutegurwa ariko imaze ukwezi n’igice itangiye gusohoka.

‘Nobela’ filime Big Fizzo agaragaramo, ayikinanamo na Channy Queen uba ari umufasha we, uyu akaba umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Burundi.

IGIHE cyatangaje ko iyi filime igeze igeze ku gace ka kane ikaba ari imwe mu zigezweho mu Burundi by’umwihariko ku zitambuka kuri Youtube.

Big Fizzo ubusanzwe ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi no mu karere akaba nyiri inzu ifasha abahanzi ya Bantu Bwoy.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo zirimo ‘Sinarinzi’ yatumye aba ikimenyabose, ‘Ndakumisinze’, ‘Bajou’, ‘Munyana’ n’izindi nyinshi.

Kuri ubu Big Fizzo akunzwe mu ndirimbo nka; Indoro yakoranye na Charly na Nina, Kokota, Million faces n’izindi nyinshi.

KURIKIRA ANDI MAKURUR KUIR IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO