Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO - Cricket T20: U Rwanda rwatsinze Nigeria



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ikipe ya NIGERIA niyo yatsinze imaze guhitamo gutangira itera udupira mu rwego rwo gushaka kubuza U Rwanda gutsinda amanota menshi. N’ubwo ari uko bimeze ariko, u Rwanda rwaje kuyigora mu gice cya mbere kuko rwatsinze amanota 108(Total Runs) mudupira 120 bagombaga gutera (20 Overs)

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria irwana no gukuraho agahigo ikipe yu Rwanda yarimaze gushyiraho.

Ntibyayikundiye kuko mu dupira 120 bakubise tungana na Overs 20 bakozemo amanota 102 (102 Total runs ) mugihe ku ruhande rwa Nigeria hasohotse abakinnyi 8 (8Wickets)

Byarangiye Nigeria itabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho nu Rwanda

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye: HENRIETTE ISHIMWE Wu Rwanda


Henriette Ishimwe yitwaye neza

Mbere y’uyu mukino hari habanje undi wahuje Kenya yatsinzwe na Namibia amanota 110 kuri 74.

Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo umukino wahuzaga KENYA na NAMIBIA watangiye ,ikipe ya KENYA itangira ikubita udupira. Ibi bikorwa mu rwego rwo kubuza uwo muhanganye kuza gutsinda amanota menshi.

Namibia yo yahisemo gutangira ikubita udupira ishaka gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 110(110 Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita(20 Overs)

Mu gihe Kenya yasohoye abakinnyi ba 6 ba Namibia(6 Wickets).

Igice cya 2 cyatangiye KENYA ariyo ikina ishaka gukora amanota kuko yasabwaga amanota 111, NAMIBIA yari yarangije gutsinda amanota 110.

KENYA yatangiye igice cya kabiri ifite akazi ko gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho na Namibia kandi cyitari gito,

Yatangiranye umurego, ariko Namibia iyibera ibamba.

Igice cya 2 cyarangiye Kenya itabashije gukuraho agahigo Namibia yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 74 (74 Total Runs), mu dupira 84 gusa bari bamaze gukubita bingana n’ibyo bita Overs 14.

Taarifa yakomeje yandika ko ku ruhande rwa Kenya abakinnyi 10 basohowe mu kibuga na Namibia (10 Wickets) ari nayo mpamvu umukino wahise urangira.

Umukinnyi mwiza wumukino yabaye VICTORIA HAMUNYELA w’ikipe yigihugu ya NAMIBIA

Kuri uyu wa kane imikino ikazakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 5, Kuwa 10, Kamena 2021, kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, i saa 9:30am, umukino uzahuza Kenya vs. Rwanda naho saa 1:50pm hakine Nigeria vs. Botswana.


Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yaje gushimira abakinnyi b’u Rwanda

KURIKIRA ANDI MAKURU MASHYA KURI IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO