Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ijambo ry’Imana n’indirimbo ziyihimbaza, uburyo bushya bwo guhangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko-Ingoma Entertainment Group.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018, nibwo itsinda ryitwa ingoma entertainment Group ryaraye rikoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, kigamije guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ijambo ry’Imana n’indirimbo ziyihimbaza.


Power of cross yashimishije urubyiruko mu ndirimbo yabo "Super power"

Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko bwatekereje kwigarurira urubyiruko rufata rukanakoresha ibiyobyabwenge biciye mu bitaramo byiswe “Ububyutse mu Kuramya” nyuma yo kubona ko ahanini urubyiruko ari rwo rwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikagira ingaruka mbi ku gihugu.

Bwana NTAGANIRA Théogène, umuyobozi w’iri tsinda Ingoma Entertainment Group,yabwiye ikinyamakuru the Profile.rw ko, kugirango ibi biyobyabwenge biranduke burundu mu rubyiruko rugomba kubanza gusobanukirwa impamvu rwaje ku isi, yagize ati ” Kugira ngo tubigereho tugomba kubanza gufasha urubyiruko kwisobanukirwa rwo ubwarwo, nyuma rugasobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, kuko akenshi babyishoramo nyuma yo kwibagirwa icyo Imana yabaremeye ngo bamarire Isi, nyuma nibwo bazahita basobanukirwa ko badakwiye kwicisha ubuzima bwabo ibiyobyabwenge”

Uyu muyobozi avuga ko umuntu agizwe n’ibintu 3 by’ingenzi birimo
Umwuka, ubugingo n’umubiri kandi byose ngo bigomba kubaho mu buryo bwishimiwe n’Imana yabiremye, kandi bikabaho bikorera ku Isi icyo byaremewe.


SSP Vita HAMZA atanga ikiganiro muri iki gitaramo

Uwari ahagarariye Polisi y’Igihugu muri iki gitaramo, SSP Vita HAMZA yibukije urubyiruko rwacyitabiriye ko ibiyobyabwenge ari ikintu cyose umuntu arya, anywa cyangwa akabyitera mu nshinge agamije kugira imbaraga zirenze izo yari asanganwe, kugirango bimufashe gukora ibintu birenze ubushobozi bwe atagakoze ari muzima, kandi ngo ahanini ubinywa aba agamije gukora ibibi bibangamiye umutekano w’Igihugu n’abagituye bityo ngo bagomba kubyirinda hakiri kare.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo rwatangarije the Profile ko, rwitabiriye iki gitaramo rudasanzwe rukoresha ibiyobyabwenge, bityo rwifiza ko ibitaramo nk’ibi byajya bibera ahakunda kugaragara urubyiruko rubikoresha.


Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe n’ubutumwa bwateguwe

BUREGEYA Jean d’amour w’imyaka 26 y’amavuko ati ”Njye sinkoresha ibiyobyabwenge kuko nsanzwe nsenga, muri iki gitaramo nkuyemo ko abana b’abakobwa baterwa inda batagejeje ku myaka y’ubukure kandi bamwe baziterwa n’abakoresha ibyo biyobyabwenge. Gusa ahantu ibitaramo nk’ibi bibera hagomba kuba ari nko ku muhanda ahantu ababikoresha baza ari benshi bityo bakakira ubutumwa bwabiteguwemo”

NISHIMWE Consolée afite imya 19 y’amavuko, yemeza ko hari urubyiruko rugenzi rwe rubikoresha kandi ngo ajya arubona, ati ”Njya mbona ababikoresha bagira ibigare by’abakiri bato bagenderamo, bari hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’imijyi. Ibitaramo nk’ibi byari bikenewe, ariko bijye bibera ahantu urwo rubyiruko rugera mu buryo burworoheye”

Bwana NTAGANIRA Théogène avuga ko aho iki gitaramo kibereye bwa mbere, bwari uburyo bwo gutangiza ku mugaragaro ibindi nkacyo,ngo aho ibindi bizabera hagomba guhinduka ati ” Mu bitaramo bisaga 10 tuzakora mu gihugu hose, tuzajya tureba ahantu urubyiruko rwaba ruhura n’iki kibazo cy’ibiyobyabwenge rugera mu buryo bworoshye”

Ashimangira ko kugira ngo urubyiruko rukenewe ruzabyitabire mu buryo buhagije bizasaba kwifashisha abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zisanzwe (Secular Music) kandi bakunzwe mu Rwanda.


Umukozi wa RPHIA na bagenzi be baramenyekanisha igikorwa barimo

Muri iki gitaramo, itsinda ry’abakozi b’umushinga RPHIA (Rwanda Population-Based HIV Impact Assessment) bari mu bushakashatsi buri gukorwa mu Rwanda bugamije kugaragaza uko ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA buhagaze, nabo batanze ubutumwa bugaruka ku bubi bwo Kwandura SIDA, bitewe n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bibanza kwangiza urubyiruko. RPHIA ivuga ko hari n’abamara kwandura agakoko gatera SIDA, bakananirwa kwiyakira bigatuma bishora mu ikoreshwa ry’ibyo biyobyabwenge igitaramo nk’iki cyashyiriweho kurwanya.


Zimwe mu mpapuro mfashamyumvire za RPHIA mu mu rugamba rwo kurwanya SIDA

Biteganyijwe ko nibura abantu bari hagati y’ibihumbi 4 na 7 bazajya bagera kuri buri site yabereyeho igitaramo nk’iki cy’indirimbo n’ijambo ry’Imana hagamijwe kubabatura ku biyobyabwenge, Ingoma Entertainment Group irateganya gukora ibitaramo 12 mu gihugu hose.


Ubuyobozi bwa Ingomba Entertainment Group n’abahagarariye Polisi muri iki gitaramo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA