Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Oda Paccy ahagaze ku buryo bwe bwite mu kwamamza ibihangano bye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 23 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto y’ikibuno cy’umukobwa cyanditseho amagambo abiri IBYA-TSI yashyizwe hanze n’Umuhanzikazi Odda Paccy ashaka kugaragaza indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Ubu buryo Odda Paccy yashatse kugaragazamo indirimbo ye yise ’Ibyatsi’ ntabwo bwakiriwe neza n’abatari bake, aho abenshi bagerageje kumujora bavuga ko ibyo yakoze bisa no guta umuco abandi bakavuga ko ari urukozasoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru ba Radio10 mu kiganiro zinduka bavugishije umuhanzikazi Odda Paccy bamubaza byinshi ku ifoto yashyize ahagaragara ndetse n’amagambo ayanditseho yateye abantu kwibaza byinshi.

Paccy yavuze ko ifoto yakozwe mu rwego rwo kugaragaza udushya akoresheje ubugeni ashimangira ko bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Yagize ati “ Biterwa n’ibyo abantu bashaka kubona, njye ijambo nanditseho ni ibyatsi ni uko byanditswe bitandukanye. Ikibuno cyo ntacyo gitwaye, cyane ko atari icyanjye. Byari kuba ikibazo iyo aba ari icyanjye abantu bakaba barimo kuvuga ko Paccy yambaye ubusa.”

Uyu muhanzikazi utajya utana n’udushya, yakomeje avuga ko mu buhanzi umuntu agomba kwandika amagambo uko ashaka, bityo kuba yanditse IBYA maze TSI akaza kuyandika nyuma ngo ni bwo buryo we yahisemo cyane ko ngo iyo ashaka yari kubicurika.

Yavuze ko abantu bagomba gutegereza indirimbo igasohoka bakumva ubutumwa buyikubiyemo mbere yo kugira icyo bayivugaho.

Umunyamakuru yabajije Paccy ubutumwa yashakaga gutanga mu ifoto yasohoye, maze, avuga ko bagomba gutegereza bakumva ibiri mu ndirimbo.

Yagize ati “Ubutumwa reka dutegereze ku wa Gatanu si kera. Ubutumwa buzaba buri mu ndirimbo.”

Nyamara bitewe n’uko igitutu ku mbuga nkoranyambaga cyakomeje kumubana cyinshi hagamijwe kumenya ubutumwa bwihishe inyuma y’iri yamamaza rye, byatumye ahita shyira ahagaragara iki gihangano cye yise "Ibya-tsi"

Umuhanzi kazi Odda Paccy aherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yakinze ikoma ku myanya ye y’ibanga. Icyo gihe nabwo yamaganiwe kure bamushinja kwangiza umuco nyarwanda.


Paccy yanditse izina ry’indirimbo ye Ibya-tsi, anabyandika ku kibuno bitera ikibazo mu muco nyarwanda.


Iyi foto niyo yabanje, ica igikuba wa mugani we

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA