Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyuma ya Kanye west, 50 cent we akuruwe n’iki I Kampala?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuraperi rurangiranwa, umukinnyi wa Filimi akaba n’umushoramari Mogul Curtis James Jackson, uzwi ku izina rya 50 Cent agiye kuza muri Uganda.


50 ategerejwe i Kampala muri Uganda

Ibi byemejwe ko uyu mu raperi w’imyaka 43 azaza mu gihugu cya Uganda, ariko kandi icyo aje kuhakora ntikiramenyekana, birakekwa ko ashobora kuba azanwe no gukora ubushabitsi, gukora ibitaramo cyangwa kwiruhukira.
Kugeza kuri uyu wa 3 ntabwo 50 Cent arahamya neza uruzinduko rwe muri Uganda, ariko inzego zishinzwe ubukerarugendo muri Uganda zamaze kwemeza iby’uruzinduko rw’iki cyamamare.

Amos Wekesa, nyiri kompanyi “the Great Lakes Safaris” niwe wabanjye kwemeza iby’aya makuru ku mbuga nkoranya mbaga ze. Wekesa yabwiye Chimp-reports dukesha iyi nkuru ko uyu muraperi w’umuherwe atigeze asaba kwitabwaho n’iyi kompanyi ye n’ubwo nanone ahamya ko urugendo rwamaze kwemezwa.

Ati “ Ntabwo ari twe tuzamwitaho ubwo azaba ari hano, ariko nyine turabizi ko azaza, turaza kubagezaho amakuru ahagije mu kanya kaza”
Undi muntu mukuru mu gipolisi cya Uganda, utifuje ko afatwa nk’inkomoko y’aya makuru ku rwego rw’igihugu yabwiye chimp reports ko, amakuru yimbitse ku ruzinduko rwa 50 cent, ajyanye n’igihe aza kugerera muri Uganda, aho azakirirwa n’aho azaba ari mu gihe azamara muri iki gihugu baza kuyatangaza mu kanya kaza.

Uyu muraperi agiye kuza muri Uganda nyuma y’ibyumweru biri munsi ya 2, undi muraperi kimomo wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kanye West n’umugore we Kim Kardashian basuye iki gihugu cya Uganda.

Mu gihe Kanye West n’umugore we bamaze iminsi 4 muri Uganda bakora byinshi kuri Album shya Kanye west yitegura gushyira ahagaragara, Kuri 50 Cent we ntihazwi igihe agomba kumara mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

ikinyamakuru the forbes magazine kigaragaza ko 50 cent adahagaze neza mu bukungu ugereranyije n’abandi ba raperi bagenzi be, ariko na none nawe akaba ari umwe mu baherwe bakaze kuko afite umutungo wa miliyoni 155 z’amadorali ya Amerika.

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA