Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ikigo RWFA kirasaba abaturage kwitabira gutera ibiti byinshi bivangwa n’imyaka.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2018, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi, abaturage b’Akarere ka Kicukiro bifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba RWFA, batera ibiti by’inturusu kuri hegitari 23. Aba baturage basabwe kubungabunga amashyamba no kurushaho gutera menshi ashoboka bibanda cyane cyane ku biti bivangwa n’imyaka.


Umuturage w’Akarere ka Kicukiro aratera Igiti

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2018, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi, abaturage b’Akarere ka Kicukiro bifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba RWFA, batera ibiti by’inturusu kuri hegitari 23. Aba baturage basabwe kubungabunga amashyamba no kurushaho gutera menshi ashoboka bibanda cyane cyane ku biti bivangwa n’imyaka.

Ahakorewe umuganda ni mu murenge wa Gatenga mu Kagali ka Kigarama, umusozi wa Gahanga, aha hantu hatoranyijwe muri aka karere kubera ko hari ishyamba ry’ibyatsi ridafitiye akamaro kanini abahaturiye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasabye abaturage kudasagarira amashyamba mu myubakire, ibi bikaba bikunda kubaho ubwo aba baturage baba bashaka kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Basabwe kujya bubahiriza ibiteganwa nigishushanyo mbonera kiri kuvugururwa kandi kizaba gihuza n’ubushobozi bwa buri wese.

Bwana NGABONZIZA Prime umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amazi n’amashyamba yagize ati ” Abaturage turabasaba kurushaho kubungabunga amashyamba, kuko twese adufitiye akamaro. Nk’igihugu dufite gahunda yo kuba dufite ubuso mu gihugu hose bungana 30% butwikiriwe n’amashyamba mu mwaka wa 2020 , hatarimo ubuso bw’amazi n’imigezi, bityo rero abaturage ntibasabwa kuyatera gusa ahubwo barasabwa no kuyabungabunga kugirango dukomeze tubone wa muyaga mwiza n’imvura ihagije”.

Abaturage bagize uruhare muri uyu muganda bahamya ko basobanukiwe akamaro ko gutera ibiti.

Mugihe kugeza ubu mu Rwanda habarwa ibiti 20 kuri hegitari 1, hifuzwa ko nibura ibiti biri hagati y’100 n’150 aribyo byakagombye kuba biteye kuri ha1, bityo ngo ni ah’imbaraga z’abaturage, kugora ngo ibi bigerwego birasaba ko nibura u Rwanda rutera ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 38, ibiti by’amashyamba bigera ku 5000, no kubonera abaturage ibiti by’imbuto bigera ku bihumbi 225.

Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA uyobora akarere ka Kicukiri kabereyemo uyu muganda, ashimangira ko abaturage b’akarere ke bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibiti n’amashyamba.

Yagize ati ” icyo kugeza ubu dukora ni ugukangurira abaturage kubaka bubahiriza igishushanyo mbonera, kugirango batabangamira amashyamba ari hirya no hino muri aka karere, gusa umuntu yavuga ko abaturage ba Kicukiro basobanukiwe akamaro k’igiti”

Meya NYIRAHABIMANA avuga ko ubu bari kuganiriza abaturage kugirango bakomeze kurushaho gutekereza uko basimbuza inkwi, hagakoreshwa Gaze n’ubundi buryo bwo guteka butari ubw’amakara harengerwa amashyamba yibasirwaga n’abatutizi.

Nzeyimana Innocent umuturage witabiriye umuganda agira ati ” Amashyamba ni meza adufasha kubona imvura, n’umwuka mwiza.Twasabwe kujya tuyasarura akuze kugirango tutayangiza kandi n’ubusanzwe ibi dusabwa turabikurikiza”
“Igiti kirwanya isuri, bigatuma amazu yacu adatembanwa n’isuri, gituma tubona umwuka mwiza n’imvura ihagije” - Manayibigena Theoneste, umuturage wa Kicukiro.

Igikorwa cy’umuganda cy’uyu munsi cyahuriranye n’incuro ya 43 y’umunsi mpuzamahanga wo gutera igiti, ukaba wabaye n’umunsi w’igihugu wo gutangiza gutera amashyamba mu mwaka wa 2018/2019.

Ubuyobozi bwa RWFA, butangaza ko umuganda wabereye kuri uyu muzosi wa Rebero wateye ibihumbi 35 by’ingemwe z’ibiti by’inturusu ku buso bwa ha 23,ukaba ufite agaciro ka Miliyoni zigera kuri 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda rufatwa nk’igihugu gifite imiturire icucitse kuko kuri Km2 imwe haba hatuye abaturage 500, iyi miturire kandi ikaba ibangamira bikomeye iterambere ry’ibidukikije.


Agasozi kateweho ibiti


Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cy’umuganda i Rebero


Kayisire Marie Solange, Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri mu muganda w’uyu munsi


Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro (Ufashe mikoro) Mu muganda w’uyu munsi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA