Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Masaje ikorwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ni ikirenga, ntaho ihuriye n’ikorwa n’umuntu ubona -Dr. KANIMBA



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera , ubuyobozi bw’Ubumwe Nyarwanda bw’Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bwatangaje ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akora masaje nziza (Massage) kurusha uyikora adafite ubu bumuga. Ngo ibi biterwa n’uko abafite ubumuga bwo kutabona bifitemo impano yo kumvisha intoki zabo ahakeneye masaje kurusha abandi bantu.


Abantu bafite ubumuga bwo kutabona barakorera abakiriya massage

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera , ubuyobozi bw’Ubumwe Nyarwanda bw’Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bwatangaje ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akora masaje nziza (Massage) kurusha uyikora adafite ubu bumuga. Ngo ibi biterwa n’uko abafite ubumuga bwo kutabona bifitemo impano yo kumvisha intoki zabo ahakeneye masaje kurusha abandi bantu.

Ni ku nshuro ya 10 umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera wizihirijwe mu Rwanda. Uyu munsi wizihijwe ku itariki 24 Ukwakira 2018 ku rwego rw’Igihugu , nyamara abafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye mu muryango ubigisha gukora akazi ka masaje (Massage) witwa Seeing Heands SPA Rwanda, bafatanyije n’ubumwe nyarwanda bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona RUB, ku nkunga ya GIZ-Rwanda bawizihije ku itariki 26 Ukwakira 2018.


Dr. KANIMBA Donatilla uyobora ubumwe nyarwanda bw’Abantu bafite ubumuga bwo kutabona, RUB

Ikinyamakuru The Profile.rw cyashatse kumenya uko aba bantu bakora aka kazi batabona, n’imbogamizi bahuriramo nazo. Umuyobozi w’ubumwe nyarwanda bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona RUB, ni DR. Donatilla KANIMBA yabwiye The Profile.rw ko abantu bakora masaje bafite ubumuga bwo kutabona baba ari abahanga kurusha abatabufite.

Dr.Kanimba agira ati ”N’umuntu ufite amaso abona neza ntayakoresha mu gukora masaje, ahubwo akoresha ibiganza bye, intoki n’umubiri we gusa. Ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona we rero, izi ngingo zo gukorakora ziba zarafashe ubushobozi bwinshi kurusha iz’umuntu ubona. We (Utabona) biramworohera kumenya ahatameze neza mu mubiri w’uwo amasa cg se akandakanda; ndabahamiriza ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ntaho ahuriye n’utabufite mu kumasa”

Icyakora Dr. Kanimba ashimangira ko n’umuntu ubona abishoboye, ariko ku rwego ruri munsi y’urw’utabona ahanini bitewe n’uko utabona aba amenyereye gukoresha intoki gusa mu gukorakora ahakenewe.


NYIRABERA Clarisse afite ubumuga bwo kutabona kandi aramasa

Mu gushaka kumenya uko bikorwa, twegereye abakora aka kazi ko kumasa batabona, twabanje kuganira na NYIRABERA Clarisse; ni ingaragu. Afite imyaka 30 y’amavuko , afite ubumuga bwo kutabona, ubu bumuga ntiyabuvukanye, ngo bwaje nyuma afite imyaka 3 y’amavuko ubwo yazaga kurwara indwara yamugizeho ingaruka zo guhuma, akora akazi ko kumasa abashaka kuruhuka.

N’ubwo yabanje kutubwira akamaro k’inkoni yera, aho imufasha kugera ku kazi ke ko kumasa, Twe twibanze ku gushaka kumenya byinshi mu mimasirize y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, Clarisse yatubwiye ko nta bintu byinshi arageraho abikesha gukora masaje, ariko ngo abasha kwiyishyurira inzu no kwitunga.

NYIRABERA Clarisse ahamya ko nta muntu udafite ubumuga warusha ufite ubumuga bwo kutabona mu gihe bakoreye masaje umuntu uyikeneye.

Ati ”Njye nkora masaje izwi nka Chair Massage, uyikorerwa aba yiyicariye mu gatebe kabigenewe, ndakubwiza ukuri masaje ntaho ihuriye no kuba umuntu areba, kandi ndakubwiza ukuri ibiganza by’umuntu umasa afite ubumuga bwo kutabona biba birusha ubushobozi bwo kumasa ibiganza by’udafite ubu bumuga, ndemeza rwose ko umuntu ubona atandushya kumasa neza”


NDUNGUTSE Jean Marie, akora masaje kandi ntabona

Ibi kandi binashimangirwa na bwana NDUNGUTSE Jean Marie, nawe ni ingaragu y’umusore w’imyaka 30, yaje guhuma afite imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kurwara indwara yamugizeho ingaruka zo guhuma, amaze imyaka itatu muri aka kazi ko kumasa.

Agira ati ”Twe twibanda ku gukora Chair massage n’ubundi bwoko bwa masaje, kandi nk’umuntu umaze imyaka 3 mbariyemo n’umwaka namaze mbyiga, njye nzi neza ko tubikora neza kurusha abandi kuko kuba amaso yacu atabona, biha imbaraga ibiganza byacu zo gukora icyo amaso yagakoze. Kandi icyo gihe ibiganza byacu bibikora kurusha ibiganza by’ufite amaso abona”


Umuyobozi w’umuryango Seeing Hands, Beth GATONYE wicaye hagati

Beth GATONYE washinze umuryango Seeing Heands SPA- Rwanda, ashimangira ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu gukora masaje (Massage) nk’umwarimu ubatoza.

Imbogamizi mu kazi ko kumasa ku batabona

NYIRABERA Clarisse ahamya ko, mu kazi kabo bahura n’imbogamizi zijyanye n’imyumvire ya bamwe mu bo aha serivisi, agira ati “Imbogamizi zo zirimo cyane cyane abakiriya b’abanyarwanda, usanga batumva cyangwa batakira ko umuntu utabona shoboye gukora masaje, abanyamahanga bob amaze kurenga iyo myumvire”

NDUNGUTSE Jean Marie we agira ati ”Usanga abantu bamwe mu Rwanda batarumva neza ubushobozi bw’umuntu ufite ubumuga, iyo bigeze ku murimo wo kumasa wo rero ukorwa n’abatabona biba ibindi bindi cyane cyane ku bantu nkatwe b’abahungu. Abanyarwanda cyane cyane nibo baba bumva ntabyo tuzi kandi ahubwo ari twe tumbyumva cyane, icyakora amahirwe tugira ni uko iyo umuntu aje tukamuha serivisi nziza abwira undi ugasanga barabwirana ko turi abahanga bigatuma batugirira icyizere uko iminsi ishyira indi igataha”

Abakora aka kazi ko kumasa batabona, bifuza ko habaho ubuvugizi bwimbitse bukura imyumvire mu bantu bamwe baba barishyizemo ko abantu batabona badashoboye, bityo Abanyarwanda ntibaze imbere mu bapfobya ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga.

Beth GATONYE avuga ko nk’umuryango yashinze Seeng Hands uzakomeza gukora ubuvugizi, ihezwa aba bantu bakorerwa rigacika burundu, Agira Ati ” Aba bantu mubona hano ni abahanga batangaje, ariko abantu ntabyo babona; bagakwiye kurenga imyumvire babafiteho bakumva ko kugira ubumuga ntaho bihuriye no kutagira ubushobozi. Abantu bakagomye kwibaza ku mpamvu yatumye umuntu ufite ubumuga yiga akarangiza na kaminuza. Ni uko aba ari umuhanga kurusha n’umuntu udafite ubumga ubwo ari bwo bwose. Nibyo bafite ubumuga, ariko Imana yabahaye impano z’igitangza mu biganza byabo”

Beth, avuga ko aba bantu bakeneye kwitabwaho by’umwihariko impano zabo zikabyazwa umusaruro kuko bazifite koko aho guhezwa kandi bafite imbara n’ubuhanga byakubaka Igihugu, ngo uku guhezwa no kunenwa bigira ingaruka mbi kuri bamwe zo kumva ko ntacyo bamariye igihugu bigatuma bamwe muri bo ubwabo bihisha bakanahishwa mu bikari by’ingo bavukamo.


Ngo intoki zabo zifite impno mu kazi ko kumasa cyangwa gukandakanda


Inkoni zera bahawe ngo zibafashe kujya bagera neza ku kazi kabo ko kumasa





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA