Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyuma y’uko uwaragijwe itorero yamburiye ubutore umuhanzi Paccy, Impaka ziracyagibwa ari nyinshi kuri iki gihano.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

mpaka ziracyari zose ku gihano giherutse gufatirwa umuhanzi Uzamberumwana Odda Paccy, azira gukwirakwiza ifoto yafashwe nk’ihabanye n’indangaciro z’umuco nyarwanda.


Iki gihano cyagiweho impaka mu kiganiro In focus gica kuri RTV

Tariki 24 Ukwakira, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore Paccy kubera imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe.

Kwamburwa ubutore kwa Paccy bwavuye ku ifoto yamamaza indirimbo ye ‘IBYA tsi’. Kuri Iyo foto yabanje kwandika ‘IBYA’ ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi; ayo magambo ayaherekesha ifoto y’ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.

Mu kiganiro InFocus cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, iki gihano cya Paccy cyagiweho impaka bamwe bagaragaza ko kitari gikwiriye abandi bakavuga ko bari baratinze.

Nk’uko Igihe.com kibitangaza mu nkuru tukikesha, Umuhanzi DJ Pius yavuze ko Itorero ry’igihugu ryihutiye guhana Paccy, ngo ahubwo bari kubanza kumubaza impamvu yabikoze ndetse n’ihuriro nyarwanda ry’abahanzi rikagishwa inama.

Pius avuga ko nk’abahanzi bibateye impungenge ndetse bishobora no kugira ingaruka ku buhanzi bwabo.

Ati “Ntabwo nshyigikiye Paccy ariko uko dutera imbere bizagenda biba cyane. Mfite impungenge kuko ni ugushyira imbago ku buhanzi, ku mitekerereze no mu buryo tubona ibintu.”

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Chantal Umuhoza, yavuze ko bibabaje kuba umuryango nyarwanda ushaka kugena uko umugore cyangwa umukobwa akoresha umubiri we mu gihe atari ko bigenda ku bagabo.

Umuhoza avuga ko adashyigikiye ko umubiri w’umugore ukoreshwa mu buryo bugamije gukurura abagabo ariko ntiyumva uburyo abandi ari bo bamugenera uko awukoresha.

Ati “Buri wese akwiriye uburenganzira ku mubiri we. Icyateye impaka uyu munsi ni uko umugore yatinyutse kugaragaza umubiri we mu buryo abandi babona nk’ubuhabanye n’indangacairo zabo. Dukwiye kwibaza, iki gihe cyose umuziki nyarwanda umaze, ese nta gihe abahanzi b’abagabo bigeze bakoresha abakobwa mu mashusho y’indirimbo zabo? None se kuki tutigeze tubirwanya mbere?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, we yemeza ko igihano cyahawe Paccy yari agikwiriye kuko bitari ubwa mbere abikoze.

Yavuze ko ubushize ubwo Paccy yifotozaga yambaye ubusa agakinga ikoma ku myanya y’ibanga yabagannye, akandika asaba imbabazi ku buryo atakabaye abisubira.

Vuningoma yavuze ko abahanzi badakwiriye kwitwaza uburenganzira bafite bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ngo babukoreshe no mu bidakwiriye.

Paccy amaze gufatirwa ibihano, ku mbuga nkoranyambaga bamwe basabye Bamporiki gusaba imbabazi ngo kuko indirimbo ye irimo inyigisho nziza aho kuba mbi nkuko abantu babitekerezaga.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki, yatangaje ko ikosa yemera ryakozwe ari uko batangiye guhana batinze.

Ati “Byari kuba byiza iyo tuba twaregereye abantu benshi kuri iki kibazo ntituzane izina rya Paccy gusa ariko ubutaha bizahinduka. Ntabwo nsaba imbabazi Paccy, ndasaba imbabazi abaturage bari bategereje ko duhana abantu benshi bakabona twatse ubutore Paccy abandi tukabareka.”

Paccy aherutse kubwira IGIHE ko yifashishije ifoto y’ikibuno ashaka kwerekana ko umuntu ashobora kunywa ibiyobyabwenge, akiyandarika ntatinye no kwerekana ubwambure bwe.

Bamporiki yavuze ko ari akazi ka Paccy kuba yasaba imbabazi agasubizwa ubutore cyangwa ntazisabe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA