Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubucuruzi Alibaba Group yiyemeje gukorana n’u Rwanda binyuze kuri Interinete buzakorwa bute?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye amasezerano y’ubufatanye atatu (3) yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga, ibicuruzwa by’abanyarwanda bizajya bigurishwa mu Bushinwa ndetse n’Abashinwa boroherezwe kubona ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurusura binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group.


Perezida Paul Kagame na Jack Ma washinze Alibaba Group nyuma yo gusinyana amasezerano

Aya masezerano agamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bigurwa mu Bushinwa binyuze kuri Alibaba nk’uko Igihe.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ngo aya masezerano agamije korohereza Abashinwa kubona ibyiza bitatse u Rwanda no kurusura, aho bazajya bashobora gufata itike z’indege mbere no gufata amahoteli mbere, byose bikazajya bikorwa ku rubuga rwa Alibaba rwitwa Fliggy.

Muri aya masezerano kandi harimo no kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda mu bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ibi birimo nko kubahugura ku bijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga n’ibindi.

RDB izakorana na Alibaba Group mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), kugurisha mu Bushinwa ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa Tmall Global.

Alibaba Group ifite abakiriya barenga miliyoni 500 ku Isi yose, ni cyo kigo gikomeye ku Isi gifite isoko ryo kuri internet riruta andi, hakaba ari naho Abashinwa bakura ibicuruzwa byiza biturutse ku Isi yose.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA