Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abanyamakuru bahembewe inkuru zirwanya imirimo ivunanye ku Bagore n’Abakobwa.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ugushyingo 2018 umuryango utari uwa leta Action Aid, wahembye abanyamakuru bakoze inkuru zirwanya imirimo ivunanye kandi itabarirwa inyungu cyangwa ngo ihabwe agaciro, akenshi usanga ikorwa n’Abakobwa, Abagore, na bacye mu bagabo cyane cyane abatuye hirya no hino mu byaro. Ni imirimo yahawe inyito ya “Unpaid Care Works (UCW)” mu rurimi rw’icyongereza.


Imirimo idahabwa agaciro

Iyi mirimo igaragazwa nk’ivuna Abagore muri rusange, Abana bo mu byaro n’abakozi dusanga hirya no hino mu ngo z’abakomeye nka hano I Kigali iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru cyabereye.

Nk’uko bigaragazwa mu bushakashatsi bwa Action Aid, ngo iyi mirimo irangiza uburezi bw’abana bayikora, irahungabanya ubukungu, igira ingaruka mbi ku bantu kuko ituma bamwe batiyungura ubumenyi nkenerwa burushijeho, bityo ntibagire amakuru nkenerwa yo kwiteza imbere.

Iyi mirimo kandi igira ingaruka zibasira abagore bayikora aho bamwe babatwa n’ubukene mu gihe kirekire bityo bagahohoterwa.

Action Aid, igaragaza ko Abagore bo mu cyaro bagera kuri 80% bakora iyi mirimo itabarirwa inyungu (UCW), mu gihe Abagabo bo mu cyaro bayikora ku kigero cya 20%. Isanga uyu ari umutwaro uremereye Igihugu kubw’ubuzima bw’abagore n’abakobwa bayikora.

Ni imirimo irimo, Ukwita ku isuku yo mu rugo, kurera abana, guteka, kuvoma amazi, gusenya inkwi, guhinga n’iyindi nk’iyo idahabwa agaciro yakagombye kuba ifite. Nyamara ugasanga abayikora baritwa ko nta kazi bagira kandi aribo bavunika kurusha abandi.

Ubwo hatangwaga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru ziyivugaho, hagaragajwe ko zimwe mu ngaruka zigera kubayikora harimo no kuba bamwe mu bagore n’abakobwa bafatirwa ku ngufu mu mashyamba baba bagiye gusenya mo inkwi, abandi bakahakubitirwa.

Hahembwe abanyamakuru 5 muri 16 batanze inkuru muri aya marushanwa, inkuru yatsinze izindi ni iy’umunyamakuru wigenga HAKIZIMANA Daniel, yagiraga iti ”Imirimo idahabwa agaciro iramutse igahawe kaba kangana gate?”

Daniel yagize ati” Kuba nahembwe biragaragaza ko ibyo nkora bihabwa agaciro, kandi n’inkuru yanjye yasoje igaragaza ko abaturage ubwabo bashoboye kubona ko iyo mirimo yahawe inyito yo kutagira agaciro, iramutse igahawe karenga ubushobozi bw’abagomba kuyiha agaciro no kuyishyura cyangwa se kuyitangaho igihembo”


Bwana Daniel HAKIZIMANA Umunyamkuru wahembwe kurusha abandi

Icyakora bwana HAKIZIMANA, yagaragaje ko imirimo nk’iyi ikorwa kenshi kandi ikibanda mu bice by’icyaro. Gusa abanyamakuru bakaba badashoboye kugera hirya no hino mu cyaro, imiryango nk’iyi ya Acition Aid ikaba isabwa kurushaho kubafasha.

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, bwana Ferdinand UWIMANA wari ukuriye akana katanze amanota kuri izi nkuru, asanga igikorwa cyo guhemba abanyamakaru nk’aba ari ingira kamaro, ariko asaba uyu muryango wagiteguye kugiha agaciro karushijeho, ati ”Icyatuma birushaho kumvikan ni uko Action Aid yakorana n’inzego nkuru z’Igihugu zitandukanye, kandi ibi bihembo bigahuzwa n’inama ya Action Aid iri ku rwego rw’Igihugu, bityo bizarushaho kumenyekana, ndetse n’abanyamakuru benshi batangemo inkuru zabo ari benshi kuko magingo aya biragaragara ko abatanze inkuru ari ababashije kubimenya gusa, kandi mu Gihugu hari abanyamakuru benshi bakora inkuru nk’izi batabimenye. Uko batanga inkuru ari benshi ni nako inzego zitandukanye zifata ibyemezo zizamenya ko hari imirimo ikorwa n’igice kimwe cy’Abanyarwanda idahabwa agaciro”


MBABAZI Speciose, Umuyobozi muri Action Aid

MBABAZI Speciose, wari uhagarariye umuyobozi wa Action Aid muri iki gikorwa, yavuze ko ibyifuzo by’abanyamakuru byakiriwe bikaba bigiye gusuzumwa, ati” Twahamagaye inararibonye mu bikorwa nk’ibi, kugirango zitugire inama, kuba bifuje ko iki gikorwa tuzagihuza n’ibindi bikorwa bigari bya Action Aid, ubwo umwaka utaha niko tuzabikora kandi duzaba twatumiye n’abayobozi bakuru muri Leta y’u Rwanda nk’abafatanyabikorwa bacu b’imena”

Madame Speciose ashimangira ko ikibazo cy’abana, abakobwa n’abagore cyane abo mu byaro bakora iyi mirimo idahabwa agaciro, igira ingaruka mbi nyinshi ku mibereho yabo, irimo kuba abana batiga, abandi bagashyingirwa bakiri bato, bityo ngo kubikoraho inkuru zigamije guhangana nabyo ni ibyagaciro gakomeye.

Kugeza ubu umuryango utari uwa Leta Action Aid ukorera mu turere umunani (8) muri 30 turi mu gihugu, kandi ngo niko uzagenda wagura ibikorwa byawo no mu tundi turere dusigaye. Uhamya ko ugenda ubona impinduka aho ukorera cyane cyane kuri iki kibazo cy’imirimo ikorwa n’abagore n’abakobwa kandi ntihabwe agaciro. Aho bigeze Action Aid ibabafasha kwihangira imirimo ibyara inyungu, kububakira amashyiga ateka arondereza amakara kandi agahishya vuba, no kubashyiriraho amarerero …. Hagamijwe iterambere rirambye ry’umugore n’umukobwa.


Bamwe mu banyamakuru batanze inkuru zivuga ku mirimo y’abagore idahabwa agaciro.


Aba ni 5 bahembwe kurusha abandi


Abanyamakuru bamaze gutsinda mu ifoto y’u Rwibutso n’abatanze amanota.


Uwatanze inkuru muri aya marushanwa wese yakozwe mu ntoki n’aho ataba yatsinze

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA