Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Itsinda rya kaminuza y’u Rwanda rizaruserukira mu marushanwa ku mategeko mpuzamahanga.Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’amarushanwa ku gushyira mu bikorwa amasomo ajyanye n’amategeko biga muri za kaminuza mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Ugushyingo, mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga, abasore n’inkumi bahagarariye kaminuza y’u Rwanda, bashoboye gutsinda bagenzi babo bo muri kaminuza ya Kigali, maze batsindira itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ku mategeko mpuzamahanga azabera i Arusha muri Tanzaniya.


Itsinda rya Kaminuza y’ U Rwanda ryahize andi, rizahagararira u Rwanda

Ni igikorwa cyateguwe na komite y’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ICRC, wabanjye guhugura aba banyeshuli bo muri za kaminuza zigisha ibijyanye amategeko mu Rwanda. Nyuma yo kubahugura, bagiye mu mukoro-ngiro ari nako bahatanira kuzahagararira u Rwanda mu rukiko I Arusha muri Tanzaniya, bahatanye mu cyiswe “National Moot Court competition on international Humanitarian Law”. Ni “Amarushanwa y’Igihugu hagibwa impaka mu rukiko hifashishijwe ingingo z’amategeko mpuzamahanga ahana ibyaha akanubahiriza uburenganzira bwa muntu” ugenekereje mu Kinyarwanda.

Kuri iyi nshuro ya 3 aya marushanwa ngaruka mwaka abaye yahatanyemo abanyeshuli biga amategeko bava muri kaminuza y’u Rwanda (UR) ,Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza ya Kigali (UOK), INES-Ruhengeri na UNILAK, ariko mu mukoro ngiro usoza wabereye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga (Supreme Court) nyuma yo kuguramo andi asigaye, Itsinda rya kanimuza y’u Rwanda (UR) ryari rihagaze mu mwanya w’ubushinjacyaha ryahanganye n’irya kaminuza ya Kigali (UOK) ryari mu mwanya w’abunganizi.

Aba bose bari imbere y’inteko iburanisha ari nayo yatangaga amanota, yari igizwe n’inzobere mu mategeko zisanzwe zikora akazi k’abanyamategeko mu bigo bya Leta n’abigenga, guca imanza, gushinja no kunganira mu abantu mu nkiko nka Me. Musore Gakunzi Valery, usanzwe yunganira abaregwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Izi mpaka mu rukiko ku mategeko mpuzamahanga zasojwe hagaragajwe ko itsinda rya Kaminuza y’ u Rwanda ryabashije gutsinda itsinda rya kaminuza ya Kigali, aho abatangaga amanota barebaga ubwema bwa buri ruhande imbere y’urukiko mu gusobanura ingingo z’amategeko mpuzamahanga ku byaha by’intamabara, kuvuga icyongereza nta gutegwa, kumva no gusubiza ibibazo by’abacamanza n’ibindi…,
Harebwaga kandi ubuhanga bwa buri munyeshuli ku giti cye mu kwihagararaho asobanura ibyo azi imbere y’urukiko.


Kayisanabo Suzan yahize abandi mu gusobanura amategeko (Best Speaker)

KAYISANABO Suzan ni umunyeshuli wiga mu ishami ry’amategeko rya kaminuza y’ u Rwanda mu mwaka wa 4,yaje ku isonga muri bose nyuma yo kwihesha amanota meza mu gusobanura neza ingingo z’amategeko mpuzamahanga mu cyongereza cyiza, byatumye n’itsinda rye rihiga iryo bari bahanganye, yagize ati ”Ni byiza ko dutsinze, ariko tuzajya guhangana i Arusha, ni ukwiga cyane tugasoma neza amategeko mpuzamahanga ku buryo tukazaba twiteguye guhangana n’ibindi bihugu kurusha uko tubikoze ubu. Abo twari duhanganye ubu ni abahanga kandi bitweretse ko nk’umunyamategeko nta gihe cyo kumva ko wize byose, ahubwo ni uguhora twiga, bitweretse n’imbaraga abo tuzahangana ku mugabane wa Afurika wose bazaba bameze”

NSHIMIYIMANA Elie, nawe yiga mu mwaka wa 4 wa kaminuza y’u Rwanda mu mategeko , ati” Mu rukiko tuba tuburana ku cyaha kitabaye tuba twihimbiye, ariko bimfashije kwiga guhagarara imbere y’urukiko n’abantu nkaburana nk’ushinja cyangwa ushinjura nemye, nkasubiza abacamanza neza. Nungutse n’ubundi bumenyi mu mategeko mpuzamahnga. Ninsoza amasomo nkajya mu kazi rero bizamfasha kwisanga neza mu kazi ko kuburana”


CUTTAT Pascal, Uhagarariye ICRC mu Rwanda

Pascal CUTTAT, uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) mu Rwanda, ari nayo yateguye aya marushanwa agira ati ”Iki gikorwa dutegura kirafasha kuko gitegura abacamanza, abashinjacyaha, abunganizi mu nkiko n’abanyamategeko bejo hazaza beza. Kuba baza bagatangira guhagarara imbere y’urukiko bagashinja, bakanashinjura batararangiza kwiga birabafungura, bigatuma basohoka mu ishuli bihagazeho kandi izi mpaka hangana bakorera mu rukiko ziri ku rwego mpuzamahanga”

Bimwe mu bihembo byahawe aba banyeshuli, birimo impamyabumenyi ku mategeko bajyagaho impaka (Certificate of Participation), Ibikombe, ibitabo by’amategeko, gusohokera igihugu ku baje imbere y’abandi n’ibindi bihembo bijyanye n’akazi k’abanyamategeko cyane cyane ayo ku rwego mpuzamahanga.
Itsinda rya kaminuza y’u Rwanda (UR) ryahize ayandi ziraserukira u Rwanda, mu marushanwa nk’aya ahuza ibihugu byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika yiswe “All-Africa International Humanitarian Law (IHL),moot court competition” Azabera I Arusha muri Tanzaniya.


Abanyeshuli bagize itsinda rya UOK


Suzan mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rw’Ikirenga


Itsinda ry’inzobere mu mategeko batanze amanota

munjerome05@gmail.com

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA