Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Virusi itera SIDA n’ibicurane bigiye kujya bipimishwa telefone



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Eindhoven mu Buholandi bavumbuye uburyo bworoshye bwo gupima indwara zandura zirimo virusi itera SIDA n’ibicurane hifashishijwe telefone.


Telefone igiye kujya ipima agakoko gatera SIDA

Aba bashakashatsi bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Keio mu Buyapani, bavumbuye uburyo hamenyekana indwara yandura umuntu arwaye hifashishijwe amaraso ye, uruparuro na camera ya telefone.

Hakoreshwa urupapuro rwihariye rubonerana, rwifitemo ubushobozi bwo guhinduranya amabara iyo ruhuye n’amaraso y’umuntu.

Iyo rushyizweho amaraso y’urwaye, igice cyo munsi ruhinduka ubururu, nyuma y’akanya gato rukaza guhinduka icyatsi bisobanuye ko mu mubiri harimo virusi y’indwara runaka.

Iyo mu mubiri w’umuntu harimo indwara zitandukanye, urwo rupapuro rukomeza kwerekana ibara ry’ubururu.

Umushakashatsi mu ishami ry’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Eindhoven, Prof Maarten Merkx, yavuze ko umuganga bimusaba iminota 20 kugira go abone igisubizo cy’amaraso y’umurwayi yapimye.

Ibyo bikorwa hifashishijwe camera ya telefone itungwa kuri ya maraso, ikaza kwerekana by’umwihariko indwara uwapimwe afite.

Prof yavuze ko iyo amaraso amaze gushyirwa ku rupapuro, igice cyo munsi y’urupapuro kigaragaza ibara runaka, risobanura niba umuntu arwaye cyangwa atarwaye.

Amabara agaragara ni ubururu n’icyatsi. Uko urupapuro rurushaho kwerekana ibara ry’ubururu, biba bivuze ko abasirikare mu mubiri bahagurutse, byumvikana ko harimo ikibazo.

Inkuru Igihe gikesha The East African,ivuga ko abashakashatsi bavuze ko icyiza cy’ubwo buryo bushya ari uko budahenze kandi budatwara umwanya.

Bavuze ko ari uburyo bwiza bwakwifashishwa n’abaganga batuye mu bice bya kure ahatari iterambere ryihuse ryo gusuzuma indwara zandura.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA