Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Abamotari FERWACOTAMO yatawe muri yombi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ntaganzwa Célestin wahoze ari Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Koperative z’ Abamotari (FERWACOTAMO) yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kunyereza umutungo wayo.



NTAGANZWA Célestin

Umuyobozi mushya wa FERWACOTAMO mu Rwanda, NGARAMBE Daniel, yatangaje ko Ntaganzwa Celestin yatawe muri yombi nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA).

Yagize ati “Yafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na RCA. Akurikiranyweho kunyereza umutungo w’amakoperative y’abamotari ugera kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yavuze ko gukurikirana abakekwaho kunyereza imitungo ya koperative z’abamotari bizabera isomo n’abandi bafite ibyo bitekerezo. Mu mafaranga yanyerejwe, miliyoni zigera ku 70 Frw nizo zonyine zamaze kugaruzwa.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko Ntaganzwa amaze ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Mu 2017, ni bwo hatangiye kumvikana ibibazo byo kunyereza imitungo y’amakoperative y’abamotari. Icyo gihe RCA yafashe icyemezo cyo kuyagenzura no kweguza abakekwaho ibyo byaha.

Mu ntangiriro za 2018, Umunyamabanga wa FERWACOTAMO, UZAYISENGA Alex, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza umutungo wayo ungana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu.


Ni kenshi abatwara abagenzi kuri Moto bakunze kubaza aho amafaranga yabo ajya





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA