Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Urufaransa ku isonga mu ndimi Kagame yifashishije yamamaza Mushikiwabo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Perezida Kagame yagaragaje ko urufaransa ari rwo rurimi ahanini yakoresheje ahamiriza amahanga ko Madame Mushikiwabo ashoboye, nirwo yifashishije amwamamaza bituma ibihugu birukoresha bimutorera kuyobora umuryango ubihuza OIF.
Ibi yabitangaje mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wabereye i Kigali kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018.


Uyu Muhango waranzwe no kwirekura mu kubyina umuziki w’abahanga nka Ismaël Lo

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inshuti z’ Urwanda n’abandi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimangira ko azi kuvuga ururimi rw’Igifaransa koko nk’umuntu warwifashishije yamamaza Mushikiwabo, ndetse bigatuma aza no guhigika uwo bari bahatanye ku bwiganze bw’amajwi nk’uko ikinyamakuru ukwezi kibitangaza.

Yagize ati “Louise ninjye wamuranze kandi nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa, amaze gutorwa nshimira abamutoye mu gifaransa, ubwo murabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure rero.”

Perezida Kagame yanaboneyeho gushimira Abanyarwanda bose muri rusange, ashimangira ko ibimaze kugerwaho byose bikeshwa ubufatanye bumaze kuba umuco muri bo.

Yagize ati “Ndashimira mwese Abanyarwanda ku bufatanye bwa buri munsi ku byoroshye n’ibikomeye cyane cyane ibikomeye kuko aribyo twakunze kunyuramo ariko tukabinyuramo neza tugatera imbere. N’ibi tuvuga bya Louise, umwe muri twe kuba yarageze aho ageze ubu, nabyo ni bimwe mu byo twafatanyije biba bitoroshye.”

Perezida Kagame yagarutse ku minsi ya mbere ahabwa amakuru ya kandidatire ya Mushikiwabo, avuga ko byabanje kumugora gufata umwanzuro wo kumutanga.

Yagize ati “Abantu bamaze kumbwira ko Louise (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga) wamuduha akatubera umukandida , akiyamamariza kutubera Umunyamabanga wa OIF kubera ko afite amahirwe. Mu by’ukuri bigitangira, sinumvaga impamvu yabyo n’uko bije. Nagerageje gushakisha uko mbyumva ntangira kugira ibyo mbona, numvise ikibiteye kitari kibi.”

“Nabanje kutumva impamvu, nkavuga ngo ubu ni ngombwa gufata umuntu wari Minisitiri wacu, wakoraga akazi neza, mutange ajye ahandi? Ntabwo ari ukumutanga ngo abaye icyo bamunsabira, bigomba kunyura mu matora. Ubwo se bitagenze neza kandi atari njye washakaga uwo mwanya ubwo twaba twishyize mu biki?”

Perezida Kagame yavuze ko yegereye Mushikiwabo amubaza icyo abitekerezaho, babijyaho inama.

Ati “Hari abantu bambwiye ko bakubonamo umukandida mwiza, urabitekereza ute? Ntabwo nakwemera ntarakubaza. Byaramutunguye, abanza kuvuga ko nta ho yahurira na byo. Namuhaye umwanya wo kubitekerezaho.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko yaje gufata umwanzuro ntakuka wo gutanga kandidatire ya Mushikiwabo, ariko agateganya ko aramutse adatowe yagaruka agakomeza kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Yagize ati “Naravuze nti natsinda icyo twashakaga tuzaba twakigezeho. Natabigeraho kubera izindi mpamvu zashoboraga kubaho nishimiye kumusubirana. Mu nzira zose nari umutsinzi.”

MUSHIKIWABO yatorewe muri Armenie kuba umunyamabanga mukuru wa OIF ku wa 12 Ukwakira 2018. Azatangira inshingano ze muri Mutarama 2019, i Paris mu gihugu cy’ubufaransa ahari ibiro bikuru by’uyu muryango.


Ubwo Perezida Kagame na Madamu bageraga muri KCC ahabereye uyu muhango


Louise Mushikiwabo afata ijambo mu muhango wo kwishimira intsinzi ye no kumwifuriza imirimo mishya myiza

Amafoto:Igihe.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA