Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mu Rwanda havutse umuryango uvugira abafite ubumuga bukomatanyije



Yanditswe na HAKIZIMANA Daniel Yasomwe na

Abanyarwanda bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona batangije umuryango ubahuriza hamwe uzabafasha kwikorera ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.


FURAHA Jean Marie Vianney (Uwambaye Karavate) niwe watorewe kuyobora uyu muryango w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije

Uyu muryango wiswe "Rwanda Organization of Persons with Deafblindness (ROPDB)" ugitanginzwa abawugize bahise bashyiraho amategeko azawugenga ndetse banatora komite nyobozi.

FURAHA Jean Marie Vianney, Perezida watorewe kuyobora uyu muryango nawe afite ubumuga bukomatanyije,yatangaje ko abafite ubumuga bukomatanyije benshi bafite ibibazo by’ubukene bityo ngo kuba bamugiriye icyizere cyo kumutora azabakorera ubuvugizi bwimbitse mu bushobozi bwe bwose n’ubwo akesha abanyamuryango bamugiriye icyizere.

Ati "Nkuko mubizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona bafite ibibazo byinshi cyane. Bimwe bijyanye no kuba akenshi nta kazi bafite, usanga bigunze mu rugo ntacyo bakora. Gusa twe icyo tugamije cyatumye bantora, nkanabyemera nka Perezida ni ukugirango nzafashe kugeza igihe twese tuzaba turi muri iyi asosiyasiyo dushyire hamwe kandi nyine nitwe tugomba kubanza kwibavana mu bwigunge".

Musabeyezu Jeanette wo mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Remera na we akaba afite umwana w’umuhungu ufite ubumuga bukomatanyije (Ntiyumva, Ntavuga) yavuze ko umuryango bishyiriyeho uzabafasha gukemura ibibazo abana babo bafite biterwa n’ubumuga bafite no kubavana mubwigunge. Ati "iyo twishyize hamwe n’abandi bantu bashaka kudufasha babona aho bahera kuko be n’abo akenshi baba ari abanyamutima kandi bitanga".

Musabeyezu yongeyeho ko agiye gufasha ababyeyi bafite ikibazo nk’icye kuva mubwigunge.

Mubindi komite yatowe y’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije igiye gukorera ubuvugizi ni ugushyiraho uburyo ururimi rw’amarenga yo mu biganza rukoreshwa n’abafite ubumuga bukomatanyije bugizwe no kutumva, kutavuga no kutabona rwamenywa na benshi mu Rwanda.


Komite nyobozi ya ROPDB irangajwe imbere na FURAHA Jean Marie Vianney


Abanyamuryango ba ROPDB bitabiriye inteko rusange yambere y’uyu muryango


Inteko rusange yambere y’uyu muryango ROPDB yari yitabiriwe n’abantu bingeri zose


Abafite ubumuga bukomatanyije bizeye ko bagiye kuva mubwigunge kubera umuryango ubahuriza hamwe bishyiriyeho.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA