Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru warushije abandi 2018 yatunguranye.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gihe hari hitezwe ko Akimana Ratifah wa RBA aza kuba umunyamakuru w’umwaka 2018 nk’uko bamwe bari batangiye kubiririmba kubw’ibigwi yari amaze kugaragarwaho, kuri uyu wa 7 Ugushyingo, abantu batunguwe no kuba Donah Mbabazi, ukorera The New Times ariwe wabaye umunyamakuru wahize abandi bose mu Rwanda mu mwaka wa 2018 akaba yegukanye ibihembo bitatu bihagaze akabakaba miliyoni 3Rwf.


Abanyamakuru mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi batandukanye bacungira hafi iby’ itangazamakuru.

Mu birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru, kuri uyu wa gatatu, uretse kuba umunyamakuru w’umwaka, Mbabazi Donah ariwe wabaye umunyamakuru wahize abandi mu batangaza inkuru zishishikariza abantu gutanga serivisi nziza.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Evelyne Umurerwa wa RBA, yabaye umunyamakuru w’umugore wahize abandi muri 2018 mu gihe Nshimyumukiza Janvier yabaye umunyamakuru wakoze inkuru icukumbuye kurusha izindi mu kinyamakuru Izuba Rirashe.

Umunyamakuru w’Imikino w’umwaka yabye Fidele Bugingo w’Imvaho Nshya. Ntakirutimana Alfred, yabye umunyamakuru watangaje inkuru irengera ibidukikije ndetse azafashwa kwitabira inama ya UN izabera mu gihugu cya Pologne/Poland yiga ku kurengera ibidukikije.

Paluku Rene Pedro wa TV1 yahembwe nk’uwarwanyije ruswa naho Lydia Atiewo wa The New Times aba umunyamakuru wakoze neza inkuru z’ubuzima.
Televiziyo na Radio Rwanda nizo zatowe nk’izikunzwe kurusha izindi. ikinyamakuru gikorera kuri Internet gikunzwe cyatowe ni Igihe.com, naho ikiganiro cy’umwaka ni Urubuga rw’itangazamakuru gica ku Isango Star n’andi maradiyo 10.

Fidele Sindayigaya ukorera TV1 yabaye umufatamashusho wahize abandi mu mwaka wa 2018.
‘Seburikoko’ niyo filimi ica kuri televiziyo yahize izindi. Iyi filimi ica kuri Televiziyo Rwanda yari ihanganye na City Maid ndetse na Papa Sava. Ikinamico ya Radiyo Rwanda niyo kinamico ya mbere mu zica kuri radiyo.
Umufotozi w’umwaka yabaye Muzogeye Plaisir wa Kigali Today, Akimana Latifah wa RBA yabaye umunyamakuru wahize abandi muri News reporting anaba uwa mbere mu batangaje inkuru.

Dushimimana Marie Anne wa The New Times yabaye umunyamakuru wahize abandi mu kwandika inkuru z’ubukungu.
Ndicunguye Didier wa RBA na RC Rusizi yegukanye igihembo cy’umunyamakuru wakoze documentary nziza
Bimwe mu byagendeweho hatangwa harimo ubunyamwuga bwagaragaye mu gutara unkuru, akamaro yagiriye sosiyete, ubushakashatsi bwakozwe mbere yo kuyisohora n’ibindi.

Televiziyo 15.8%, radio 34.8%, ibinyamakuru byandika kuri interineti
Abanyamakuru batanze inkuru z’ibijyanye na bizinesi ngo nibo bakoze inkuru zujuje ubunyamwuga kurusha abandi.

Uretse amanota yatanzwe n’akanama nkemurampaka, abasaga 1,964 batoye baciye kuri murandasi.74% y’abatoye bari abagabo mu gihe abagore ari 26% gusa.
Dr. Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB avuga ko guhemba abanyamakuru ari bumwe mu buryo bwo kwerekana ko akazi bakora gafite umumaro ukomeye.

Uyu muhango wo guhemba abanyamakuru wabanjirijwe n’ibiganiro bigamije guteza imbere itangazamakuru nyafurika ndetse hamuritswe n’ibipimo bizwi nka [Rwanda Media Barometer] byerekana aho itangazamakuru mu Rwanda rigeze ryiyubaka.


Donah Mbabazi ahabwa Check nk’igihembo kiruta ibindi muri uyu muhango





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA