Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abana b’abakobwa beretswe ko bashobora guhindura Isi binyuze mu kwiga siyansi n’imibare nka basaza babo.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi, (World science day) abana b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye byigisha ubumenyi mu Rwanda, beretswe ko nabo bakora amateka ahindura Isi nziza kurushaho, nk’uko bake muri bakuru babo babishoboye. Ibi babigaragarijwe ubwo ikigo nyafurika cyigisha imibare gifite icyicaro hano mu Rwanda AIMS, cyari mu gikorwa cyo kwizihizanya uyu munsi n’abanyeshuli babaye indashyikirwa mu gutsinda amasomo y’ubumenyi n’imibare mu bigo byabo, igikorwa cyabereye I Kigali kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2018.


Abakobwa barahamagarirwa kwiga siyansi n’imibare nka basaza babo

Iki gikorwa cyari giteraniyemo abahanga mu masomo y’ubumenyi n’imibare, barimo abigisha muri za kaminuza, abayobozi n’abigisha ubumenyi mu mashuli yisumbuye, abahagarariye Minisiteri y’uburezi mu Rwanda n’abashakashatsi batandukanye muri siyansi.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi wizihijwe kuri uyu wa 09 Ugushyingo ,hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Science, a Human right” cyangwa se“ Ubumenyi ni uburenganzira bwibanze bwa muntu” ugenekereje mu Kinyarwanda.
Umuyobozi wa gahunda igamije guhugura abarezi mu bijyanye na siyansi (Teacher Training Program TTP), mu kigo nyafurika gishinzwe kwigisha ubumenyi mu mibare AIMS, Dr.Herine Otieno Menya, yavuze ko bateranye ngo bisuzume kubyo bakora niba koko bifatika ngo ubumenyi burusheho kuzamuka mu banyeshuli, agira ati ”Si uguhura ngo twishimishe, ahubwo ni ukugira ngo turebere hamwe niba hari ikintu cyiza turi gukora cyangwa twakora kurushaho muri gahunda yo gutanga uburezi bujyanye n’amasomo y’ubumenyi mu mibare kugira ngo abana cyane cyane abakobwa bakunde imibare n’amasomo y’ubumenyi nka basaza babo”


Dr.MENYA Herine Otieno

Bamwe mu bana b’abakobwa bahangaye imibare n’andi masomo y’ubumenyi bari muri iki gikorwa bavuga ko kuba basaza babo bajya mu masomo y’ubumenyi n’imibare biterwa na none n’umubare w’abakobwa muto ugana ushuli uwugereranyije n’umubare w’abahungu baryitabira.

Uwitwa UMURERWA Nice yiga ubumenyi mu mwaka wa 5 mu rwunge rw’amashuli rwa Saint André, agira ati ”Nk’ubu twe mu ishuli turi 40 ariko muribo abakobwa turi 10 gusa, mu gihe abahungu ari 30 bivuze ko kuba tutangana mu ishuli bishobora kuba byaratewe n’uko n’ubusanzwe abana b’abahungu bagana ishuli cyane kurusha abakobwa. Si uko abakobwa batinya amasiyansi ahubwo ni uko n’ubusanzwe tujya mu ishuli turi bake ugereranyije n’abahungu basaza bacu”

Icyakora uyu mwana w’umukobwa avuga ko hari n’ubwo usanga abakobwa banga siyansi kugirango batazayirangiza bagakora akazi k’ingufu nko kubaka n’indi mirimo yose isaba gukorwa n’abantu bize siyansi.

Umurerwa ufite inzozi zo kuzaba umuganga ufite dogitora, asaba abakobwa bagenzi be kwitabira ishuli no gukomeza kurushaho kwitinyuka mu kwiga siyansi.
Ibi kandi binashimangirwa na mugenzi we NADEJE Sandra, wiga imibare n’ubutabire, ashimangira ko abakobwa bashoboye amasiyansi nk’abahungu bagenzi babo ati ”Ikibazo tugifite n’imyumvire igomba guhinduka, nkanjye nahisemo siyansi nyumva kandi nyishaka, mfite inzozi zo kuzavamo umukozi ukora ibishushanyo mbonera by’imijyi n’amafishe kadasitarale y’amazu mamini”


Umwalimu w’ubugenge NIZERE Daniel

NIZERE Daniel, umwalimu w’ubugenge mu ishuli ry’ubumenyi rya Rutobwe ryo mu karere ka Kamonyi yahuguwe na AIMS muri gahunda ya TTP. Nk’umwalimu nawe asanga imyumvire iciriritse ikibase iterambere ry’abana b’abakobwa mu kwiga imibare n’ubumenyi, ati ”Bihura n’imyumvire y’abakobwa bacyumva ko ibishatse gukomera byose biharirwa abahungu. Twe dufasha abakobwa kumva ko nabo babishoboye tubaremamo kwigirira icyizere. Iyo dukoze amahuriro yo kwigiramo dushyiramo umubare munini w’abakobwa kandi tukabasaba ko umukobwa ariwe uyobora iryo huriro cyangwa gurupe, bituma bumva ko nabo bafite ubushobozi n’inshingano zo kuyobora bagenzi babo n’abahungu barimo”


CYURINYANA Marie Chantal,Phd mu bugenge

Usibye kuba abanyeshuli cyane cyane ab’abakobwa bari muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe siyansi, basanzwe bumva imibare n’andi masiyansi kandi babitsinda ku kigero cyo hejuru; banyuzwe n’intambwe ya Dr. CYURINYANA Marie Chantal bikekwa ko ariwe munyarwandakazi wa mbere ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubugenge (Phd in Physics), CYURINYANA yagize ati ”Njye nagize amahirwe yo kugira ababyeyi bize amasomo y’ubumenyi n’imibare barabinkundisha, bingiraho ingaruka nziza zo kugera ku rwego rwa Phd. Abakobwa ndabasaba kwitwara neza mu ishuli kandi bitandukanye n’amateka n’imyumvire abanyarwanda bahoranye y’uko umukobwa adashobora kwiga siyansi, sibyo rwose arabishoboye nka basaza be, urugero ninjye ubwanjye”


Abakobwa barasabwa kudatakaza amahirwe bafite yo kwiga Siyansi

Umuyobozi ushinzwe ishami rya siyanzi muri minisiteri y’uburezi Dr. HABIMANA Fabien ahamya ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa barangiza kwiga imibare n’ubumenyi mu mashuli yisumbuye ntibashake kuyakomeza muri za Kaminuza Ati ”Turi gukora ubukangurambaga bukomatanyije mu babyeyi, abanyeshuli n’abarezi kugirango umubare w’abakobwa biga siyansi muyisumbuye banayikomereze muri kaminuza. Turabona bigenda bitanga umusaruro kuko kugeza ubu umubare w’abakobwa biga siyansi uri hejuru y’uw’abahungu bayiga”
Uyu muyobozi ahamya ko nka Minisiteri y’uburezi bataramenya impamvu nyayo itera abakobwa guca ku ruhande amasomo y’ubumenyi bakuriyemo na cyane ko ngo abenshi batayakomeza baba barize mu bigo by’amashuri yisumbuye byiza kandi bifatwa nk’icyitegererezo muri siyansi mu Rwanda.


Abahanga bavuga ko umuntu wize imibare na Siyansi aba afungutse mu mutwe

Ku rundi ruhande Dr.Herine Otieno Menya, Umuyobozi wa gahunda igamije guhugura abarezi mu bijyanye na siyansi (TTP), mu kigo nyafurika gishinzwe kwigisha ubumenyi mu mibare AIMS ahamya ko ibyiza byose Isi igeraho byubakiye ku buhanga bw’abanyabumenyi (Scientists), aho asanga amasomo y’ubumenyi afasha umuntu kugira imitekerereze yagutse nko mu ikoranabuhanga, ubuzima, n’imihindagurikire ry’ikirere byose byubakiye ku masomo y’ubumenyi.

Uyu muyobozi ahamya ko ikibazo cy’abana b’abakobwa badakunda kwinjira mu masomo y’ubumenyi n’imibare nka basaza babo kitihariwe n’u Rwanda gusa, ngo ahubwo kiri ku isi hose muri rusange, n’ubwo hari ibihugu cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw’Isi byamaze kwigobotora iki kibazo aho ahubwo usanga abana b’abakobwa bakunda kandi bagatsinda neza amasomo y’ubumenyi kurusha basaza babo.

Asanga rero kugirango ngo ubumenyi buzamuke uko byifuzwa, bisaba guhugura byimbitse abarezi bigisha ibijyanye n’imibare n’ubugenge, ndetse hakabaho n’ihuriro ry’abanyeshuli bumva imibare n’ubugenge muri buri kagali ko mu Gihugu

Gahunda ya AIMS igamije guhugura abarimu bagera kuri 4717 n’abiga ubwarimu bagera ku 2100.
Iyi gahunda izagera kandi ku banyeshuli barenga 200.000


Abahanga batandukanye muri siyansi n’imibare bari bahari

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA