Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Bridal Shower ni ubucuruzi mu bundi-Rwanda women’s network.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro nyungurana bitekerezo cyo kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2018, umuryango utari uwa Leta ugizwe n’abagore “Rwanda Women’s Network” wagaragaje ko umuhango wakorwaga na banyirasenge b’abakobwa bitegura kubaka ingo, ubu usigaye witwa Bridal Shower (Soma burayido shawa), wamaze kuba ubucuruzi bw’iteshamutwe ku bavandimwe n’inshuti z’umuryango w’umukobwa witegura gushyingirwa kuko ngo abawukora n’abawuyobora bakodeshwa igiciro cy’amafaranga.


Abanyamuryango ba Rwanda Women’s Network baraganira ku bibera muri Bridal Shower

Usibye amafaranga yishyurwa abitwa inararibonye z’abagore zikodeshwa ngo zize kujya inama z’uko umugeni azitwara amaze kubana n’umugabo we, ngo n’izo nama ntiziba zigamije kubaka kuko inyinshi zisa n’izigamije gutinyisha umugeni ubuzima bushya agiye kwinjiramo ndetse no gutesha agaciro umugabo agiye bagiye gushakana.

Iyi nama y’urunana rw’abagore (Rwanda women’s Network) yasanze uyu muhango wakagombye gusubirana isura wahoranye aho ba nyirasenge b’umukobwa aribo bamugiraga inama kandi bakabikora kubw’ineza ya kibyeyi n’inyungu ku rugo rw’umukobwa babereye Nyirasenge , nta zindi nyungu z’amafaranga bategereje.

INGABIRE Marie Immaculée ni Umuyobozi wa Transprency International-Rwanda, akaba n’umunyamuryango wa Rwanda women’s network, anenga cyane imigendekere y’uyu muhango wahawe izina mu rurimi rw’amahanga , mu kiganiro na The Profile.rw yagaragaje ko hari ubwo yagiye muri uyu muhango arumirwa, ati “Njye nagiyeyo nsanga baragira inama umugore mu buryo bupfobya umugabo we, bimwe mu byo bamusabaga harimo kumubwira ko umugabo ari nk’uruhinja, ngo azamenye amasogisi ye, ngo azamenye inda y’umugabo, ngo umugabo ntazabure amazi ashyushye. Aha wagira ngo umugabo abaye koko Uruhinja umugore agiye kurera aho kuba umufasha bazafatanya kubaka urugo ruhamye”


INGABIRE Marie Immaculée, umunyamuryango

INGABIRE Marie Imaculée, asanga iki kintu cyiswe Bridal shower ari urwigane rwavuye muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, anenga uburyo batongera umukobwa bamubwira ibyo kwitondera aho kumubwira ibizatuma yubaka neza, ngo bavuga ko bagiye guhana umukobwa nk’aho hari icyaha yakoze, agira ati “Ubundi ubu butumwa / Impanuro zihatangirwa zakagombye guhabwa umukobwa n’umusore bicaye hamwe, bakagirwa inama zizabafasha kubaka, bakarera neza abana Imana izabaha, ndetse bakagirwa n’inama zizatuma ubukungu bw’urugo bagiye gushinga buzamuka aho gukodesha umuntu w’umugore wiyise inararibonye ibwira umugeni itazi, nawe ubwe atayizi imico n’imyifatire, yarangiza ikamubwira ko umugabo ushonje yamurya ngo kuko aba yabaye nk’intare iryana, ibi sibyo bikwiye gucika rwose”

Madame Immaculée yagaragaje ko uyu muhango usigaye waradukanwe n’abakobwa bagiye kurushinga, ari icyorezo gikomereye umuco nyarwanda ndetse cyagakwiriye kwitabwaho mu kukirwanda, ahamya ko inkomoko yacyo iri mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.


Umuyobozi wa Rwanda women’s Network BALIKUNGERI Marie

Madame Marie BALIKUNGERI, umuyobozi wa Rwanda women’s Network, atangaza ko ikintu nk’iki (Umuhango wa Bridal Shower) cyashyizwe ku meza y’ibiganiro kugirango bagishakire umuti n’inzira nziza cyakorwamo agira ati ”Gutegura umwana w’umukobwa udateguye umwana w’umuhungu nta kamaro bigira, mu by’ukuri Bridal shower si umuco nyarwanda ni ikintu cyaje giturutse ahantu, gusa tugishimira ko cyazanye amahirwe yo kuba abantu bahura bakagnira, n’ubwo ibyo baganiraho ntacyo bimarira umuryango nyarwanda”
Uyu muyobozi ashimangira ko bagiye kwicarana na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF bagashakira hamwe ubutumwa bwazajya butangirwa muri uyu muhango wiswe bridal shower.

Abana b’abakobwa bakiri bato baganiriye n’ikinyamakuru the Profile.rw bagaragaje ko nta kamaro k’uyu muhango w’icyaduka.

Denyse TUYISHIME, ni umukobwa w’imyaka 26, ahamya ko bagenzi be bajya bamutumira muri uyu muhango ntawujyeyo kandi ngo azi bagenzi be bawujyamo, agira ati ”Amakuru angeraho ni uko Bridal shower nta kamaro kanini ifite usibye igihombo iteza uyikorerwa n’ukunda kujya mu mihango nk’iyi ya bagenzi be” ati “iyo numvise ukuntu abantu bayijyamo baza bavuga ko batanga amafaranga ku mukobwa ugiye kurongorwa, bituma ntekereza ko nyiri ubwite nta kintu yiteguyeho mbere y’uko ashinga urugo kuko aba azi ko abantu bazamufasha kuri buri kimwe”


Tuyishime Denyse ntiyemeranya n’ibikorerwa muri Bridal Shower

Kubwa Tuyishime asanga bituma abakobwa bakora ubukwe batiteguye mu mutwe no ku bushobozi bwabo bwite batitaye kubazamutwerera n’abatazamutwerera.
BATAMURIZA Kamanzi Natasha we yigeze kujya muri uyu muhango, agira ati “Njye nagiyeyo, ariko ibintu bavugamo hariya nta murongo biba bifite, usanga abayobora uyu muhango basaba umukobwa ngo bashiki b’umugabo we azabitondere, ngo azagendere kure Nyirabukwe, ngo umugabo ni umwana w’undi, n’ibindi… none se ibyo wabigenderaho ukubaka urugo muri uwo muryango bamaze kukubwira ko uteye utyo?” Ati “Muri bridal shower usanga hazamo ukwirarira, abakobwa bagasezeranya umugeni kuzamuha amafaranga bagendeye kuyo abandi bagenda biyemeza kumuha yo kuzamufasha mu bukwe, nyuma batayamuha bikaza kubateranya. bamwe usanga biyemeza gutanga ibihumbi 100,200,… ubwo se ayo mafaranga wayabona?”

Nk’uwagiye muri uyu muhango, Natasha ahamya ko, hari n’abana b’abakobwa bajyamo bakiri bato bakahahurira n’abagore bakuze, bagaterura ibiganiro by’abakuze bishobora kubagiraho ingaruka zo kwishora mu busambanyi.

KAZAYIRE Judith umuyobozi w’Ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, nawe akaba ari umwe mu bagize uru runana, we ashima uko Bridal shower yaje icyakora akanenga ibiyikorerwamo, agira ati ” Uyu muhango ni mwiza kandi urakenewe ikibazo ni uburyo ukorwamo. Ikindi kibazo ni ibiwuvugirwamo n’ibiwukorerwamo, uburyo bikorwa, n’ababikora” ashimangira ko ari ikibazo kuba abajya cyangwa abakunda bridal shower barahinduye icyari kigamijwe.


KAZAYIRE Judith/ Umunyamuryango


Uyu muyobozi asanga kuba muri uriya muhango bigishirizamo ko umugabo agomba kubahwa n’umugore we ntacyo bitwaye igihe umugabo yaba akunda umugore we. Aha niho ahera asaba abageni kujya bashishozanya ubuhanga buhanitse mbere yo kwakira zimwe mu nama bahahererwa ku buryo bitabagiraho ingaruka kuri bumwe mu burenganzira bwabo bw’ibanze mu miryango baba bagiye gushakamo.


Ubuyobozi bwa Rwanda Women’s Network ku meza y’ibiganiro ku nsanganyamatsiko ya Bridal Shower





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA