Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mu Rwanda, abahinzi baravuga ko nta jambo bahabwa mu kugena ibiciro by’umusaruro wabo, Leta ntiyemeranya n’abavuga batyo-Ubushakashatsi (RCSP)



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda (RCSP) kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2018 ryashyize ahagaragara ubushakashatsi ryakoze mu turere 8 tw’Igihugu tuzwiho kugira ubuhinzi bufatika. muri ubu bushakashatsi, harebwe ku bahinzi b’ibirayi, ab’ibigori, n’abahinga umuceri, harebwa uruhare ababihinga bagira mu kugena ibiciro by’ibyo bahinga. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nko ku bahinzi b’ibirayi 8,8% bonyine ari bo babasha guciririkanya igiciro n’ababagurira umusaruro, ni mu gihe abagera kuri 77,9% bakira igiciro bagenewe, naho 13,2% bakabigurisha uko biboneye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bahinzi b’ibirayi mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu, bukorerwa ku bahinga ibigori mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Ruhango no ku bahinzi b’umuceri bo mu turere twa Rusizi na Gisagara.
Imibare y’ubu bushakshatsi igaragaza ko abahinzi benshi bari mu kigero k’imyaka 40 kandi abenshi barangije amashuri abanza yonyine.

Muri ubu bushakashatsi, abahinzi bagaragaje ko nta jambo bahabwa mu kugena ibiciro by’umusaruro wabo, aho imibare igaragaza ko abagera kuri 77,9% mu bahinga ibirayi bafata igiciro bagenewe batagize icyo bakivugaho. 13,2% bapfa kugurisha ibirayi ku giciro bashaka, mu gihe 8,8% ari bo babasha guciririkanya igiciro n’ababagurira uyu musaruro wabo w’ibirayi.

Bityo rero ubu bushakashatsi bwasanze abahinzi b’ibirayi bagera kuri 72,1% bifuza ko ibiciro byajya biganirirwaho mbere y’uko bishyirwaho.
Mu buhinzi bw’ibigori abagera kuri 75% bagurisha umusaruro ku giciro basanzeho, mu gihe na none 57,4% by’abahinga umuceri bawugurisha ku giciro basanzeho nta ruhare bagize mu kugishyiraho.


SEKANYANGE Jean Léonard, Umuvugizi wa Sosiyete sivile

Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta (RCSP) bwana Jean Léonard SEKANYANGE avuga ko sosiyete sivili yakoze ubu bushakashatsi kuri ibi bihingwa bitewe n’uko bihingwa n’abantu benshi kandi bigatanga umusaruro muni mu gihugu cyane ko bihingwa ku butaka bwagutse.

SEKANYANGE agira ati “Abahinzi bavuga ko bashyira imbaraga nyinshi mu buhinzi, ariko ntibagishwe inama ku kugena igiciro cy’umusaruro wabo. Tumaze kubiganiraho twabonye ko harimo ikibazo gikomeye tubikoraho ubushakashatsi”
SEKANYANGE avuga ko ibigo bishinzwe ubuhinzi bikwiye kwegera abaturage bikabaha amakuru afatika kugira ngo birinde abahinzi kugendera ku makuru make bafite bakaba banareka umwuga wo guhinga kubera kwiyumvisha ko bahendwa.
Abahinzi babwiye Sosiyete Sivile ko ibiciro by’umusaruro wabo ku makusanyirizo biba biri hasi cyane ugereranyije no ku masoko umusaruro wabo ucuruzwamo i Kigali no mu yindi mijyi.

Joseph GAFARANGA umuhinzi wabigize umwuga, ahinga ibirayi, ibigori ndetse n’ibishyimbo, ashimangira ko ibiciro bitajya byumvikanwaho ati ” ikibazo cyo kuvuga ngo umusaruro waburiwe isoko ntigikwiye, ikibitera ni uko habuze ibiciro byumvikanyweho hagati y’ugura n’ugurisha kuko abahinzi nta mibare ifatika baba bafite nk’iy’abantu bize bityo hakenewe ko bagira ubushobozi bwo kuganira n’abaguzi ku biciro kugira ngo ibitekerezo byabo byumvikane”
NDAGIJIMANA Jean Baptiste wo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru, akorera umushinga ukurikirana amakuru ukanakora ubuvugizi kuri gahunda za Guverinoma (PPIMA), avuga ko iyo hagiye kujyaho igiciro cy’umusaruro koperative zikigena zirengera inyungu yazo gusa.
Jean Baptiste ati “ Iyo hashyirwaho ibiciro by’imyaka hazamo kwica no gupyinagaza umuhinzi, ntihitabwa ku mbaraga umuhinzi aba yashoye, ahubwo harebwa inyungu z’abacuruzi gusa”

Nyamara n’ubwo abahinzi bavuga batyo, Leta yo ivuga ko ibiciro by’imyaka bishyirwaho ku bwumvikane hagati y’inzego zose zirebwa n’iki kibazo.


KARANGWA Cassien/MINICOM

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu Gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bwana KARANGWA Cassien avuga ko iyo bagena igiciro fatizo batumiza abahagarariye abahinzi bari mu makoperative n’abakuriye amahuriro y’abahinzi ndetse n’abahinzi banini cyangwa ababigize umwuga n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu Turere bakabiganiraho. Agira ati “Nyuma yo kurebera hamwe ibyo umuhinzi yashoye, tukanareba umusaruro abona kuri Hegitari tugenera umuhinzi inyungu iri hagati ya 25 na 30%. Ntijya ijya munsi yayo” uyu muyobozi akomeza avuga ko abahinzi babigiramo uruhare n’ubwo ruziguye, icyakora asanga ubwabo n’inzego bafatanyije bakwiye kwikosora bakamanuka bagahura n’abahinzi kugira ngo urujijo rubavemo, ashimngira ko kugeza amakuru ku bahinzi ariho hakiri icyuho bityo magingo aya bikaba bidakorwa neza n’ababahagarariye.

Bimwe mubyo ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ryiyemeje (Recomandations) harimo kubwira minisiteri zibishinzwe zirimo iy’ubucuruzi n’inganda, iy’igenamigambi, iy’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative ko muri gahunda zose bakora bagomba kurushaho kwegera abahinzi bakabaganiriza mbere yo gushyira mu bikorwa gahunda bateguye zigatungurana ku bahinzi kandi ari bo zakagombye kugirira akamaro bwa mbere.

Sosiyete sivile nayo yiyemeje gushyira imbaragara mu kwegera abaturage no kubagezaho gahunda za Leta zigamije kubakura mu bukene no kubabera umuvugizi hagati yabo na leta kugira ngo ibitagenda neza bikemurwe mu maguru mashya bitaratera ikindi kibazo kiremereye.


Inama ya sosiyete sivili yiga kuri Politiki zishyirirwaho abaturage n’akamaro kazo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA