Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ishimwe Christa ukekwaho gutegura ibirori birimo ubusambanyi no kunywa urumogi yatawe muri yombi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uyu mukobwa yatawe muri yombi nyuma y’igihe gito ashakishwa mu ibanga n’inzego z’umutekano, mu gihe gito yari amaze ashize hanze afishe yamamaza igitaramo yarimo ategura yise ‘Pussy Party’. RIB itangaza ko yanasanze ari kunywa urumogi, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2018.

Ishimwe Christa ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko asanzwe atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko nta kandi kazi asanzwe afite kuko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize mu kigo cya APE Rugunga. Ahakana iby’uko ibirori yateguye byari ibyo gusambaniramo ahubwo ngo byari ibyo kwishimisha bisanzwe gusa.

Uyu mukobwa weretswe itangazamakuru n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yatangarije abanyamakuru ko ari ubwa mbere yari ateguye ibirori nk’ibi, ahakana amakuru y’uko yari asanzwe abitegura mu ibanga ndetse anavuga ko uko byavuzwe bitandukanye n’ukuri ati ”Uko babyumvise sibyo kuko nta mukobwa wazana ngo umucuruze ku bihumbi 50”.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yabiteguye ari kumwe n’undi musore ubu ukiri gushakishwa na RIB, avuga ko icyaha yemera yakoze ari uko yabiteguye atabanje gusaba uburenganzira.


Ntiyigeze arya iminwa imbere y’ibibazo by’abanyamakuru kuko ku munywa wabonaga abisubiza nta mususu.

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, yavuze ko uyu mukobwa yatawe muri yombi mu gace ka Nyamirambo ngo aho yasanzwe ari no kunywa urumogi, mu bushishozi bakaba basanze ibyaba byiza ari ukumujyana mu kigo kigorora kikanavura abasabitswe n’ibiyobyabwenge kiri i Huye mu ntara y’amajyepfo nyuma akazabona kugezwa imbere y’inkiko kuko ngo bigaragara ko yangiritse.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA