Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

“Aho kuguhomba yaguhombya” indirimbo ya mbere ya Kizito Mihigo nyuma yo kuva muri gereza, ishimangira ko Imana yamwimanye.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Aho kuguhomba yaguhombya", igaruka cyane ku mpuwe z’Imana n’urukundo rwayo rutuma idakura amaboko ku muntu yaremye kabone n’iyo yaba yarayigomeye birenze urugero.


N’umutima umenetse ati "Imana yaguhombya ugasubira ku isuka aho kuguhomba"

Kizito Mihigo wavuye muri Gereza muri Nzeri uyu mwaka afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, indirimbo yasohoye niyo ya mbere nyuma yo kuva muri Gereza.

"Aho kuguhomba yaguhombya" ni indirimbo icurangitse mu njyana y’indirimbo zihimbaza Imana zikunze kuririmbwa muri Kiliziya Gatolika
Iyi ndirimbo ya mbere ya Kizito nyuma yo kuva muri Gereza, ikubiyemo ubutumwa bwa gikirisitu bugaruka cyane ku gukomera ku Mana no kuyigarukira mu gihe waba wayikoshereje.

Mu butumwa yashyize ahagaragara ubwo yamaraga gusohora iyi ndirimbo yavuze ko ayituye abakunzi b’ibihangano bye bose.
Yagize ati "Bavandimwe, Nimwakire indirimbo nabemereye. Nayise "AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA". Nicyo gihangano cya mbere nshyize ku mugaragaro nyuma yo kuva muri Gereza. Ni ubutumwa bwa gikristu bumvuye ku mutima. "

Yongeye ati "Ndizera ko iyi ndirimbo izafasha abakunzi b’ibihangano byanjye, cyane cyane abemera Imana, kuyikomeraho no kuyigarukira mu gihe bari kure yayo. Igihe ubutunzi n’ibyubahiro byo ku isi byaturangaje tukayitera umugongo, ishobora kwemera ko tubibura, ariko tukongera tukayigana kuko ariyo Nyirubuzima. Aho kuduhomba, yakwemera ikaduhombya tugasubira ku isuka tugatangira bundi bushya, ariko tukayigarukira nka wa mwana w’ikirara. Mugire Amahoro ! "

Iyi ndirimbo imara iminota 6 n’amasegonda 39,ikaba igizwe n’ibitero bitatu n’inyikirizo, amajwi yayo yatunganyijwe na Bob naho amashusho akorwa na Mariva, akaba yarafatiwe kuri Kiliziya ya Diyosezi ya Kabgayi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA