Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abasaga ibihumbi 255 by’ abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 1 tariki 12 Ugushyingo nibwo abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera ku 255173 batangiye ibizamini bya leta, bigomba kubemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye.


Abanyeshuri biteguye gukora ikizamini cya Leta

Aba banyeshuri bagizwe n’abakobwa 138831 n’abahungu 116342. Ugereranyije n’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta cy’umwaka ushize, biyongereho 7.6% kuko bose hamwe bari 237181.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi yabwiye abanyeshuri ko ibi bizamnini ari igihe cyo kugaragaza ubuhanga bafite.

Yari ku Ishuri ribanza rya Kacyiru I, ryakoreyeho abanyeshuri 507.
Dr. Munyakazi yagize ati "Ni umwanya wo kwigaragaza no kugararaza ko mufite ubushobozi bwo kuva mu cyiciro kimwe mujya mu kindi."

Ku barimu, ngo ni umwanya wo kugaragaza ko batakoze ubusa igihe bigishaga.
Uyu muyobozi yanavuze ko ibizamini ari igihe cyo kwisuzuma ku mpande zombi no gufata umwanya wo gushaka icyo bakora ngo ibyakozwe nabi bokosorwe.

Ku munsi wa mbere hakozwe amasomo y’Imibare n’Ubumenyi rusange, ku wa Kabiri hazakorwa siyansi n’Ikinyarwanda, ku wa Gatatu hakorwe Icyongereza.

Aba banyeshuri batangiye ibizamini baturuka ku mashuri abanza 2758, bakoreye ku ma site y’ibizamini 893 mu gihugu hose.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr.Isaac Munyakazi atangiza ikizamini


Dr. Ndayambaje Irénée, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’uburezi REB, nawe yari ahari.

Amafoto:Igihe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA