Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abanyarwanda basaga miliyoni 4,5 batunze Radiyo, bagezweho n’inyungu z’ikinamico “Umurage”.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 2 tariki 09 Ukwakira 2018, umuryango utari uwa Leta, Umurage Communication for Development utegura ikinamico Umurage, wagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho wabasobanuriye ko umaze gukora ibice 2 by’iyi kinamico ukaba ugiye gutangira ikindi gice cya 3 cyayo kizibanda ku gutanga ubutumwa burimo kwirinda agakoko gatera SIDA, Kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda inda zidateganyijwe ku bangavu, kurinda abana no kwirinda indwara ya Malariya. Wagaragaje ko kandi abagera kuri 4,507,932 bagezweho n’ikinamico “Umurage” mu gihugu hose.


Abanyamakuru mu kiganiro n’umurage Communication for Development

Iki gice kizaba kigizwe n’uduce 54 kizatambuka mu gihe cy’ibyumweru 26, kinyuzwa kuri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda bisazwe bifitanye amasezerano y’imikoranire n’umurage Communication for Development.
UmC nk’umuryango utari uwa leta, uterwa inkunga na Minisiteri y’ubuzima, binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima kiyishamikiyeho RBC n’indi miryango myinshi mpuzamahanga idaharanira inyungu. UmC yihuje n’ikigo PMC (Population Media Center) cy’abanyamerika kizobereye mu gukwirakwiza ubutumwa bugamije guhindura imyitwarire ya Rubanda ku Isi, iki kigo nacyo kandi cyunganira UmC mu bya tekiniki no mu bukungu.

Ikinamico ya mbere y’Umurage yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 2007, uyu muryango uvuga ko wari ufite abakurikira ibikorwa byawo bake, kuko batageraga kuri 30% by’abaturage bose b’igihugu. Nyamara ngo ubu bamaze kwiyongera ku buryo abashinzwe ibarurisha mibare muri uyu muryango bashoboye kubona ko kuva mu bihumbi 2012 kugeza 2014 nibura abaturage b’u Rwanda bagera kuri miliyoni 3.5 bashoboye gukurikira ikinamico cyiswe “Umurage Urukwiye” bikagira impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Nk’uko byatangajwe na bwana KWIZERA Bosco, umuyobozi w’Umurage Communication for Development, ngo nyuma y’ibice bibiri byatambutse aribyo “Umurage Urukwiye na Impano n’Impamba” hagiye gukorwa igice cya 3 cy’ikinamico [Umurage] kigizwe n’uduce 54 kizibanda ku nyigisho z’ubuzima. Yagize ati ”Dushaka ko mugeza kuri rubanda ubutumwa bwiza buzaba bukubiye muri iki gice gishya, aribwo Kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no kwirinda agakoko gatera SIDA, Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, kuboneza urubyaro n’ibiganirio hagati y’abashakanye, Kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda malariya kugeza abyaye ari nako gikangurira abaturage bose muri rusange kuyirinda”

Mu bushakashatsi bwakozwe muri Nzeri 2018 bwiswe “Service monitoring Report” bwagaragaje ko abantu 7/10 bumva inyigisho z’ikinamico umurage bakaba bangana na 71% kuko ngo muri 722 babajijwe 512 bagaragaje ko bakurikira ubutumwa bw’umurage.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abanyarwanda bagera kuri miliyoni 4,507,932 bangana na 52% batunze radiyo bagezweho n’ikinamico “Umurage”.

Ku bijyanye no kurinda abana, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 90% by’abakurikirana ikinamico umurage basobanukiwe akamaro ku kurinda abana kurusha 73% by’abatajya bumva ibice by’iyi kinamico.
81% by’abumva ikinamico umurage ni Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 kugeza kuri 24. Abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 60 bayumva ku kigero cya 50%
Ikinamico Umurage yumvwa kandi n’abantu b’igitsina gore ku kigero cya 72% mu gihe abagabo ari 69%.

Byagaragaye ko kandi abaturage bagera kuri 20% bakuye ubumenyi mu ikinamico umurage bituma barushaho kugana ibigo by’ubuzima bakeneye kubona serivisi z’ubuzima zihatangirwa. Iyi mibare yose igaragazwa n’ubu bushakashatsi igaragaza akamaro k’ikinamico “Umurage” ifite ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange.


Ubuyobozi bw’Umurage communication n’abaterankunga babo mu kiganiro n’abanyamakuru

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA