Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umujyi wa Kigali wahuye na ba rwiyemezamirimo bawufasha kubonera akazi abatagafite.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018, umujyi wa Kigali ubicishije mu kigo cyawo gishinzwe gufasha kubona akazi ku batagafite, wagiranye ibiganiro n’ababashije kwihangira imirimo bashobora kuyitanga ku rubyiruko rwarangije amasomo yarwo kandi rukaba bagihanganye n’ubushomeri bukomeje kuzamuka mu mibare ku kigero cya 18.7% mu mujyi wa Kigali.

Ni ibiganiro bigamije gutegura umuhuro hagati y’iki kigo cy’umujyi wa Kigali (Kigali Employment service Center) abafatanyabikorwa aribo ba bwiyemezamirimo n’urubyiruko rudafite akazi mu rwego rwo kumanura umubare w’ubushomeri mu Rwanda. Uyu muhuro hagati y’abatanga akazi n’abagashaka uzaba ku itariki 06 Ukuboza 2018.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’umujyi wa Kigali gifasha abantu kubona akazi, butangaza ko bumaze gufasha abantu bagera ku 2022 kubona akazi, kuva mu mwaka w’2013 ubwo cyatangiraga imirimo yacyo.


BANAMWANA Gilbert, Umuyobozi w’ikigo cy’imari iciriritse

Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo mu guhangana n’ubushomeri bahuye banashyiraho icyiswe Job Net cyangwa Job Fair gifatwa nk’umuyoboro uhuza abatanga akazi n’abagashaka.

Bwana BANAMWANA Gilbert, umuyobozi w’ikigo cy’imari iciriritse (CIC), yatangarije the Profile ko, ubu buryo bushobora kuzagabanya umubare w’abashomeri mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali, agira ati ”Ubu ni uburyo bumwe mu buzadufasha guhangana n’ubushomeri. Bose ntibazakabona biciye muri ubu buryo, hari abo bizafasha kugahanga ubwabo nyuma yo kubahugura, nibo bazafasha bagenzi babo kukabona. Ndizera ko hari umubare munini w’abashomeri uzavaho binyuze muri iki kigo”

Iki kigo (KESC) kigitangira cyabanje guhugura abashaka akazi, bityo bamwe batangira kwiyumvamo ubushobozi bwo kukihangira biranabashobokera.
Nyamara n’ubwo izi ngamba zashyizweho; iki kigo kigitangira, imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare yagaragazaga ko ubushomeri mu rubyiruko rw’umujyi wa Kigali bukomeje kwiyongera aho bwari ku kigero cya 13% ubu bukaba bugeze ku kigero cya 18,7% mu mujyi wa Kigali honyine, bivuze ko uyu mujyi ucumbikiye abashomeri benshi ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu. Ku rwego rw’igihugu, imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu 2016 ubushomeri bwari ku gipimo cya 18,8%, icyakora mu 2017 na 2018 bugenda bugabanuka ubu bukaba bugeze ku gipimo cya 16% .


Umuyobozi w’iki kigo cy’umujyi wa Kigali gifasha mu kubona akazi ku batagifite (KESC) NIYONSABA Aloys.

Bwana NIYONSABA Aloys, Umuyobozi w’iki kigo cy’umujyi wa Kigali gifasha mu kubona akazi ku batagifite (KESC), avugako byabaye ngombwa ko abashaka akazi bafashwa kubona uburyo bw’itumanaho batishyura bifashisha bashaka akazi , agira ati ”Kugeza ubu dufite ibyumba 2 birimo imashini na interineti imeze neza, abashaka akazi baraza bakajyaho bakagashakiraho nta kiguzi tubasabye cy’iryo huzanzira muby’ikoranabuhanga mu gushaka akazi ariryo interineti, kandi kugeza ubu biratanga umusaruro”

Uyu muyobozi avuga ko intego nyamakuru y’iki kigo ari ugufasha urubyiruko gufunguka ku isoko ry’umurimo bakamenya aho akazi kari, naho ngo ukuzamuka k’ubushomeri mu Rwanda by’umwihariko ku isoko ry’umujyi wa Kigali ,kuraterwa n’umubare w’abasohoka muri za Kaminuza kandi bakaza basanga bagenzi babo batarakabona.


MUHONGERWA Patricie, Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame MUHONGERWA Patricie, avuga ko bakomeje gushishikariza abakoresha bigenga kugana iki kigo cy’umujyi wa Kigali kikabaha abakozi bateguwe bazabagirira akamaro, ati ”Duhangayikishijwe n’urubyiruko rurangiza amashuli yaba amato, amakuru na za Kaminuza bakabura akazi kuko imyanya yako muri Leta ari mike ugereranyije no mu bikorera. Niyo mpamvu dusaba abikorera gufasha umujyi kugabanya iki kibazo cy’ubushomeri. Turabasaba kuzirikana ko iyo urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu ruretswe rugahura n’ibura ry’akazi bituma ikije cyose rukiyoboka. Aha twavuga nk’uburaya, ubujura, Ibiyobyabwenge n’ibindi kandi izi ni imbaraga z’igihugu ziba zipfa ubusa”

Ibigo by’abikorerera kandi birasabwa guha umwanya wo kwimenyereza imirimo ku bana baba bagisohoka muri za kaminuza.

Mu bashomeri basaga 1100 bitabiriye igikorwa cyo guhuza abakozi n’abakoresha mu mwaka wa 2017, muri bo abagera kuri 297 bahise bahabonera akazi, mu gihe muri gahunda nk’iyi iherutse muri Gicurasi 2018, abagera kuri 510 bakabonye mu bantu 1200 bari baje guhura n’abakoresha. Ku bw’iyi mpamvu hari icyizere ko iyi gahunda izakomeza kugenda itanga umusaruro mu guhangana n’iki kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Ese kuriyi nshuro bizabera he?

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA