Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

China: Abanyeshuri b’Abanyarwanda bakoze urugendoshuri mu bushinwa batangazwa n’ikoranabuhanga ryaho rikataje



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Muri uru rugendo shuri aba banyeshuri bakoze mu Gihugu cy’ubushinwa cy’Ubushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhanga berekwa ubuhanga bugezweho burimo ubwa Interinete yo ku rwego rwa 5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence, ubu bwose bukaba butaragera mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika.

Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu gihugu cy’Ubushinwa ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen.

Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wa nyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishinga yabo yahize iyindi irimo iyikoranabuhahanga mu bwikorezi, mu burezi, mu buhinzi, mu bucuruzi no mu buzima.

Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ry’ahazaza h’Isi banagize amahirwe yo kwikorera ibintu bitandukanye mu nzu y’ikoranabuhanga (Lab) ya Huawei iri mu zambere ku Isi ifite ikoranabuhanga rikomeye ikaba inaberamo amamurikagurisha akomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Ndayambaje Pascal, ni umwe mu banyeshuri bari kurangiza amashuri yabo mu ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wagize amahirwe yo gukora uru rugendoshuri mu bushinwa yashimiye cyane Huwaei ku ikorana buhanga rya 5G Network iri gutunganya kuko ariryo rizoroshya mu guhuza Isi.

Yagize ati “ Mu isi ifite interinete (Murandasi) yihuta igitekerezo cyanjye cyo gufasha abarwayi mu bitaro hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse bakanishyura ari ryo bakoresheje no kujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, kugishyira mu bikorwa bizahita byoroha ndetse kandi bizahita byorohereza n’abantu mu mazu yabo. Guhanahana amakuru ku buryo bworoshye kandi buhendutse, ibi byose bizagerwaho”.


Nyuma y’urugendoshuri bahawe seritifika y’ubwitabire

Aba banyeshuri bose banahawe impamyabumenyi nyuma y’uru rugendo rukozwe bwa mbere n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mushinga wa Huawei mu Rwanda. Uyu mushinga wiswe “Seeds for the Future Program”
Holy Ranaivozanany ukuriye iyi gahunda avuga ko ikorwa mu rwego rwo gushaka urubyiruko rufite impano mu ikoranabuhanga kuko isi yihuta ikeneye abakozi beza bashoboye kandi bafite n’impano muri ryo.


Beretswe ikoranabuhanga rigezweho bunguka udushya





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA