Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abatekereza guhungabanya umutekano w’igihugu bararota bakifuza gukabya inzozi, ariko ntibazabigeraho-IGP Dan MUNYUZA



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu biganiro byahuje Police n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bigamije kunoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi, umuyobozi mukurui wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimangiye ko hari abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akaba asanga baba baraye babirose bakifuza gukabya inzozi zidashobora gupfa kubashobokera.

Uyu muyobozi wa polisi yabanje gushimangira ko umutekano w’Igihugu muri Rusange wifashe neza kandi ngo bikeshwa imikoranire myiza hagati yayo, inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, abaturage n’itangazamakuru.

Yasabye abanyamakuru gukomeza kuyifasha gukaza no kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka abanyarwanda bagiye kwinjiramo.

Ageze ku kibazo cy’abashatse guhungabanya umutekano w’ Igihugu mu karere ka Nyaruguru-Nyabimata, IGP Dan Munyuza, yagize ati “Aho bari hose polisi irahazi n’ibyo bateketeza byose birazwi kandi ntibashobora kuwuhungabanya ukundi”

yongeraho ati ”Abashaka kuduhungabanyiriza umutekano bashora urusaku gusa ku mbuga za interinete. Baba baraye barose inzozi zo guhungabanya umutekano wacu, bwacya bagashaka kuzikabya, ariko ntibazabigeraho kuko turahari twiteguye guhangana nabo”.

Yasabye abanyamakuru kwirinda inkuru zitwa izicuruza ku bitangazamakuru byabo nyamara zigira uruhare mu gutiza umurindi abashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu muri rusange.


Abanyamakuru batanga ibibazo n’inyunganizi zatuma imikoranire irushaho kuba myiza


Abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye muri uyu muhuro na Polisi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA