Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abakoresha umuhanda bagiye kujya batwarira ku manota uwo arumbanye yamburwe burundu uruhushya rwo gutwara.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Imibare ya Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko abanyamaguru, abatwara amagare na moto aribo bakunze guhitanwa n’ impanuka zo mu muhanda kuva uyu mwaka wa 2018 watangira kugeza muri aya mezi ya nyuma awusoza. Abasaga 400 bahitanwe nazo. Mu ngamba zigiye gufatwa harimo ko abashoferi bagiye kujya bahabwa amanota, uwo azajya ashirana azamburwa uburenganzira bwo gutwara ikinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda. Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.


Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan MUNYUZA mu muhuro wa Polisi n’itangazamakuru

Muri iki kiganiro, hagaragajwe ko muri rusange umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda uhagaze neza. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri polisi y’u Rwanda CP George Rumanzi yavuze ko Kuva mu kwezi kwa mbere (Mutarama) 2018 kugeza muri uku kwezi kwa 11 (Ugushyingo) 2018 hamaze kubarurwa impanuka zahitanye abantu bagera 437 mu gihugu hose. Izi mpanuka zasize inkomere zirenga 600.

Uyu muyobozi yagaragaje ko, izi mpanuka ahanini zakunze guterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga mu muhanda, mu ngeri zitandukanye babarizwamo kandi ngo zibasiye umubare munini w’abanyamaguru baba bigendera ku nkengero z’umuhanda.

Yagize ati “Ubusinzi, umuvuduko ukabije, kutitondera ahantu habi hagaragajwe, kuvugira kuri telefone utwaye, kunyuranaho ahantu habi kandi habujijwe ni amwe mu makosa yagaragaye ku bantu batwara ibinyabiziga agateza impanuka zibasira abanyamaguru cyane cyane”


CP George RUMANZI ubwo yatangaga ikiganiro

Uyu muyobozi yavuze ko, usibye abanyamaguru, impanuka zabaye zibasiye cyane abantwara n’aabatega amagare, kuri moto na bake mu batwara imodoka ugereranyije n’ibi bice bindi bya mbere.

Mu guhangana n’iki kibazo cy’impanuka za hato nahato, CP Rumanzi yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo gusuzumana ubushishozi ubuziranenge bw’ibinyabiziga, gukaza ibihano ku banyamakosa n’ibindi.

Avuga ko kuva muri mutarama kugeza muri uku kwezi k’ugushyingo 2018 hasuzumwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga Ibihimbi 106.

Mu gukaza ibihano abashoferi bagera kuri 7034 bahaniwe kubisikanira ahantu habi habujijwe, 6842 bahaniwe gutwara bavugira kuri telefone,1404 bahaniwe kurenza umuvuduko wagenewe agace bahaniwemo mu gihe abashoferi
1064 bahaniwe gutwara banyoye ibisindisha.

Johnston BUSINGYE Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, wari uyoboye uyu muhuro wa Polisi n’abanyamakuru hagamijwe kunoza imikoranire yashimangiye ko nta cyagerwaho ku rwego rwifuzwa mu mirimo yose polisi ishinzwe idakoraniye hafi n’itangazamakuru. Ati "Iyo dusoma ibyo mwandika tukareba ibyo mutangaza kuri za TV, tukumva na Radio zanyu tubona ko umusaruro w’iyi mikoranire myiza wigaragaza"


Minisitiri BUSINGYE Johnston aburira abakora amakosa batwaye ibinyabiziga

Agaruka ku kibazo cy’umutekano wo mu muhanda, Bwana Busingye yibukije abakoresha inzira nyabagendwa ko batagomba gutegereza ko umuntu uri kuyikoreramo amakosa atwaye ikinyabiziga abanza kubonwa na Polisi gusa, ati "Gukumira no kurwanya ibyaha ni inshingano ya buri muturage w’Igihugu, hatagize utererana abandi nk’aho we bitamureba, kutabuza icyaha kubaho ubwabyo nacyo ni icyaha”

Minisitiri w’ubutabera yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ibabajwe n’ubuzima bw’abaturage butakarira mu muhanda biturutse ku makosa y’abatwara ibinyabiziga, ashimangira ko itegeko rihana ibyaha nk’ibi riri kuvugururwa ari nako ryongerwamo ubukana burimo no kwambura uburenganzira bwo kongera gutwara ibinyabiziga ku muntu wakoze ibyaha byinshi mu muhanda atwaye.

Yagise ati ” Ntihagire uwumva mvuga ko turi kuvugurura itegeko rihana ibyaha byo gukoresha nabi umuhanda ngo yibwire ko hari ukuryoroshya kurusha uko byari bisanzwe, ahubwo turi kurushaho kubikaza, mu itegeko rishya utwara ikinyabiziga azajya ahabwa amanota 100% uko akoze ikosa arihanirwe anakurweho amanota muri yayandi 100, namara kumushyirana kubera amakosa menshi tuzamwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda abandi bajye bamutwara. We icyo azasigarana ni ugukomeza kugura ibinyabiziga atemerewe gutwara”

Yibukije ko hari abashoferi benshi babuze akazi kandi bafite ikinyabupfura ku buryo bakabonye bakitwara neza mu muhanda badakora amakosa n’ibyaha birangira bitwaye ubuzima bw’Abanyarwanda benshi. Bwana Busingye yasabye abanyamakuru kurushaho kugira uruhare mu gutuma umutekano wo mu muhanda wubahirizwa, bityo abantu ntibumveko umupolisi uri ku muhanda ariwe wenyine uwushinzwe.

CP Rumanzi we yasabye abantu batuze ibinyabiziga kujya babisuzumisha neza bakamenya uko bihagaze, yasabye abashoferi kudatwara banyoye insoga n’andi makosa.

Kuva kuri iki cyumweru tariki 18 kugeza kuya 23 Ugushyingo, haratangizwa icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Zimwe mu nimero zitishyurwa zagaragajwe zigomba kujya zifashishwa n’abaturage mu mikoranire na Polisi ni:

111:Mu gihe hari ahabaye inkongi y’umuriro
113:Mu gihe habaye impanuka
997:Mu gihe hari ubonywe atanga Ruswa
3512: Mu gihe hari ahabonetse ikibazo cy’ihohoterwa (GBV)
112:Mu gihe hakenewe Ubutabazi bwihuta (Emergency)


Cleophas Barore umuyobozi mukuru w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, ageza ijambo ku bitabiriye uyu Muhuro.


Bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda


MUGISHA Emmanuel,E.S wa RMC muri uyu muhuro w’itangazamakuru na Polisi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA