Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda rwakajije ingamba mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko u Rwanda rwateguye ibikenewe byose mu gukumira no guhangana n’icyorezao cya Ebola igihe cyose haba hagize umuturage w’u Rwanda ugaragaweho ibimenyetso byayo. Ubu ku mipaka y’igihugu inyuraho abinjira bagana u Rwanda hashyizwe inzobere mu buzima n’abahuguriwe guhangana n’iki cyorezo cya Ebola kigaragara mu bihugu bimwe na bimwe bihana imbibe n’u Rwanda.


Abafasha mu guhangana na Ebola bagomba kuba bambaye imyambaro yabugenewe

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwitegura hakiri kare, kugira ngo hatazagira umuntu yaba umunyarwanda ugarutse mu gihugu cyangwa umunyamahanga urusuye, winjirana ubwandu bw’iki cyorezo cyandurira mu matembabuzi y’uyirwaye akaba yakanduza abo asanze imbere mu gihugu, bityo ubuzima bw’abanyarwanda n’ubusugire bwarwo bukaba burahahungabaniye.

Ubu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe no ku mipaka yose yinjiriraho abantu bagana u Rwanda hashyizwe abaganga n’inzobere zahuguriwe gupima umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze byayo.

GASHEREBUKA Jean Bosco ni umukozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), avuga ko bishoboka cyane ko umuntu yajya mu gihugu irimo akayihandurira yagaruka iwabo akayinjirana, ikaba ariyo mpamvu u Rwanda rwatangatanze ubwinjiriro bw’imbibe zarwo.

Avuga ko iyo Ebola yamenyekanye mbere biba byoroshye kuyivura, yagize ati “Biba byoroshye iyo bimenyekanye kare ko ari umuntu uyu n’uyu afite ibimenyetso bya Ebola, akenshi uyirwaye abanza kwanduza abo hafi ye bamwitaho, akanduza n’abagaga bamwitayeho bataramenya ko ari yo kuko baba bagira ngo ni indwara isanzwe, Iyo bihise bimenyekana rero uwayanduye arakurikiranwa akavurwa agakira”.

Gasherebuka kandi asobanura ko Ebola yandurira mu matembabuzi, bityo ngo abantu ntibakwiye kumva ko kureba uyirwaye byakwanduza. Avuga ko n’ubwo umuntu yakora ku mubiri w’uyirwaye agahita akaraba nabyo birinda kuyandura, ashimangira ko ikibi ari uko amatembabuzi y’uyirwaye yahura n’ay’umuzima.
Avuga ko abantu bagiye bakaraba amazi meza n’isabune nyuma ya buri gikorwa bakoze byabafasha kwirinda indwara nyinshi zikomoka ku mwanda.

Dr. Nyamusore Mwanza José uyobora ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC avuga ko mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu, u Rwanda rwateguye ibikenewe byose mu gukumira iki cyorezo ndetse no kukivura igihe hagaragara ufite ibimenyetso byacyo.

Mu bahuguwe ku bubi bw’iki cyorezo harimo n’abanyamkuru bagomba kumenya uko bitwara imbere y’umurwayi cyangwa uwagaragaje ibimenyetso byayo mu gihe baba batara amakuru yafasha abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa iby’iki cyorezo, Uretse abanyamakuru kandi hanahuguwe inzego zitandukanye zirimo abaganga, abakorerabushake ba Croix Rouge, abapolisi, abasirikare ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahabwa amabwiriza y’uko bagomba kwitwara igihe babonye ufite bimwe mu bimenyetso bya Ebola.

Hashyizweho kandi ibigo byihariye byiteguye gusuzumirwamo no kuvura umuntu wese uzagaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Ibigo bya Kanombe mu mujyi wa Kigali na Rugerero muri Rubavu byaruzuye binashyirwamo ibikoresho byose bikenewe. Minisiteri y’ubuzima ikaba ikomeje kwizeza abanyarwanda ko igiye kubaka n’ibindi bigo cyane cyane hitabwa ku bice byegereye imipaka.

Ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahazwi nka (Petite Barriere) uhinjiriye wese ava mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo arapimwa, usibye ko no ku yindi mipaka u Rwanda ruhana n’ibindi bihugu hari gukorerwa igikorwa nk’iki.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri uwo mwaka yanduye abantu 318, muri bo 280 barapfa.
Mu mwaka wa 1994, nibwo no muri Côte d’Ivoire habonetse umuntu umwe wanduye Ebola, aravurwa akira ntawe ayanduje.

Mu 2014 yagaragaye mu bihugu bya Senegal, u Bwongereza na Espanye nabwo umuntu umwe wayanduye muri buri gihugu aravurwa arakira.

Uretse muri ibi bihugu bitanu, ahandi iki cyorezo cya Ebola cyageze ariko ntikihashegeshe ni mu Afurika y’Epfo cyagaragaye mu mwaka wa 1996, umuntu umwe wayanduye yarapfuye, ariko ntiyagira uwo yanduza, mu 2014 kandi abantu 4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarayanduye, umwe muri bo arapfa batatu baravurwa barakirai.

Muri rusange ibihugu icyorezo cya Ebola cyagaragayemo kikica abantu benshi ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali, Nigeria, Sierra Leone, Liberia, Guinea, Uganda, Sudan, Congo na Gabon.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA