Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyuma yo gukizwa, Sister Yvonne waririmbaga iz’Isi agiye gushyira ahagaragara Alubumu y’indirimbo zisaga 10 zihimbaza Imana.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi Sister Yvonne wahoze aririmba indirimbo z’Isi ubu yakiriye agakiza, ndetse atangira no guhanga indirimbo zihimbaza Imana, ubu agiye gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo 10 zihimbaza Inama, igikorwa azakora kuya 25 Ugushyingo 2018 mu rusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa 7 ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.


Akanyamuneza ni kose kuri Sister Yvonne nyuma yo kwakira agakiza

Uyu muhanzi ashimangira ko yahoze ari umuyoboke w’idini y’abadivantisite b’umunsi wa 7 dore ko yavutse asanga ababyeyi be ari abayoboke b’iri dini.

Ahamya ko yaciye ukubiri n’amahame agenga abayoboke b’iri dini, ndetse agatangira guhanga indirimbo bamwe bita iz’isi (Secular music), ubu buhanzi kandi ngo yabukoraga anabuvanga no kwinezeza aho ahamya ko yanywaga no ku nzoga, arya ibizira mu myemerere y’abayoboke b’idini ry’abadivantisite ndetse akanambara ibidahesheje Imana icyubahiro.


Sister Yvonne azashyira ahagaragara iyi Alubumu kuya 25/11/2018

Mu myaka 8 yamaze aririmba izi ndirimbo zisanzwe ntiyigeze ashyira ahagaragara umuzingo cyangwa se Alubumu y’indirimbo, ndetse ngo ntiyigeze anamenyekana nk’uko abivuga anabigarukaho cyane muri zimwe mu ndirimo ze nshya zihimbaza Imana.

Amaze kurangiza amasomo yaje kubona ko yibeshye cyane kandi abona ko yanayobye inzira. Yafashe umwanzuro wo kongera kubatizwa bushya arameneka, aratura yemera kwihana no guhinduka mu mico no mu myitwarire. Igikorwa yakoze ku itariki 13 Werurwe 2017, guhera icyo gihe yatangiye guhanga indirimbo zihimbaza Imana, akaba amaze umwaka 1.5 muri iyi nzira nshya ari nabwo Imana imushoboje kuba agiye gushyira hagaragara alubumu ye ya mbere kuva yakitwa umuhanzi mu buzima bwe.

MUSHIMIYIMANA Yvonne washatse ku munyekana nka “Sister Yvonne” n’ubwo yahinduye uburyo bw’imiririmbire ntabwo izina rye ryahindutse.

Atangaza ko yicuza igihe kingana n’imyaka 8 yamze aririmbira Isi itagira inyiturano akabikora yirengagije ibyiza bitangwa n’Imana ishobora byose , Ati “Mu ndirimbo zihimbaza Imana sinshuruza, ariko n’ubwo mu muziki nakoraga mbere nishyurwaga, uko nayabonaga niko yagendaga, ubu ndaririmba bakanyibwirira Amena, umutima wanjye ukanezerwa nkitahira kandi Imana ikamfasha gukomeza umurimo wayo mu bundi buryo. Ndicuza igihe nataye muri biriya bintu”.

Sister Yvonne ashimangira ko umuziki usanzwe ushyigikirwa n’ab’ingeso mbi badashobora no kukugira inama, mu gihe Umuziki uhimbaza Imana ukundwa n’abantu binger zose, abana n’abakuru kandi abakuru bazi Imana, bakaba ari bo bagira umuntu inama nzima zubaka, ahamya ko n’Imana ibifashisha ikamuhesha amafaranga atuma akazi ko kuyigandukira yiyemeje karushaho gukomeza neza.


Iyo yibutse uko yaririmbiraga abasinzi mu tubari yicuza icyo gihe yapfushije ubusa

Iyo MUSHIMIYIMANA Yvonne yibutse ukuntu yaririmbiraga abasinzi mu kabare, rimwe na rimwe nawe akabikora yanyoye Inzoga, asanga Imana yarahamurindiye kuko yari ikimufiteho umugambi ukomeye kuko ngo yashoboraga no kuhakubitirwa icupa, nyamara ngo ubu mu rusengero abana b’Imana baba bamwihera za ‘AMENA’.

Yahagaritse gukora indirimbo zisanzwe agize izigera kuri 14 kandi zimwe zifite n’amashusho byumvikana ko zari zaramutwaye menshi, ariko kubera imbaga y’abari bamushyigikiye itari isobanutse habuze umutera inkunga ngo abashe gushyira uwo muzingo hanze, naho ngo ubu arashyigikiwe, agira ati ”Urusengero ruranshigikiye, abo dusengana ni uko ndetse n’abakunze indirimbo zanjye hari icyo bamfashije, niyo mpamvu ngiye gushyira ahagaragara iyi Albumu nise ‘A Zero’ nitiriye indirimbo iri muri 12 zigize iyi Album ngiye kumurikira abakirisitu”

Indirimbo azashyira ahagaragara muri Alubumi yise ‘A zero’:

1. Nditanze
2. Twaracumuye
3. Igihe nataye
4. Miliyoneri
5. A Zero
6. Ibihu
7. Urugo ruhire
8. Tabara
9. Warabinyibagije
10. Ihangane

MUSHIMIYIMANA Yvonne uzwi nka ‘Sister Yvonne’ yize uburezi mu ishuri rikuru nderabarezi ryahoze ryitwa KIE, usibye kuba umunyamuziki waretse uvuga ku buzima bw’Isi akayoboka uvuga n’uhimbaza Imana, ubu ni umurezi mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Karere ka Rubvu.


Muri iki gikorwa, azafashwa n’abandi bahanzi batandukanye baririmbira Imana





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Nibyo kwishimira cyane abate urugero rwiza kubakuru nabato bigaragayeko ntahantu kure umuntu atagera.
arikoko ntanahantu kure kandi habi Imana itavana umuntu.Yvonne yesu aragukunda humura twiteguye kugushyigikira Imana
igumye kugufasha mumyiteguro yawe.

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA