Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Olga yasimbutse mu igorofa rya 10 muri hoteli ahita apfa, bikekwa ko yiyahuye kubera agahinda.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Olga Mugege, umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahanutse mu igorofa rya hoteli Ubumwe Grande iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ahita ashiramo umwuka. Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo kwiyahura aho bikekwa ko yari afite ibibazo kuko yageze muri iyi hoteli atameze nk’uko asanzwe ayijyamo ameze.

Ibi byabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko uyu mugore w’imyaka 36 yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 10 agahita apfa, umurambo ugahita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.


Maman Olga yari afite ubwenegihugu bw’Ububiligi

Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli yemeza ko uyu mugore yari asanzwe akunda kujyana muri iyo hoteli n’umugabo w’umuzungu, kuri iyi nshuro bwo akaba yarahageze batari kumwe kandi ngo yahamaze umwanya munini kuko yageze kuri hoteli saa saba akahaguma kugeza yiyahuye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.


Maman Olga acigatiye umwana we yabyaranye n’umugabo batandukanye

Hari amakuru avuga kandi ko yari yarashakanye n’umuzungu, ariko bakaza kugirana ibibazo kuburyo bari baranatandukanye. Amakuru twabashije kumenya ni uko yakoreraga Ikigo BurdaEastAfrica aho yari umukozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imishinga (Project Manager).

Mbere yaho yakoze imyaka 10 muri Bank of New York Mellon mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, akaba yaranakoze imyaka irenga 3 i London mu Bwongereza aho yari ashinzwe ibijyanye no gukurikirana iby’agaciro k’ifaranga ry’igihugu n’uko rivunjwa mu mafaranga y’amahanga. Olga yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza yo mu Bubiligi yitwa EPHEC (École pratique des hautes études commerciales).


Olga Mugege yitabye Imana akiri muto

Inkomoko:Ukwezi.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA