Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyamasheke: Mwarimu yafatiwe mu cyuho asambanya umwana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato muri Nyamasheke umwarimu ku ishuri ribanza kuri uyu wa kabiri nimugoroba yafatiwe mu cyuho inyuma y’isoko asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Amakuru avuga ko uyu mwana yagiye inyuma y’inzu agiye nko kwihagarika inyuma y’inzu iri ku isoko maze uyu mwarimu akahamusanga akamusambanya ku ngufu umwana agatabaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claudette Mukamana avuga ko abatabaye bahise bafata uyu mwarimu bakamujyana ku kagari.

Ku biro by’Akagari ka Bisumo ariko ngo yaje guhita atoroka arahunga kugeza ubu akaba atarafatwa nanone.

Uyu mwarimu w’imyaka 28 ubu uri gushakishwa yigisha kuri kimwe mu bigo by’amashuri abanza muri uyu murenge.

Mukamana avuga ko iyi ngeso atari ubwa mbere ivuzwe ko hari abandi barimu bagiye bafatwa basambanyije abana bigisha, kandi aba ari abamenyekana kuko hari n’abatamenyekana cyangwa iki cyaha kigahishirwa ntikivugwe.

Itegeko rishya ku byaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura birambuye iki cyaha, ivuga ko uhamijwe n’Urukiko gusambanya umwana (U18) ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Source:Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA