Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Iminsi 3 muri CHUK, abahagana bati iki kuri serivisi bahabwa?-Icyegeranyo.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bamwe mu barwaza, abarwayi n’abagana ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, barinubira imitangire ya Serivise bahabwa cyane cyane iyo bageze mu gihe cyo kwishyura imiti, ibizamini n’izindi serivise z’ubuvuzi bakenera muri ibi bitaro zibanza kwishyurwa mbere. Abinubira ibi babiterwa n’umubare muto w’abakira amafaranga. Abagana ibitaro bahamya ko usanga rimwe na rimwe bamwe mu bakozi bisibira akazi uko babishatse. Icyakora abagana CHUK barashima ko nibura abaganga bo, bagerageza kubaha ubuvuzi bukwiye n’ubwo babuhabwa bitinze. Ubuyobozi bwa CHUK nabwo burajwe ishinga no gukemura iki kibazo.

Hari hashize iminzi bamwe mu bagana ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ( Abarwaza n’abarwayi) babwira ikinyamakuru The Profile.rw ko batinda ku mirongo bishyuriraho ibyo abaganga baba babasabye, birimo imiti bandikiwe, ibizamini basabwe gukoresha n’izindi serivisi zisaba kwishyurwa mbere y’uko umurwayi azihabwa.

Ku itariki 6 na 7 z’ugushyingo 2018, umunyamakuru w’ikinyamakuru TheProfile.rw yatembereye mu bice bitandukanye by’ibi bitaro CHUK, agenda yitegereza imitangire ya serivise, cyane cyane muri serivise z’ubwakirizi bw’amafaranga aho abarwaza n’abarwayi bake baba batarembye basabwa kwishyurira mbere y’uko bakomereza ku kindi cyiciro. Umunyamakuru yari agamije kureba ukuri kubyo yahaweho amakuru n’abagana ibi bitaro.

Umunyamakuru yasuye igice kivurirwamo indwara z’imbere mu mubiri (Medecine Interne), asura ahavurirwa abana (Pédiatrie), ahavurirwa indembe (Urgence) ndetse n’ahafatirwa Imiti (Pharmacie). Aha hose umunyamakuru yagendaga yitegereza uko abarwayi bakirwa n’abaganga bo muri buri gice cy’ubuvuzi ndetse n’uko bafashwa mu kwishyura serivise ziba zigezweho nk’uko baba babisabwe.

Gusa, bitewe n’uko abagana ibi bitaro bari bahamirije umunyamakuru ko ahafite icyibazo cyane ari mu bwakirizi bw’amafaranga (Guichets/Tellers/Cashiers), aho yanyuze hose yagendaga areba cyane iki gice kijyanye no kwishyuza.


Aha n’abantu bafite ubumuga baba bagomba kwihangana bakawutonda

Ku munsi wa mbere, umunyamakuru yabashije kubona umurongo muremure ku gice cy’ubwakirizi bw’amafaranga (Guichets) kurusha umurongo w’abatonda ku cyumba cya Dogiteri. Umurongo muto kwa Dokiteri ngo uterwa n’uko abantu batinda ku murongo muremure bishyuriraho nk’uko abagana ibitaro babitangarije umunyamakuru.

Abishyura ni benshi, abakira amafaranga ni bake:

Mu bushishozi umunyamakuru yakoze mu gihe cy’iminsi 3 yahamaze yitegereza imitangire ya serivisi, cyane cyane ku bakira amafaranga, ni uko abayakira ari bake cyane, abagereranyije n’umubare w’abo bakira uba ari munini kandi uvanzemo abarwaza n’abarwayi, ariko batarembye ku buryo babasha kujya kwiyishyurira ibyo basabwe, kubwo kuba badafite ubarwaza ngo abagire ku murongo wishyurirwaho uba ari muremure, haba hari kandi abasaza n’abakecuru b’intege nke.

Aho umunyamkuru yitegereje neza ni ahitwa kuri Irijanse, hari umunongo muremure w’abishyura, abishyuza ni 2.

Abishyura bose intero ni imwe bati “Abakira amafaranga nibo bakagombye kudufasha vuba kurusha ahandi hose kuko tuba twishyura; sinzi impamvu ari bake kandi twe tubakeneye turi benshi”
Bamwe baremeye turaganira badusaba kutazashyira ahagaragara umwirondoro wabo, icyakora abandi bo batubwira ko kuwushyiraho ntacyo bumva bitwaye, bose baranenga ishami ry’ubwakirizi bw’amafaranga mu bitaro bya kaminuza bya Kigali, CHUK.


HAKIZIMANA Théogene avuye ku murongo

HAKIZIMANA Théogene, yagize ati ”Icyakora ndabona ahubwo barivuguruye, mu cyumweru gishize byari ibindi bindi kuko amasaha 3 niyo make umuntu yamaraga ategereje kandi biterwa n’abishyuza bake. Usanga hakora umwe, baba benshi ntibarenge 2 kandi bakira umurongo muremure w’abantu nk’uko tungana uku”

MUKAKARANGWA Immaculée we agira ati “Ni ubwa mbere nje kwivuriza muri CHUK, ndabona abantu ari benshi kandi abakira amafaranga ari bake cyane. Abakira ni 2 kandi twe abishyura turi benshi, bakagombye kuba 4 nibura”

Muzehe Domicien ati “Twe abasaza twarushye, ni ubwa mbere tuje hano, ariko ku kijyanye no kwishyura ni ikibazo pe, twahatinze cyane”.

Umunyamakuru yabonye ate imikorere kuri farumasi ya CHUK:

Mu gice cy’aho abarwayi n’abarwaza bafatira imiti, hateganyirijwe ubwakirizi bw’amafaranga y’abaje kwishyura imiti bandikiwe.


Indanga cyerekezo y’ahari Farumasi muri CHUK

Umunsi wa mbere umunyamakuru ahagera hari saa 10h43. Arahageze asanze umukozi wakira amafaranga y’abaje kwishyura imiti yatanya azimya mashini nk’aho abamuyobora hari izindi nshingano zihutirwa bamuhamagariye .
Uyu mukozi arimo gusaba abaje bamugana bagamije kwishyura imiti ko bagomba kujya gutonda umurongo kuri irijanse.

Aha ni hamwe twigeze kubabwira ko hari gukora abantu 2 kandi naho tuhasize umurongo bananiwe kurangiza kwakira ngo abawuriho bajye kwivuza dore ko baba bagomba kwishyura mbere y’uko binjira mu cyumba cya muganga.
Umwakirizi w’amafaranga y’abishyura imiti ahomyeho urugi, Farumasi isigaye nta mwakirizi w’amafaranga ifite. Abakenera iyo serivisi bose barasabwa kwerekeza kuri irijansi, ahari umurongo n’ubusanzwe wananiranye.

Icyakora kuri uwo munsi wa mbere, umukozi wo muri Farumasi nta bantu benshi afite yakira kuko hari kuza abaje kurebesha imiti agahita ababwira ihari bakajya gutonda umurongo kuri irijansi, hakagaruka umwe, umwe, umaze kwishyura bimugoye kubera kuhatinda.


Ibiro by’uwishyuriza ku gice cya farumasi bikunda guhora bifunze

Usibye igice cya mbere ya saa sita cy’umunsi wa mbere mu minsi 3 umunyamakuru yageze muri CHUK yasanze umukozi wakira amafaranga mu gice cya farumasi adakora. Kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba ibiro bye byirirwaga bifunze mu minsi 2.5 yose.

Ibi byatumaga umukozi wo muri Farumasi (Pharmacie) ushinzwe kurebera abarwayi ko imiti bandikiwe ihari amara kuyibarebera bakajya kwishyurira iyo amaze kubashyirira mu mashini ye ku bundi bwakirizi bw’amafaranga buba ahazwi nko kuri irijanse (Urgence) cyangwa se aho bavurira indembe (twigeze kuhavuga mbere).

Ku isaa 17h00 z’umugoroba w’umunsi wa 1 w’umunyamakuru muri ibi bitaro. Umukozi wakira amafaranga aho kuri Irijansi asimbuwe n’ukora ijoro, ariko mu kuhagera n’igihunga cyinshi akubise amaso umurongo uwo asimbuye amusigiye; sinzi ibyo akoze muri mashini y’akazi bita ‘Mudsobwa’ bituma sisiteme akoresha ipfa. Umukozi arwanye nayooo…..kugeza igihe abwiriye abashakaga kwishyura ko bitakibakundiye kuko imashini ipfuye, ati “byanze nta kundi muzagaruka kwishyura ejo cyangwa mutegereze igihe abahanga mu bya sisiteme dukoresha baza kubitunganyiriza”.

Abiriwe bategereje ko uburebure bw’umurongo bugabanuka , bacigatiye udupapuro bafotoje mu ntoki ngo bishyure neza barijujuse bati “Ibya hano nabyo turabirambiwe”.

Umunsi wakurikiyeho (uwa 2), umunyamakuru yazindukiye kuri cya gice bishyuriraho kuri irijansi asanga umurongo ni wose. Aha ho abaraye batishyuye bari bivanze n’abaje uwo munsi kandi bikubye kabiri,ikiruseho ubakira we ni umwe.
Umunyamakuru yakomereje ku gice cya Farumasi, muri icyo gitondo umwakirizi w’amafaranga umwe wari watashye ku munsi wa mbere saa 10h43 ntiyigeze aza ku kazi kandi umunsi wose ibiro bye byiriwe bifunze.

Muri farumasi harakora umukozi umwe w’umugore, ariko noneho abantu bamubanye benshi.Imbere ye hari abo arebera ko imiti ihari, ku rundi ruhande usa n’ujya kwinjira mu cyumba cya farumasi hari undi murongo muremure w’abavuye kwishyura kuri wa murongo wo kuri irijansi baje gufata imiti, bageze aho kuri farumasi bahasanga undi murongo. Kwijujutira ububi bwa serivisi ni kose kuri bo.


Abahetse bazengagije abana, ariko umurongo wanze kurangira

Marie, (izina ritari irye) yagize ati “Hari ubwo duherutse kuba dutonze umurongo watubanye muremure, umwe mu bagabo wasaga n’ujya gukiruka indwara agira isereri yitura hasi turamuhungiza cyanee….amara akanya atazi aho ari, aho azanzamukiye aratubaza ati [aha ndi ni he?]tumubwira ko ari kwa muganga, ahita yiruka avuga ko yitahiye [ati ubundi ko nari mfuye sinari kwa muganga reka njye kugwa mu rugo] icyakora nta muganga wamenye ibibaye”

Umubyeyi (Izina ritari irye) yagize ati “usibye kuba natwe dushobora kuhakura izindi ndwara, uyu muntu uri kutwakira ari umwe nawe byamugiraho ingaruka zo kuduha imiti itari yo kubera kunanirwa. Arakira abarebesha imiti anayitange! Bajya no kuduhemukira bakuye hano umuntu wishyuzaga kandi yaradufashag” aha avuga ni ku gice cya farumasi, abahagana bavuga ko badaheruka uhishyuriza.

Ibi kandi binashimangirwa na Ingabire Claudine waje kwishyura azi ko hafi aha haba gishe yo kwishyuriraho, ayibuze ati “Kuva kurebesha imiti ukajya kwishyurira kuri irijansi ni ikibazo, keretse nibura nta bantu benshi uhasanga. Uwakira amafaranga hano ntiyakagombye kuhabura kuko arakenerwa cyane”

Muzehe Laurent (Izina ritari irye) ati “ubushize natonze umurongo aho nari ngiye kwishyurira bangeraho saa 1h00, ngiye kureba muganga umvura nsanga arigendeye, none n’ubu ndagarutse bamboneye umuti umwe mu miti y’ubwoko 4 banyandikiye! ubu se amafaranga yishyura ibinini bigera kuri 200 ngomba kugura hanze yo, ndayakura he kandi nari mfite mituwele yanjye?” -Muzehe ugomba gusubira mu karere ka Ngororero aribaza uko asubira iwe nta n’imiti ajyanye.


Abategereje imiti barambiwe

Hagati aho, umukozi uri muri Farumasi arakira abantu 3 imbere ye akababwira imiti ihari n’idahari bakajya gutonda umurongo bishyura, abandi bakajya kuyishaka hanze kuko hari ubwo imwe itaboneka muri sitoke bafite. Ararangiza 3 b’imbere ye agafata abandi 3 bo kuruhande rw’abavuye kwishyura akabaha imiti, gutyo gutyo…..

Mu bigaragara ari kuvunika ku buryo bugaragarira amaso y’abamwaka serivisi ndetse ashobora no kwibeshya mubyo akora nk’uko umubare mu nini w’abo yakira kandi bashaka ibitandukanye wabigarutseho.

Umunyamakuru agerageje kumubaza uko akora akazi ke muri ubwo buryo, asubiza muri aya magambo “Iki ni ikibazo ibitaro bizi, yewe na MINISANTE irakizi, njye ntacyo nabihinduraho”.

Kera kabaye, saa 3h41 haje umugore w’inzobe n’umusatsi w’amaderedi ku mutwe, aje yambaye bisanzwe, anyuze ku murongo wicaye, ashatse kwinjira bose bati “widutanga turi kumurongo” arabarebyee.. (Abacishijemo ijisho), ntacyo ababwiye gusa arakomeje ariyinjirira. Ntiyiseguye kuri mugenzi we bigaragara ko yavunishijwe (babiziranyeho cyangwa ntibabiziranyeho nta wamenya). Ashyizemo umwenda uranga umukozi w’ibitaro (itaburiya) atangiye akazi, ndetse arasa nushaka kubwira nabi abaje gufata imiti bakomeje kwinubira uburyo batinze aho. Abwiye abarimo n’abarwayi bari koroherwa bihanganiye uburebure bw’imirongo yose bagiye bacaho, bakaba bibaza uburyo batinze aho, mu magambo ye ati “None se nari kwicwa n’inzara?” aha yirengagije iby’abamaze amasaha bamutegereje bari kwibaza ukuntu umuntu amara amasaha 4 muri resitora (Elle s’en fout).


Aho ahagereye ati "None se nari kwicwa n’inzara?" "Muzabibaze MINISANTE"

Umunyamakuru nawe ati “ese ko mwatinze kuza gufasha abarwayi kandi ari benshi muga?” undi ati ”Muzabibaze MINISANTE irabizi ko hano hagana abantu benshi”

Kuri uwo munsi wa 2, umunyamakuru akomanze ku muryango w’ibiro by’umuyobozi ushinzwe abakozi mu bitaro bya CHUK, anigirije ikarita y’akazi mu ijosi ngo agire icyo amubaza kuri iyo myitwarire ya bamwe mu bakozi ashinzwe, ndetse yewe umunyamakuru yizeye guhabwa amakuru ahagije. ahawe karibu, arinjiye.

Umunyamakuru amaze gusobanura impamvu aganye ibiro by’ushinzwe abakozi(HR). Umunyamakuru ati ” Murakoze kutwakira,nitwa…….nkorera theprofile.rw, twasuye ibitaro, twitegereza (Observation) uko serivisi zitangwa. Ahenshi twasanze zitangwa neza, ariko hari aho twabonye bamwe bakora ari bake nko muri farumasi no ku bwakirizi bw’amafaranga. Aha hose kandi twabashije kubona ko hari abikorera uko bashatse, baza mu kazi igihe boboneye ku buryo ubona basa nk’abavunishanya mu gihe umubare w’abagana ibitaro wiyongera. Abagana ibitaro batubwiye ko ibi bikosowe, ubuvuzi mutanga bwarushaho kubanogera. Ese ibibazo nk’ibi murabizi? Niba mubizi Ingamba zihari ni izihe ngo bikemuke?"

Nyuma y’iki kibazo, HR w’ibitaro aracecetse ariyumviraa…. Nyuma y’igihe, umunyamakuru ashatse gusubiramo ikibazo kuko yaketse ko kitumvikanye neza, undi ati “ Ntacyo mbivugaho, kandi ndahuze”

Umunyamakuru ati “ese niba muhuze wenda ko mbatunguye ntimwampa indi gahunda nkazaza mukabituganirizaho?” Guhera ubwo yaricecekeye, ntiyongera kuvuga nkaho nta muntu umuri imbere ukeneye amakuru kuri serivisi zitangwa.
Ushinzwe abakozi , ntiyashatse guhagarara mu nshingano ze ngo atange amakuru ku migendekere y’akazi k’abo ashinzwe.


Ushinzwe abakozi muri CHUK nta makuru ashobora kubatangaho

Icyo umunyamakuru amubajije cyose ahitamo guceceka ngo hatagira ijwi rye na rimwe rijya mu byuma bamwe bahora batinya ko umunyamakuru agendana bifunguye.

Nyamara umunyamakuru yaganiriye na bwana HABYARIMANA Anaclet, umwe mu bakozi bo muri farumasi (Pharmacie) atangaza ko ubuke bw’abakozi bategerejwe n’umurongo munini w’abantu bagana ibi bitaro bikuru bya Kaminuza ari ikibazo ku mitangire ya serivisi inoze baza babikeneye ho. Ati “Ku munsi wa 2 no kuwa 4, aha haba hari abantu benshi kubera gahunda y’ubuvuzi bw’indwara zabaye karande ku bantu iba yabateguriwe, icyo gihe rero natwe biratugora, byaba byiza tubonye abandi bakozi batwunganira mu kazi kenshi tugira”


ABYARIMANA Anaclet,umukozi wo muri Farumasi

Umunsi wakurikiyeho umukozi ushinzwe itumanaho muri CHU yafashije umunyamakuru kubona itumanaho rya Dr.Théobald HATEGEKIMANA, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bahana gahunda y’ikiganiro kuri iki kibazo (interview).

Ikiganiro na Dr.Théobald Hategekimana:

Mu kiganiro kigera ku minota 15 umunyamakuru wa Theprofile.rw yagiranye na Dr.Théobald Hategekimana umuyobozi mukuru wa CHUK, yashimangiye ko muri rusange serivisi z’ubuganga zigenda neza mu bitaro ayoboye. Icyakora nawe azi neza ko ku bijyanye no kwishyura kw’abarwayi n’abarwaza bitaranoga uko bikwiye.
Dr.Théobald ashimangira ko CHUK ari ibitaro biganwa n’abarwayi benshi ku buryo bitajya bipfa korohera abishyuza amafaranga kwihuta mu kubaha serivisi.

Ashimangira ko mu gitondo aribwo haba hari umubare munini w’abatonze imirongo hirya no hino mu bitaro, imbere y’abakozi bashinzwe ubwakirizi bw’amafaranga yishyurwa serivisi z’ubuvuzi abaganye ibitaro baba batse.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya CHUK ati “Mbere iki kibazo cyo gutinda ku murongo wishyurirwaho cyari giteye inkeke kurusha uko kiri ubu, ahubwo ubu cyagabanuwe n’uko hongerewemo abandi bakozi bareba ibyo umurwayi yakoresheje byose buri munsi byishyuzwa agiye gusohoka ibitaro”.


Dr.Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK

Atangaza ko indi ngamba yafatiwe iki kibazo ari ivugurura ryabaye mu rwego rw’ubuzima hashakishwa uko serivisi zagenda neza kurushaho, ati “no muri CHUK byarakozwe, ibi bitaro byemerewe kongera abakozi barimo n’abashinzwe kwakira amafaranga ari nabo bateje ikibazo kinini gituma habaho idindira rya serivisi dutanga, ubu tugeze ku rwego rwo gutoranya abakandida bujuje ibisabwa ngo bahabwe ikizamini cy’akazi abatsinze baze bunganire bake bahasanzwe”

Umuyobozi w’ibitaro avuga ko bitarenze amezi 2 ari imbere, iki kibazo cy’itinda rya serivise kizaba cyakemutse ku bagana ibi bitaro, dore ko gituma na serivisi abaganga ubwabo batanga zigenda gake kuko abo baziha baba batinze kubageraho kubera gutinda kuri ya mirongo y’ahakirirwa ubwishyu.

We ubwe asanga abakira amafaranga bakenewe cyane mu gice cyitwa Polikilinike (Polyclinique), aho abagana ibitaro bakirirwa bwa mbere (Reception), ahazwi nko kuri Radiyologi na kuri Irijanse (Radiology and Emergency).
Dr. Théobald atangaza ko kandi bahoranye abakozi bahagije, ariko aho bigeze bamwe muri bo bakaba baragiye gushakira akazi ahandi, bigatuma bahura n’iki kibazo cy’ubuke bw’abakozi. Ngo ubu ibitaro ayoboye bigiye guha akazi abandi bantu bakira amafaranga y’abagana ibitaro bagera kuri 5 biyongera ku basanzweho, bityo ngo iki kibazo kizaba gikemutse burundu.

Uyu muyobozi agaragaza ko muri rusange imicungire y’abakozi imeze neza muri CHUK kuko we, atarahabwa raporo y’abasiba akazi ku mpamvu zabo bwite batabisabiye uruhushya cyangwa ngo agaragarizwe abavunisha bagenzi babo.
Gusa, yemereye ikinyamakuru The Profile.rw ko ubuyobozi bugiye gukurikirana neza uko abakozi bitabira akazi bashinzwe, bityo uwo bigaragayeho ko asiba atabifitiye uruhushya abe yabihanirwa.

Imitangire ya Serivisi yatanzweho umurongo kenshi:

Ubwo zasozaga itorero ry’igihugu mu mwaka wa 2017 zimwe mu ntore z’Impeshakurama zikora muri serivisi z’ubuvuzi zari zahize ko nta muntu uzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga.

Dr. Cyprien Ntirenganya umwe muri izo ntore,yari yagize ati “Abanyarwanda baravuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Kwa muganga, uwo mukobwa ni buri mukozi watungukaho akaguha serivisi mbi. Ubu n’uwo mukobwa wari mubi yabaye intore.”

Indi ntore muri zo yagize iti “Twiyemeje gukumira indwara, kugira ngo imirongo yo kwa muganga igabanuke. Abatugana tugiye kujya tubaha serivisi vuba kugirango batahe bajye mu zindi gahunda, bitabaye ngombwa ko bahirirwa batonze imurongo”.

Ku wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, ubwo hamurikwaga imihigo y’uturere ya 2016/2017, Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye uko abaturage bivuza bakoresheje Mutuwele bakirwa nabi. Yagize ati “Ntabwo abaturage mu turere baba barishyuye mitiweri ngo babeho, nyuma umubare munini wabo ubeho uhora uganya ko utabona serivisi (…). Bajya aho bakeneye serivisi, abantu bakirirwa batonze umurongo, uwagombaga kubikora akazira aho ashakiye cyangwa ntaze". Ati: “Yaza nabwo yakererewe, akaza areba ku isaha yihuta ashaka gutaha. Agaha abantu bari bamutegereje serivisi ku kigero cya 30% abandi 70% bakazategereza ikindi gihe azaba yazindutse yumva ameze neza cyangwa ashaka gutanga igisubizo kubyo bamukeneyeho”.


Perezida wa Repubulika agaruka kenshi ku ngaruka za serivisi mbi

Na none kandi mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye kuwa 15-16 Ukuboza 2016, Perezida Kagame yagarutse ku mitangire ya serivisi, anenga abazihabwa nabi bakicecekera ntibabaze impamvu yabyo cyangwa ngo batange inama z’uko babyifuza. Yagize ati “Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, iyo abaturage basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.”

Imitangire ya serivisi itanoze ididinza iterambere ry’Igihugu mu buryo ubu cyangwa se ubundi, mu gihe cya vuba cyangwa ikizaza, uko imyaka isimbirana.


Umurongo wo kwishyuriraho muri CHUK, Imbogamizi ku zindi serivise z’ibitaro





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA