Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ibiruhuko si igihe cyo kuryama- Minisitiri w’urubyiruko atangiza gahunda y’intore mu biruhuko.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’urubyiruko yatangije gahunda y’intore mu biruhuko. Ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Gicumbi nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabereye mu murenge wa Kageyo. Urubyiruko rwawitabiriye rwibukijwe ko ibiruhuko atari igihe cyo kuryama, cyangwa ngo ruyoboke ingeso zirushora mu birwicira ejo hazaza.


Urubyiruko rwiyemeje kuyoboka iyi gahunda nziza rwashyiriweho

Gahunda y’intore mu biruhuko igamije guhuriza hamwe urubyiruko rw’u Rwanda mu byiciro 3, birimo imbuto, indirirarugamba n’indahangarwa. Muri aba bose harimo abiga n’abatika. Muri iyi gahunda urubyiruko ruganirizwa kuri gahunda nziza za leta zirimo gukorera hamwe imirimo y’amaboko, ituma baba bihugiyeho aho kuba ntacyo bakora bikaba byatuma bishora mu ngeso mbi zishobora kwica ahazaza habo nko kunywa ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi, ubuzererezi n’izindi ngeso mbi.

Umuhuza bikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko UWANYIRIGIRA Clarisse, yasabye urubyiruko rwiga n’urutiga rurebwa nayo, gufasha inzego zigiye kuyishyira mu bikorwa bityo ikazagenda neza. Yagize ati “uru ni urubuga rukomeye tuzahuriraho nk’urubyiruko tukongera kwiga indangagaciro z’umuco nyarwanda zigomba kuturanga. turabasaba ubufatanye kugirango iyi gahunda izagende neza uko twese tubyifuza”.


UWANYIRIGIRA Clarisse, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Uyu muyobozi asaba ababyeyi bafite abana barebwa n’iyi gahunda ko nabo bagomba korohereza abana babo babaha umwanya wo kuyitabira kuko izajya ikorwa buri kuwa 2 no kuwa 4 wa buri cyumweru.


RoseMary MBABAZI, Minisitiri w’urubyiruko

Minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda Madame RoseMary MBABAZI, yavuze ko iyi gahunda ari nziza cyane kuko ngo iyo urubyiruko rutereranywe mu gihe cy’ibiruhuko nk’ibi, hari byinshi ruhugiraho kandi akenshi bikaba ari ibibayobya bityo ahazaza habo heza hakangirika, ubuzuma bwabo bukisanga mu cyerekezo cyuzuye urwijiji. Yagize ati ” ibiruhuko si igihe cyo kuruhuka, kuryama , kurangara no gukoreshwa ibibi. Ahubwo ni igihe cyo kwagura ubwenge bwabo, bakora ubushakashatsi, bakora ibyiza gusa, biyubaka banubaka Igihugu kuko nibo mbaragara dufite”

Akarere ka Gicumbi gakora ku mupaka w’igihugu cy’abaturanyi, ku bw’iyi mpamvu gakunda kugaragaramo ikibazo k’ibiyobyabwenge cyane kandi bigira n’ingaruka ku rubyiruko.

Bamwe mu rubyiruko bishimiye iyi gahunda. Hakuzimana Innocent ati “Turizeza ubuyobozi ko tuzitabira ibikorwa byose byateguwe muri iyi gahunda, birimo gufasha abatishoboye, tuzarwanya n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no gutwitira imbura gihe kw’abana b’abakobwa”

Umwe mu bana b’abakobwa twise UMUNYANA kubwo kubidusaba yagize ati “ In’aha I gicumbi hari abana b’abakobwa bangana najye, bishora mu busambanyi bakiri bato, ugasanga barakuramo ingaruka mbi zirimo gutwita, kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi usanga abababashuka aribo bakabaye babagira inama zibubaka. Akenshi bashukishwa imyambaro myiza, telefone, gusohoka n’ibindi, Muri iyi gahunda y’intore mu biruhuko ibi byose tuzigishwa kubyirinda. Iyi gahunda ni nziza”


Urubyiruko rwo mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara

Muri iki gikorwa, urubyiruko rwo mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara rwakinye ikinamico ikubiyemo amasomo agarura mu nzira nzima urubyiruko bagenzi babo baba bamaze guta umuco w’ubutore. Uyu mukino washimishije benshi mu bari aho kuko wakumiraga ibiyobyabwenge, gucuruza abana b’abakobwa , kwirinda ukwiheba no kudatererana mu mirimo hagati y’abahungu n’abakobwa.

Nk’uko ubuyobozi bw’urubyiruko mu gihugu bubigarukaho ngo usibye amasomo, indi mirimo izibandwaho muri uku kwezi kwa gahunda y’intore mu biruhuko harimo ibikorwa by’urukundo nko gusukura ibibuga by’imipira n’indi myidagaduro ihuza urubyiruko biri muri buri kagali mu Gihugu , gukubura, gutashya inkwi, Gusura no gufasha abatishoboye barimo abakecuru n’abasaza babafasha mu mirimo imwe nimwe yo mu rugo baba batakishoboza ,kubaka ubwiherero n’indi.Iyi mirimo yose izajya ikorwa hagendewe ku myaka ya buri cyiciro.

Iyi gahunda yatangijwe uyu munzi kuya 24 Ugushyungo, izasozwa kuya 20 ukuboza 2018.

Akarere ka Gicumbi yatangirijwe mo gafite imirenge 21 n’utugari 109 kandi buri kagali gafite site, bivuze ko hari site 109 muri aka karere zizatorezwaho uru rubyiruko rwo mbaraga z’Igihugu.


Minisitiri yayanje kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda atera ibiti

Bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’urubyiruko bakurikiye umukino w’abasore n’inkumi zo ku Kimisagara





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Njye nk’ umwana w’urwanda Imbaraga z’ igihugu zubaka kandi vuba icyo mvuga kuri ibi nuko ari ingirakamaro, nkuko nkwiriye kwisanzura kandi niyubaka ninako nkwiriye kubaka n’ ihugu cyanjye ibibintu ni byiza turahari ngo twiyubakire ejo heza.

by’umwihariko nk’urubyiruko mudushakire impuzankano ituranga muri ibibikorwabyose tugiyemo kugirango bigaragare neza kandi buri muturarwanda wese abibone neza n’ababyeyi bacu bibagaragarire neza binabate e ishyakubona abana babo turushijeho kugira ubudasa kubwigihugu cyacu. iy’ishusho izaba ishimishije nejo nejobundi nitwe turahari ngo turyubake. murakoze.

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA