Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burera: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushingo, mu murenge wa Rwerere, akagari ka Gashoro, mu mudugudu wa Gashoro, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugore witwa Mujawamariya Marceline bikekwa ko yishwe n’umugabo we amutemesheje umuhoro. Abaturanyi bavuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Bamwe mu baturanyi babo kandi bemeza ko uyu mugabo witwa Nshimiyimana yari asanzwe agira ibibazo byo mu mutwe, ariko ntibiyumvisha uko byageze aho yica umugore we.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana avuga ko ikivugwa kuba nyirabayazana wa buriya bwicanyi ari uko ngo Nshimiyimana yasabye umugore we icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo abone uko ajya kwaka inguzanyo ku Umurenge SACCO undi akakimwima nk’uko tubikesha urubuga Umuseke.

Mujamariya ngo yakimwimye kuko yumvaga ko ariya mafaranga nayafata azayashyira inshoreke ze. Ngo mu mezi umunani ashize Nshimiyimana n’umugore we bigeze gushyamirana cyane ynuma ariko ubuyobozi burabunga.

Amakimbirane yabo ngo amaze igihe kandi ashingiye cyane ku mitungo umugore ashinja umugabo gusesagura ajyana mu nshoreke ze.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwerere yemeza kandi ko uriya mugabo yigeze kujya kwivuza indwara zo mu mutwe mu bitaro byazo biba i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Ngo yivujeyo inshuro eshatu, ariko muri iki gihe ngo nta bimenyetso by’uburwayi yagaragazaga.

Mujawamariya yari afite imyaka 35, umugabo we afite imyaka 36, bari bamaranye igihe babana ndetse baranasezeranye bafitanye n’abana bane.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB) buvuga ko uvugwaho gukora kiriya cyaha yafashwe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo yageragezaga gutoroka.

Nyuma y’uko buriya bwicanyi bumenyekanye, mu mudugudu wa Gashoro hahise haba inama y’umutekano y’igitaraganya yarimo ubuyobozi bw’akarere ka Burera, Polisi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Abayobozi basabye abaturage kongera ingufu mu kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane mu miryango ashingira kuri byinshi bitandukanye birimo ubushoreke, imitungo n’ibindi.

Basabwe kandi gukomeza kwitabira umugoroba w’ababyeyi kugira ngo abafitanye amakimbirane bagirwe inama.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Butaro naho Nshimiyimana ukekwaho kwica umugore we yashikirijwe Sitasiyo ya RIB iri ahitwa Rusarabuye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA