Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yasabye inzego z’ubuzima na Polisi guhagurukira abakoresha ‘mukorogo’.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, umukuru w’igihugu Paul Kagame yasabye inzego zirimo Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’Igihugu guhaguruka zigahangana n’ikoreshwa ry’amavuta nkesharuhu azwi kwizina rya “Mukorogo” yasabye izi nzego kwihutira vuba na bwangu guhangana n’ikoreshwa ry’aya mavuta amaze guhindura uruhu rw’abirabura batari bake cyane cyane abiganjemo abigitsina gore.


Hari ibice bidakozwa mukorogo ku mubiri w’umuntu

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter mu rurimi rw’icyongereza, Perezida Kagame yagize ati ”Quite unhealthy among other things. Includes use of prohibited chemicals. MoH and RNP need to reign this in very quickly...!” Ugenekereje mu kinyarwanda, Perezida ategetse ati “Minisitere y’ubuzima na Polisi y’Igihugu musabwe guhagurukira byihutitwa ikibazo cy’abakoresha amavuta yuzuyemo ibinyabutabire byinshi atemewe ku isoko ry’u Rwanda”

Ibi yabitanzeho umurongo nyuma y’uko uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yari amaze gushyira kuri Twitter ye amagambo agira “Ntekereza ko Ikigo cy’ Igihugu cy’ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bwo guhangana n’igikorwa cyo kwitukuza kuko kiri gufata indi ntera”

Aha niho na Perezida Kagame yahereye atanga igitekerezo nk’ukurikira Fiona Kamikazi kuri twitter, ariko ibyo Perezida Kagame we yavuze, bigomba guhita bifatwa nk’itegeko, ndetse inzego zibishinzwe zikihutira kushaka umuti w’ikibazo kuko kuba Umukuru w’Igihugu yagitanzeho umurongo uteye utyo ni uko ari ikibazo gifite ingaruka mbi ku banyarwanda muri rusange.


Hari abo mukorogo ivana mu bwiza bajya mu bundi


Hari abo Mukorogo igiraho ingaruka baba badashobora kwibagirwa


Hari abantu bavuga ko bahura n’abo bahoze bazi ko ari ibikara, nyamara bakongera guhura barahindutse inzobe


Uko byagenda kose, aya mavuta ntabura gutamaza abayisiga kuko hari ibice by’umubiri bitayakozwa, bamwe babyita ’Parties d’Opposition’

Benshi mu bakurikira Perezida wa Repubulika kuri twitter bishimiye ubushishozi bwe butumye afata iki cyemezo cyo gusaba inzego bireba guhagurukira ikoreshwa rya ’Mukorogo’ kuko ngo imaze guhindura uruhu rwa bamwe mu banyarwanda kandi benshi, aho uwari igikara cyiza usanga yarashatse kwihindura inzobe.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri twitter ya Perezida Kagame barimo nka NGANGO Elican wagize ati ” Urakoze Nyakubahwa, Kwitukuza si ibinyarwanda rwose”

Cyatengwa Cyizigira yatize ati ”Kwitukuza ni ukutigirira icyizere no kwitkariza agaciro. Abantu bose bazi neza ko umugore cyangwa umukobwa w’umunyarwanda ari mwiza uko yakabaye atishyizeho ibindi birungo”

RUHIMBANA Muzamil yagize ati ”Ikibabaza kurushaho ni amafaranga y’umurengera bapfusha ubusa bagura biriya birungo bibatukuza, aho kuba bakayakoresheje mu buryo bubyara inyungu”

SUGIRA Mireille yagize ati “Urakoze nyakubahwa Perezida, mukorogo iratwishe, abanyarwandakazi tugomba kurinda ubwiza bwacu”

Hari n’abandi benshi bagize bagize icyo bavuga kuri iki kibazo.

Inzobere mu bijyanye n’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Uwakuyeho mukorogo mushyigikiye 200%
Ni Sekimonyo Daniel Boaz Ndi Nayirobi

Mbanje gushimira Nyakubahwa Perezida wa repubilika Paul Kagame k’Ubushiahozi bwimbitse ,ikikibazo cyo kwitukuza cyarikimaze kumaraho ubwiza bw’’umwimerere w’Abanyarwandakzi,inzego zasabwe kubikurikirana zidufashe rwose biratubangamiye.

Mukorogo ikwiye gucibwa kuko isiba isura y’uwayisize, agasigara ari muri sinamenye!

Urakoze nyakubahwa president wa repuburika kuko byari bimaze kugaragara ko nta mwari w’umunyandakazi ashaka kwirabura wenda byanagabanya indwara z’uruhu zigaragara kenshi kubari b’abanyarwandakazi

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA