Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru Phocas Ndayizera afunzwe na RIB



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyamakuru Phocas Ndayizera abe babuze kuva kuwa gatatu w’icyumwru gishize kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo ari gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.

Phocas Ndayizera usanzwe ukorera unatuye i Muhanga, rimwe na rimwe akaba akora inkuru za BBC ishami ry’Ikinyarwanda, yeretswe abanyamakuru ku biro bya RIB i Kigali ku Kimihurura ahagana saa cyenda z’amanywa.

Nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse Phocus yari yambaye amataratara, ishati ya karokaro n’ipantaro ya coton. Yavuye iwe kuwa gatatu mu gitondo ntiyongera kuboneka kuva ubwo kugeza ubu yerekanywe.

Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi yavuze ko Ndayizera akekwaho ibyaha by’iterabwoba ubu bari gukoraho iperereza.

Modeste Mbabazi ati “Twamufatiye i Nyamirambo yagiye gufata ibintu biturika. Ntituzi aho byari gukoreshwa cyakora we n’ababimuhaye barahazi.”

Avuga ko Ndayizera atabuze nk’uko byavuzwe mu binyamakuru, ngo we ubwe yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho ndetse ku cyumweru cyashize binamenyeshwa abo mu muryango we.

Gusa yavuze ko atamenyeshejwe ibyo aregwa ndetse ko n’ibintu biri mu ikarito Umuvugizi wa RIB yabwiye abanyamakuru ko ari byo yafatanywe biturika, we atabizi.


Umunyamakuru Phocus Ndayizera yavuze ko ibiturika ashinjwa atabizi

Ndayizera yavuze ko agitabwa muri yombi uburenganzira bwe bwibanze bwubahirijwe, ngo ntiyigeze ahutazwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri ibi byaha uyu munyamakuru aregwa, yongeraho ko yafashwe nk’ukekwaho iterabwoba kandi ngo abakekwaho ibyo byaha bagira uko bakurikiranwa.

Yavuze ko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, gihanisha uhamwe n’icyaha cy’iterabwoba igifungo kiri kuva ku myaka 15 kugera kuri 20.


Ibi biturika (dynamite) ni bimwe mubyo ashinjwa, gusa we arabihakana


Modeste Mbabazi, umuvugizi wa RIB





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA