Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ngoma-Nyagatare: Abantu 9 basengera mu ʽidini ry’Abahuzamibiri’, batawe muri yombi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abatawe muri yombi kuri uyu wa 29 Ugushyingo, ni abishyize hamwe nyuma yo kwivumbura mu idini y’abadivantisiti b’umunsi wa 7, bashinga idini bise “Abahuzamibiri” inyigisho zaryo zitegeka abayoboke baryo kutaryamana n’abagore cyangwa abagabo basezeranye imbere y’Imana n’Amategeko. Kuri bo ngo Imyemerere yabo ibagaragariza ko kuryamana n’uwo bashakanye ari icyaha ahubwo ko bagomba gushaka abafasha b’umwuka akaba aribo baryamana.

Bamwe mu bayoboke baryo baganiriye n’umunyamakuru wa Radio Izuba ikorera mu ntara y’uburasirazuba dukesha iyi nkuru, bayibwiye ko ingingo yo kutaryamana n’uwo bashakanye ari inkingi ikomeye iri dini ryubakiyeho.

Ahubwo ngo iyo ubaye umuyoboke waryo baguha umugabo cyangwa umugore bita ’Umufasha w’umwuka’, ariwe mwifatanya mu gutera akabariro. Ntibemerewe gutunga telefoni kandi gutanga ubwisungane mu kwivuza ni ikizira ndetse nta wemerewe gutunga indangamuntu.

Iri torero rikomoka mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda, Akagari ka Giseri ari naho ryavukiye muri 1992. bamwe mu bari barigize bimukiye i Nyagatare nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi.

Umuyobozi waryo Munyembabazi Felicien uzwi nka Nkunzurwanda uvuga ko idini yarishingiye I Gashanda mu Karere ka Ngoma. yabwiye Radio izuba ko bahari kandi bakomeye n’ubwo hari abayoboke bake batakaje kubera ubwumvikane buke hagati yabo, hakaba kandi hari n’umwe mu bafatanyaga nawe witwa Birindabagabo Celestin wamutwaye abayoboke bamwe akabajyana i Nyagatare.

Yagize ati “Ubundi hari hashize nk’imyaka igera kuri ine nyoboye iri tsinda. Tumaze gusoma bibiliya muri 1992 ubwo twari Abadivantisite b’umunsi wa karindwi twasanze hari ibihamya byinshi by’uko Imana itaba mu nsengero zubatswe n’abantu”.
Yongeraho ati “Aya mazina y’amadini yazanywe na Satani, kndi n’abo bagiye mu mutara twabanje kujya duteranira hamwe, ingingo ya mbere twumvikanyeho ni uguta amasambu yacu”.

Yongeraho ko bafite abandi bayoboke muri mu yahoze yitwa Gitarama no muri Sake.
Umubare munini w’abagize iri dini ni abahoze ari abayoboke b’idini y’abadivantisite b’umunsi wa 7. Iri dini kandi ntirinemera zimwe muri gahunda za leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Bamwe mu bafite ababo barisengeramo bavuga ko imiryango yabo yanegekaye kubera ko benewabo bagiye hirya no hino kugeza aho hari n’abapfushije, ariko ntibaze gutabara.

Mufulukye Fred,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko abantu 9 muri bo bamaze gutabwa muri yombi bavanywe ahantu habiri hatandukanye, anongeraho ko abandi bagishakishwa.

Yagize ati “Abantu bagera ku icyenda twabasanze ahantu habiri hatandukanye tubasha kubahagarika. Ubu hari gahunda yo gukomeza gushakisha aho n’abandi bakorana bari”.

Guverineri w’Intara yongeyeho ko, aba bantu biyise “Abahuzamubiri” basengeraga ahantu hatemewe kandi ko batazihanganira kurebera abazana imyemerere itemewe igamije gusenya ingo ndetse ikaba ihabanye n’umuco Nyarwanda.

Mu bafashwe harimo abagabo batanu, abakobwa batatu n’umugore umwe, abenshi bakomoka mu turere twa Ngoma na Bugesera.

Nyirahafashimana Angenie utuye mu murenge wa Gashanda, yabwiye itangazamakuru ko yasizwe n’umugabo bari barashakanye akajya gusengera muri iri torero, amutana Abana batandatu.

Ati "Nyuma y’uko antanye abana batandatu umwana umwe yahise yitaba Imana azize kutagira ubwisungane, njya kumurenga kuri Polisi aho bari barimukiye muri Nyagatare bamutegeka gutaha agasanga urugo, ariko ntiyigeze ahagera ahubwo yisubiriye muri iryo torero."

Twandikire: munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA