Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ciney yajyanye uruhinja rw’ukwezi kumwe mu gitaramo cy’imizindaro aragawa.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuraperi Uwimana Aisha[Ciney] yibasiwe bikomeye n’abamubonye mu gitaramo cya Buravan ubwo yari kumwe n’umwana we w’uruhinja (Imfura) amaze ukwezi kumwe yibarutse. hari mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018.

Inkuru dukesha Isimbi.rw, ivuga ko ubusanzwe, Ciney ari umwe muri babyara ba Buravan. Yaje muri iki gitaramo nk’uburyo bwo kureba aho umuvandimwe we ageze mu muziki no kumushyigikira kimwe n’abandi bahanzi bitabiriye igitaramo.

Akigera ahabereye igitaramo, Ciney yafotowe ari kumwe n’uruhinja rwari rufubitswe neza mu ngobyi za kizungu. Yari kumwe na mushiki wa Yvan Buravan na we wari muri iki gitaramo.

Aho Ciney yacaga n’uruhinja, abamubonaga bose baryanaga inzara abandi bakongorerana ubona bisa n’ibyabatunguye. Bidatinze, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bahise batangatanga Ciney bamugaya mu ruhame ku bw’ibyo yakoze.

Uwitwa Umulisa Naila, yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook aha kopi abanyamakuru [yakoze tag] bamwe na bamwe b’imyidagaduro avuga ko ‘yarakajwe cyane no kubona umubyeyi azana uruhinja mu gitaramo cyarimo abantu uruvunganzoka’.

Hari aho yagize ati “Ni gute umuntu muzima ufite mu mutwe, utekereza afata umwana w’uruhinja w’ukwezi kumwe akamuzana muri concert irimo abantu bagera ku 5000? Byonyine urusaku rw’umuziki n’abantu bakuru baba bamerewe nabi! Ni gute wazana umwana w’ukwezi kumwe mu bintu nka biriya? Ese tubyite ubusirimu cyangwa ni uburwayi bwo mu mutwe? Ciney Aisha nakugaye cyane wowe n’umugabo wawe.”


Ciney na mushiki wa Buravan ubwo bari bakimara kwinjira muri iki gitaramo

Ciney ntiyarumye umunwa, yahise asubizanya uburakari uyu muntu wamwinjiriye amubwira ati “Ese uwo mwana wamubonye ubona ubuzima yari arimo ubona ko nta mutekano yari afite w’ayo matwi n’umutima? Ese aho yari yicaye wahabonye? Umwanya yaba yahamaze wawubaze? Ese waba uzi impamvu yahaje?”

Yongeyeho ati “Mugiye kumera nk’ibyo numvaga ngo ntawambara umukandara[wo mu modoka] atwite n’ibindi byinshi. Ubu ibintu byiza byose wabonye ibi nibyo uhisemo kuvuga? Kuki abantu mukomeje kureba ibitagenda gusa?”

Nubwo hari abagaye uyu muraperi hari ikindi gice cy’abakunzi be cyamushyigikiye ndetse abenshi bahurizaga ku gushimangira ko ibyo yakoze ari uburenganzira busesuye.


Igitaramo cya Buravan cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA