Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

"Ba slay queens ntacyo bambwiye"-Umukunzi wa Yannick Mukunzi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Yannick Mukunzi, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’umukunzi we babwiranye amagambo asize umunyu mu gushimangira urukundo rwabo, umukobwa ahamya ko adahangayikishijwe na gato no kuba hari abandi bakobwa benshi bakunda uyu musore.

Yannick Mukunzi ni umusore w’imyaka 24 ukinira Rayon Sports wavukiye mu Bwiza i Bujumbura mu Burundi. Amaze igihe kirekire akundana byeruye n’umukobwa witwa Iribagiza Joy banafitanye umwana w’imfura.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari benshi bazi uyu mukinnyi nk’umaze kwigarurira imitima y’abakobwa benshi n’abakunzi ba ruhago Nyarwanda batari bake, yatangiye gukina umupira akiri umwana muto mu mihanda y’i Bujumbura. Yageze mu Rwanda mu 2009, atangira gukina muri Academy ya APR FC ku buryo nyuma y’imyaka itatu ari bwo yaje gushyirwa mu ikipe nkuru nk’uko Isimbi.rw dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Yannick Mukunzi yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashimangira urukundo afitiye Iribagiza bakundana.

Yagize ati "Ninkubwira ko ngukunda, ntuzagire ngo ni ukubera ko ari akamenyero. Mba ngira ngo nkwibutse ko uri ubuzima bwanjye. Ndagukunda cyane buki bwanjye."


Yannick Mukunzi n’umukunzi we Iribagiza Joy.

Iribagiza Joy, umukunzi wa Yannick na we yanditse kuri uru rubuga ati "Ntabwo nigeze ntekereza ko urukundo rwarwanirwa ariko iyo ndebye mu maso yawe, aho ho niteguye kurwana urugamba. Ntabwo naguhisemo, umutima wanjye niwo waguhisemo. Ndagukunda cyane mukunzi kandi nzahora ngukunda. Umugabo wanjye, ibyishimo byanjye, byose byanjye."

Umwe mu bakurikira uyu mukobwa witwa Migambi Jean yamuhise amubaza uko azahangana n’abakobwa basigaye bitwa ’aba-Slayqueens’ bagirira urukundo Mukunzi Yannick, ati "Uracyafite urugendo rurerure!"

Iribagiza yahise amusubiza ati "Ibyo ntibimbangamira na mba kuko nizeye bidasubirwaho ko ndi umwe rukumbi mu mutima we [wa Yannick], kandi icy’ingenzi kuri njye ni ibyo akora, si ibyo abandi bakora."

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, Mukunzi Yannick ukundwa cyane n’abakobwa, yagiye yemeza ko hari benshi bamwoherereza ubutumwa bamubwira ko abanyura nubwo afite umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.

Usibye abakobwa bazwi nk’aba-Slayqueens ku mbuga nkoranyambaga badasiba kugaragaza ko bashyigikira uyu mukinnyi mu kibuga bakanakunda uko agaragara, hari n’abakurikiranira hafi ruhago bakunze kugaragara haba ku bibuga no mu bindi bice baganjwe n’amarangamutima yo kubona Mukunzi ndetse hakaba n’aho yitabazwa ngo abafashe kugarura agatima impembero.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA