Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Igiciro cy’akagunguru k’amavuta cyagabanutse



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2018 , ibiciro by’amavuta (oil) atunganywamo Peteroli, Diesel n’ibindi cyagabanutse kubera kwiyongera kw’ayo Leta zunze ubumwe za Amerika (US) zicukura zigashyira ku isoko n’agahenge hagati yazo n’Ubushinwa ku isoko.

Ku isoko mpuzamahanga akagunguru (barrel) ka Brent (amavuta y’iburayi) kaguraga 60,87$ ubu kavuyeho 1,21$ ubu.

Naho akagunguru ka Texas Intermediate (WTI), amavuta yo muri US kavuye kuri 52,33$ kagabanukaho hafi idorari rimwe.

Inkuru yashizwe mu Kinyarwanda n’Umuseke ivuga ko Inzobere mu isoko ry’aya mavuta ziravuga ko akagunguru k’amavuta ya WTI kari buze kugera kuri 51,75$ naho akagunguru k’amavuta ya Brent kakaza kumanuka kakagera muri ya 60$ vuba.

Mu Rwanda igiciro cya Litiro imwe ya Essence/Gas/Petrol ubu kigeze 1,132Frw naho litiro imwe ya Mazutu/Gasoil/Diesel ni 1,148Frw.

Akagunguru kamwe k’amavuta kaba karimo Litiro159.

Ibiciro by’aya mavuta byaguye nyuma y’uko American Petroleum Institute (API) itangaje ko utugunguru tw’amavuta US icukura twiyongereyeho miliyoni 5,4 z’utugunguru mu cyumweru kinjira mu kwezi k’Ugushyingo. Ikimenyetso ko umusaruro wabo wakabije kwiyongera.

Kuri uyu wa gatatu, Guverinoma ya US iraza gutangaza amakuru mashya ku bubiko bw’aya mavuta yabo.

Ku rwego mpuzamahanga kandi muri week end ishize muri G20, Ubushinwa na US byagaragaje guhana agahenge k’iminsi 90 mu ntambara y’ubucuruzi, ibihugu byombi byiyemeje kutongera kuzamura imisoro ku byinjira mu gihugu bivuye kwa mukeba.

Ubushinwa bwahise butangaza ko bugiye kongera gutumiza amavuta ava muri US bitarenze muri Werurwe itaha.

Nubwo kuri uyu wa kabiri Perezida Donald Trump yavuze ko azazamura imisoro ku biva mu Bushinwa Washington na Beijing nibatagera ku masezerano amunyuze.

Bank of Amerika yatangaje kuri uyu wa kabiri ko ibihugu byinshi bikize bigiye kugabanya ibikorwa byabyo ibi bikabohora isoko ry’ibicuruzwa

Iyi banki ivuga ko yiteze ko ku isoko mpuzamahanga ikigereranyo k’igiciro cy’amavuta (oil) ya Brent kizaba 70$ ku kagunguru na 59$ ku kagunguru k’amavuta ya WTI muri 2019.

Muri uyu mwaka turi gusoza iki kigereranyo cyabaye 72,80$ ku kagunguru ka Brent na 66,10$ ku kagunguru ka WTI yo muri US.

Aya mavuta yo mu kagunguru aba akiri umwimerere wo mu butaka/mu nyanja (crude oil) niyo atunganywamo ibicuruzwa by’amoko arenga 6000 kuva kuri Petrol (essence), Kerosene(paraffin), Diesel (mazutu), Jet A-1 (Jet fuel) Petroleum Gas itekeshwa mu ngo n’ibindi byinshi kugeza ku bisigazwa bikorwamo kaburimbo (Asphalt).

U Rwanda rugura aya mavuta mu bihugu bituranyi by’Iburasirazuba nabyo biyagura ku isoko mpuzamahanga bikayageza ku byambu byabyo no mu bubiko.

Imibare ya MINICOM ya 2015 ivuga ko u Rwanda rukoresha litiro miliyoni 205 ku mwaka z’amavuta. N’ikigereranyo kiri hagati ya litiro miliyoni 17 na 20 ku kwezi.

Igiciro cy’aya mavuta mu Rwanda mu bikigena harimo uko gihagaze ku isoko mpuzamahanga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA